Digiqole ad

Teta Diana yasezeye muri PGGSS 6

 Teta Diana yasezeye muri PGGSS 6

Teta Diana ugiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco ryitwa ‘Grand Performance’

Kuri iki cyumweru, abicishije kuri Facebook account ye, umuhanzi Teta Diana yatangaje ko asezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu.

Teta Diana ugiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu iserukiramuco ryitwa 'Grand Performance'
Teta Diana uherutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco ryitwa ‘Grand Performance’

Teta yari mu bahanzi 10 batorewe kujya muri iri rushanwa rya muzika rya mbere rikomeye mu Rwanda.

Teta yavuze ko asezeye kubera ko iri rushanwa rihuriranye n’intego zikomeye yiyemeje kugeraho uyu mwaka zirimo no gusohora Album ye ya mbere bityo ko atabifatanya.

Muri uyu mwaka, niwe muhanzi wa mbere wivanye  mu 10 batorewe guhatana muri iri rushanwa abahanzi benshi baba bifuza kujyamo kubera inyungu nini y’amafaranga no kugaragara mu gihugu hose barivanamo.

Teta ni umuhanzi ukunze guhabwa amahirwe yo guherekeza abayobozi bakuru b’igihugu mu bikorwa bitandukanye mu mahanga, aho biba bikenewe kwerekana umuco w’u Rwanda mu ndirimbo.

Teta yari mu bahanzi 10 bahataniye Guma guma y’umwaka ushize yegukanywe na Knowless Butera. Icyo gihe yabaye uwa 10.

Teta amenyerewe cyane cyane mu ndirimbo z’umuco, gusa akanagira zimwe na zimwe zicuranze mu njyana z’ubu zirimo ikunzwe cyane yise “Velo”.

Gusezera kwe biraha amahirwe undi mukobwa wazaga hafi ku rutonde rwa 15 bari batowe mu bahatanaga kujya  muri iri rushanwa kuko rigomba kuba ririmo nibura abakobwa/abagore babiri.

Uhabwa amahirwe ubu ni Young Grace.

Ubuyobozi bwa East African Promoters na BRALIRWA bufatanya gutegura iri rushanwa ntiburatangaza usimbura Teta Diana.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Agafaranga ko kwa Nyakubahwante karacyamurya sha,
    nashirirwa azatangira atakire abanyamakuru ngo uwansubizamo nakora iyo bwabaga.

  • Bashyiremo Jodi phibi or Nina & charly.sinzi impamvu muvuga Young Grace.what has she done this year?

  • Teta,urahaze sha!nubundi ngo ugaburira uwijuse bararwana,Charly na Nina ubu mubahora iki ko ari abakozi beza?sha Teta,uracyafite ibondo!nirimara guhokwa nzakubwira.

  • sinumva impamvu bari bashyizemo uyu mukobwa?!! nta ndirimbo agira ahora aririmba iz’abandi!! ubundi se ubwo yari kuzazunguruka u Rwanda aririmba izihe? iza Kamaliza? ubundi uyu sinzi impamvu abantu bamushyira mu bahanzi kandi adahanga ahubwo asubiramo iby’abandi!! ubuhanga bwe mubona bushingiye kuki koko muvanyemo amarangamutima

  • ariko ubu Diane agira inzu imwambika? yambara nabi agakabya

Comments are closed.

en_USEnglish