Digiqole ad

Telephone zigiye kwifashishwa kwishyura ibyangombwa by’ubwubatsi

Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Sosiyeti z’itumanaho zikorera mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gicurasi 2014 batangije uburyo ibyangombwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali bizajya byishyurirwa kuri telephone ngendanwa hifashishijwe MTN Mobile Money,Tigo Cash na Airtel Money.

Ukoresheje iyo serivisi ubutumwa buzajya buhita bugera ku babishinzwe
Ukoresheje iyo serivisi ubutumwa buzajya buhita bugera ku babishinzwe

Ubu buryo bushya, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzafasha mu korohereza ba rwiyemezamirimo gukoresha igihe neza ndetse n’amafaranga n’umwanya bataga mu ngendo zo kujya kwaka icyo cyangombwa bigabanuke.

Abayobozi bahagarariye sosiyeti za Airtel Rwanda, MTN na TIGO muri iki gikorwa bavuze ko ubu bufatanye babukora mu rwego  rwo korohereza abafatabuguzi babo  kubaho mu buzima buboroheye.

Bavuga  ko nubwo bakora ubushabitsi(Business)hari n’ibikorwa bigirira akamaro umuryango Nyarwanda bagiramo uruhare cyane ko hari nibyo bakora ntibagiremo inyungu n’imwe.

Norman Munyempundu ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN avuga ko kohereza amafaranga ari munsi y’ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75000 Frw ) ubu  bikorwa ku ubuntu muri serivisi yabo ya Mobile Money, bityo ngo ku bazajya bakoresha iyi serivisi mu kwishyura icyo cyangombwa cy’ubwubatsi bazajya babikorerwa ku buntu.

Fidele Ndayisaba Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ubu buryo bwiyongera kuri bwinshi umujyi wa Kigali wifashisha mu gukoresha ikoranabuhanga cyane mu korohereza abikorera ndetse n’uburyo bwo kwihutisha imitangire ya Serivis muri rusange.

Avuga ko ubu ubu umuntu yohereza amafaranga  ibihumbi mirongo itandatu gusa(6O 000Frw) mu gihe kitarenze icyumweru akaba yabonye icyemezo, mu gihe mbere washoboraga gutakaza arenga miliyoni ndetse ukamara n’umwaka wiruka muri iki cyemezo.

Uburyo bwo kohereza aya mafaranga ukanda *182# kuri Airtel, *182# kuri MTN ndetse na *500# kuri Tigo ugakurikiza amabwiriza bakwereka.

Urugero kuri Airtel:Wandika*182# Ukohereza ukohereza amafaranga kuri No y’umujyi wa Kigali umubare w’amafaranga ibihumbi 60 ukurikiza amabwiriza yose ukohereza ubutumwa bwawe buhita bugera ku babishinzwe mu mujyi wa Kigali.

Nkuko byasobanuwe kandi n’abahagarariye aya ma Sosiyeti y’itumanaho ngo ibi bizanafasha kongera umubare w’abakenera izi Serivisi kuko hafi ya bose mu bakiriya bazo baba bariyandikishije muri izi Serivisi zo kohereza amafaranga.

Abahagarariye aya Masosiyeti uko ari atatu n'umujyi wa Kigali Aitel,Mayor Ndayisaba,MTN ndetse na Tigo ku ruhande i buryo
Abahagarariye aya Masosiyeti uko ari atatu n’umujyi wa Kigali Aitel,Mayor Ndayisaba,MTN ndetse na Tigo ku ruhande i buryo

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish