Tennis: Hagiye gutangira irushanwa ryo kwibuka Gasingwa Jean Claude
Tariki 22 – 30 Werurwe 2016 hateganyijwe imikino yo kwibuka uwari igihangange mu mukino wa Tennis mu Rwanda, Gasingwa Jean Claude witabye Imana ari mu myitozo muri Mutarama 2015. Ibizarivamo ngo bizajya bifasha umuryango we.
Valens Habimana, umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ( RTF ) avuga ko imyiteguro y’iri rushanwa iri kugenda neza.
Habimana ati: “Twateguye irushanwa ryo kwibuka Gasingwa, kuko yari igihangange mu mukino wacu. Ni kenshi yahesheje igihugu cyacu ishema muri muri Tennis. Niyo mpammvu twemeje iri rushanwa rigiye kujya riba buri mwaka, rizadufasha kujya dukusanya inkunga yo gufasha umuryango we.”.
Abakinnyi ba Tennis bazaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka; Zambia, Kenya, Uganda, Burundi na DR Congo baziyongera ku banyaRwanda bakine irushanwa ryo kuzirikana mugenzi wabo.
Imikino yose yaryo izabera ku bibuga bya Tennis biri kuri ‘petit stade’ i Remera.
Tariki ya 8 Mutarama 2015 nibwo Gasigwa Jean Claude yapfuye mu buryo butunguranye, ubwo yari mu myitozo ku kibuga cya Cercle Sportif mu Rugunga.
Uyu musore wari warabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yatangiye gukina Tennis mu 1999.
Muri 2003 nibwoGasigwa yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru ya Tennis ngo ahagararire u Rwanda mu gikombe cy’isi cya Tennis (Coup Davis 2003) i Mombasa muri Kenya.
Kuva icyo gihe Gasigwa yakomeje kwitwara neza kuko yatwaye irushanwa rya ITF/ Money circuit ibera mu Rwanda inshuro zirindwi akaba ariwe watabarukanye uyu muhigo.
Yahagarariye kandi u Rwanda mu bikombe by’isi (Cup Davis) inshuri zirindwi kuva mu 2003.
Gasigwa kandi yegukanye inshuro ebyiri irushanwa rya Uganda Open mu 2009 na 2013, irya Kenya Open mu 2008, Goma Open (Congo) mu 2012 n’ibindi bihembo byinshi yegukanye mu Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW