Teta yakinnye “Kata” kuwa gatandatu?
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2014, nibwo igitaramo cya Live cyabaye benshi mu bahanzi bakoze ibishoboka byose ngo bemeze abafana babo. Nk’uko babivuga bamwe mu bafana b’umuhanzi Teta baba baraguriwe ‘byeri’ maze bagasiga abo baje gufana baramukurikira.
Umuhanzi Teta yaririmbye indirimbo nka “Call me” ndetse n’izindi muri iki gitaramo. Hari abasore bari bafite ibyapa bitukura biriho umubare wamutoreraho bagaragaje ingufu nyinshi mu mufanire.
Teta Diana uzwi cyane mu ndirimbo yise “Kata” yaba yarakinnye izo kata nk’uko ajya abiririmba mu ndirimbo ye, zo gushaka abafana.
Habimana Obed umwe muri abo bafana aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko afana Jay Polly, ariko ubu ari gufana Teta kubera impamvu. Ngo hari abazungu bamuhaye byeri ngo afane Teta.
Ati “ Hariya hari abazungu baduhaye ibyapa ngo dufane Teta, baduha na byeri turanywa ahubwo dutegereje ko batwishyura kuko nibatayaduha turaserera. Bano batype twese twari dufashe ibyapa bya Teta ubundi dufana Jay Polly ariko batuguriye byeri.”
Teta avuga ko koko bashobora kuba barishyuwe ngo bamufane ariko we nta ruhare yabigizemo kuko byakozwe n’abafana be kandi yishimira urukundo bakomeje kumugirira.
Undi mufana waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke avuga ko yitwa Jean Aimé Bikorimana we yemeza ko afana Teta ari nayo mpamvu yari afite icyapa cye. Ko atazi ibyo by’abo bafana bandi bazanye ngo bafane Teta kuko baguriwe byeri.
Mu kureba niba nta zindi ‘kata’ mu bafana bafite ibyapa biriho abahanzi, uwitwa Janvier Ndihokubwayo umufana wari ufite icyapa cya Amag the Black yabwiye Umuseke ko we afana Amag kuko anamutwarira moto ye.
Bamwe mu bakurikirana ibya muzika bavuga ko aba bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS ya kane bakora uko bashoboye mu kwishakira abafana, ariko ko hari n’abanyura mu nzira zitari zo, zo kubahimba (Fan Club) cyangwa kubakodesha ngo batware ibyapa byabo kugirango bigaragare ko bakunzwe koko.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com