Digiqole ad

Thèoneste yasigaye wenyine iwabo nyuma yo kwihisha mu mirambo

“Nasigaye Njyenyine” – Uwarurema Thèoneste 

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?…..

Uwarurema Thèoneste
Uwarurema Thèoneste
Uwarurema Thèoneste yasigaye wenyine

Uwarurema Thèoneste yarokotse ari wenyine iwabo mu muryango wari ugizwe n’abana batanu n’ababyeyi be babiri, ni nyuma y’ubwicanyi bukomeye bwabereye kuri paruwasi ya Mugina, hahoze ari muri Komini Mugina. Aha kuri Paruwasi niho wen’abavandimwe be n’ababyeyi bari bahungiye kimwe n’abandi benshi.

Mbere ya Jenoside, umuryango wa Uwarurema wari utuye ahahoze ari muri komini Mugina, muri Segiteri ya Kiyonza ubu hasigaye ari mu karere ka Kamonyi.

Atubwira k’ukurokoka kwe yagize ati “ ni ibintu bigoye cyane kubivuga, ariko ndagerageza kubivugaho kuko n’ubundi nabiciyemo kandi sinteze kubyibagirwa.

Ubwo twari muri kiliziya ya paruwasi ya Mugina aho twari twahungiye twumva ko ari ahantu hatagatifu nta kibi cyahakorerwa.

Twatunguwe no kubona Interahamwe zitujugunyamo amagerenade imwe igafata mama wahise anitaba Imana tumureba.

Interahamwe zari zizi Papa zahise zimuhamagara ngo dusohoke badukize, nuko jye n’abavandimwe bajye babiri dusohokana nawe, tukigera hanze batwakirije imihoro.

Baradutemaguye baratwica, nyuma jye naje gusa nk’aho nzanzamutse nsanga imirambo myinshi irimo n’uwa papa n’umuvandimwe wajye umwe inkikije,  undi muvandimwe wanjye nawe yari agitera akuka.

Mu twari turyamye hasi twatangiye kubazanya n’umuvandimwe uko tumeze, ariko duhita twongera kubona interahamwe zikiri aho hafi. Nahise ngarama noneho nk’uwapfuye, ariko kuko bari bumvise mukuru wanjye baraza baramukurura bamuvanamo bamujyana hirya barongera baramutemagura arapfa….”

Thèoneste avuga ko bigeze nijoro yaje gukururuka asubira mu kiriziya imbere ahari hapfiriye mama ku manywa.

Ageze imbere yasanzemo ba bavandimwe babiri bari basigayemo nabo bishwe, umwe muri bo yari umwana muto uri kw’ibere  bari bamusize yonka nyina kandi yamaze gupfa yasanze nawe bamwishe nabi.

Mu rusengero rwuzuyemo imirambo yamazemo icyumweru na bamwe mu bandi bari bagihumeka, nta cyo kurya nta cyo kunywa. Bagize batya babona abantu bo mu muryango utabara imbabare Croix Rouge binjira mu kiliziya bashakisha uwaba agihumeka, maze barabafata babajyana i Kabgayi, gusa nabwo ngo bagiye bumva ko bagiye n’ubundi kwicwa.
Aha i Kabgayi niho babaye kugeza Jenoside irangiye neza.

Abishi bagizengo yashizemo umwuka ariko Imana yatumye yongera kubaho nyuma, imyaka ubu ibaye 20
Abishi bagizengo yashizemo umwuka ariko Imana yatumye yongera kubaho nyuma, imyaka ubu ibaye 20

Ubuzima bwa nyuma ya Jenoside bwari ingorane zikomeye, byari igikomere kinini cyane kuri Thèoneste wahoranye umuryango w’abavandimwe n’ababyeyi agasigara wenyine.

Yavanywe mu kigo cy’impfubyi na bene wabo bamusubiza mu ishuri arakomeza aratwaza. Yarangije amashuri abanza, ayisumbuye ayarihirwa na FARG.

Yiga mu mashuri yisumbuye, avuga ko aribwo yagaruye ikizere cy’ubuzima kuko muri muryango uhuza abana barokotse b’abanyeshuri wa AERG ariho yabonye bagenzi be bahuje ibibazo bagahurira mu miryango aho ku ishuri bakaganira bakamarana agahinda.

Arangije amashuri yisumbuye, ikigega cya FARG cyamwubakiye inzu kuko ntaho yagiraga ho kuba kandi amaze kuba mukuru, maze nawe yumva ko atangiye urugendo rwo guharanira kubaho, kandi atunzwe n’amaboko ye nk’uko abivuga.

Thèoneste ntabwo arabasha gukomeza amashuri makuru, aritunze abasha kwibonera ibyangombwa nkenerwa, ariko arifuza gukomeza kwiga kaminuza kugirango azarusheho kwibeshaho neza.

Mu buzima bwe atekereza kongera kugira umuryango ahereye kuri we, akagira abana akababera ababyeyi akaziba icyuho yasigayemo wenyine, gusa ntabwo byoroshye kubera ubuzima bw’iki gihe nabwo bugoye. Avuga ko yiteguye ariko guhangana n’ubuzima, agakomeza gushakisha uko yakwiga Kaminuza.

Asoza yagize ati “ Mu gihe nk’iki nibwo twabuze abacu, ndasaba abarokotse, by’umwihariko abasigaye bonyine mu miryango yabo kudaheranwa n’agahinda bumve ko tugomba gukora tugakora no mu mwanya w’ababo babuze tubakunda.”

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana ni nziza!!! uyishime kandi bigutere imbaraga zo kuyikorera, kuko kugira usigare mumirambo abandi bapfuye Nishimwe rikomeye.

  • ihangane mwana wa mama tuli kumwe kandi ndakwihanganishije.

  • Imana ikomeze ikwihanganishe brother

Comments are closed.

en_USEnglish