Digiqole ad

Tigo yibutse genocide yakorewe abatutsi.

KIGALI- Kuri uyu wa gatanu abakozi ba sosiyete y’ itumanaho Tigo, yagiye ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi kwibuka Genocide yakorwewe abatutsi muri mata 1994.

Mubutumwa abakozi b’iyi sosiete batangiye ku rwibutso rwa Genocide ruri ku gisozi, bagize bati “Genocide ntizongere kubaho ukundi” ndetse bakanavuga ko bifatanije n’abanyarwanda bose muri rusange, kwibuka ibyabaye muri Mata 1994.

photo: Tigo mu rugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi muri Tigo ,Clementine Nyampigna yagize ati: “urebye aho u rwanda ruvuye n’aho rugeze, Genoside ntikabeho ukundi. “

Nyampinga yavuze ko kubera aho u Rwanda rugeze uyu munsi mw’iterambere, TIGO itanga ubutumwa bwo kurwanya Genocide ku banyarwanda bose ibinyujije ku maradio mu bitangazamukuru n’ahandi.

Iyi sosiyete ikaba yageneye urwibutso rwa Gisozi inkunga ya miliyoni y’amafranga y’u Rwanda.

Check yahawe urwibutso
Check yahawe urwibutso

Claire U

Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish