Team Rwanda irajya muri Cameroun gusiganwa Grand Prix Chantal Biya
Kuri uyu wa mbere ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza muri Cameroon kwitabira irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya rizaba kuva tariki ya 14 kugera tariki ya 18 Ukwakira 2015.
Abakinnyi batanu bagiye guhatana muri Cameroon ni Hadi Janvier (Benediction Club),uherutse kwegukana umudali wa zahabu muri All Africa Games akenegukana umwanya wa kabiri muri Tour du Cote d’Ivoire, Biziyaremye Joseph (Cine Elmay),wagukanye shampiyona y’igihugu uyu mwaka,Areruya Joseph (Amis Sportifs) Bonaventure Uwizeyimana (Benediction Club),uherutse kwitabira Shampiyona y’Isi na Gasore Hategeka (Benediction Club).
Umutoza wabo araba ari Sempoma Felix naho umukanishi ni Ntibitura Issa nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.
Iri siganwa rya Grand Prix Chantal Biya riri ku rwego rwa 2.2 ku ngengabihe ya UCI mu marushanwa yo muri Africa (Africa Tours) ku rwego rumwe na Tour du Rwanda, rikaba rigiye kwitabirwa n’amakipe atandukanye yo muri Africa n’i Burayi
Aimable Bayingana umuyobozi w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare avuga ko kwitabira iri siganwa bifitiye akamaro kanini ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko ikeneye amarushanwa menshi ngo irusheho kugira ubunararibonye ndetse no mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda.
Ati “Ubu abashya twashyizemo ni Gasore Hategeka umaze iminsi yitwara neza muri Rwanda Cycling Cup na Bonaventure Uwizeyimana wazanye umwanya mwiza muri Shampiona y’Isi.”
Indi ntego yo kwitabira aya marushanwa ni ugukorera amanota ku rutonde rwa UCI ashobora guhesha Team Rwanda itike yo kwitabira imikino Olempike izabera muri Brazil umwaka utaha.
Ikipe irahaguruka i Kanombe ku kibuga cy’indege i saa saba z’amanywa kuri uyu wa mbere.
UM– USEKE.RW