Digiqole ad

TIGO yasubijeho serivisi zo guhamagara na Internet zari zagize ikibazo

Abafatabuguzi ba Tigo Rwanda bari gusubizwa amafaranga bari baguze serivisi zitandukanye. Tigo Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatatu ko abakiliya bayo bongera guhamagara no gukoresha Internet kuko ikibazo byari byagize cyakemutse kuva saa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatatu.

tigo

Kuwa mbere w’iki cyumweru abafatabuguzi ba Tigo batangiye kugira ikibazo mu guhamagara no gukoresha Internet kubera ikibazo cya tekiniki muri ‘databases’ z’iki kigo nk’uko babitangaje.

Bright Owusu-Bempah umuyobozi ushinzwe imari muri Tigo Rwanda ati “Turisegura ku bakiliya bacu kubera ikibazo cyabayeho. Kikimenyekana ikipe ya tekinike yacu yatangiye kugikoraho byihuse kugeza gikemutse.

Ubu twashyizeho uburyo bukwiye bwo gusubiza abafatabuguzi bacu ibyo batanze ntibabikoreshe.”

Kugeza kuri uyu wa kane abafatabuguzi bararangiza kwishyurwa ama ‘unites’ na Internet bari baguze nk’uko byatangajwe na Tigo Rwanda.

Tigo kandi kuva kuwa gatanu abafatabuguzi bayo bagura ama ‘unites’ barongorerwa 20% y’inyongezo uko umuntu aguze ‘unites’.

Ikibazo icyo aricyo cyose umukiliya wa Tigo agize yakibamenyesha anyuze kumbuga nkoranyambaga za Tigo (Twitter na Facebook) cyangwa agahamagara 456 cyangwa 072 1000 456 kugira ngo ahabwe ubufasha.

Tigo Rwanda   

2 Comments

  • Mwayasubije bangahe? jye rwose nari naguze Cyizere ntangazwa no kubona mumbwira ngo yarangiye kandi namwe muziko mutaduhaye servise ubuse ko mutayanshubije? ngaho rero nimuyadusubize

  • Baratubeshya packs badutwaye ntabwo bazidubije. Tigo isigaye itanga services zitari nziza muri iyi minsi.

Comments are closed.

en_USEnglish