Tom Close na bagenzi be bashimishije abana i Rubavu
Ku munsi wa gatatu wa ‘tourné’ Tom Close yateguye afatanyije na Bank y’Abaturage, abahanzi Bull Dog AmaG the Black na Bruce Melodie bashimishije abana i Rubavu.
Ni igitaramo cyabereye kuri Tam Tam ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bataramiye abana muri ibi bitaramo byiswe ICYEREKEZO.
Muri ibi bitaramo, aba bahanzi baratanga ubutumwa ku bana bari mu biruhuko bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kuva mu mashuri kwirinda ubusambanyi n’andi mabi.
Kugeza ubu Tom Close avuga ko abona intego yatangiranye ibi bitaramo amaze kuyigeraho.
Tom Close yagize ati “ message twagombaga gutanga twazihaye abana benshi cyane, ibi bitaramo abana barabyitabiriye ngirango mwarabibonye i Rwamagana, Muhanga na Rubavu uyu munsi ndibaza ko n’i Musanze na Kigali naho baba ari benshi tugakomeza kubashishikariza kwitwara neza muri ibi biruhuko no mu gihe kizaza.”
Kuri uyu wa kane uyu muhanzi na bagenzi bataramiye abana b’i Musanze naho kuwa gatanu barataramira ab’i Kigali.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Tom close nda mwemera chane birenze igipimo
mu mbabarire mu mbyire amakuru ye n’ukubntu na ter’i nkunga association y’abana b’irubavu.
ako kantu tom mujye muboneraho mubigishe no kugira intego
Comments are closed.