Digiqole ad

Team Dimension Data izaza muri Tour du Rwanda2016

 Team Dimension Data izaza muri Tour du Rwanda2016

Team Dimension Data ya kabiri niyo izaza muri Tour du Rwanda, iyi ni nayo ikinamo abanyarwanda Valens Ndayisenga (ubanza uejuru ibumoso) na Bonaventure Uwizeyimana wa kabiri hasi uvuye iburyo

*Uyu mwaka hari impinduka, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu

Mu gihe habura hafi amezi atatu ngo Tour du Rwanda 2016 itangire, amakipe azayitabira yamaze gutangazwa. Arimo Team Dimension Data yitoreza mu Butaliyani, na Stradalli – Bike Aid yo mu Budage. N’ama-Club abiri yo mu Rwanda.

Team Dimension Data ya kabiri niyo izaza muri Tour du Rwanda, iyi ni nayo ikinamo abanyarwanda Valens Ndayisenga (ubanza uejuru ibumoso) na Bonaventure Uwizeyimana wa kabiri hasi uvuye iburyo
Team Dimension Data ya kabiri niyo izaza muri Tour du Rwanda, iyi ni nayo ikinamo abanyarwanda Valens Ndayisenga (ubanza uejuru ibumoso) na Bonaventure Uwizeyimana wa kabiri hasi uvuye iburyo

Isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2016 izatangira tariki 13 igeze 20 Ugushyingo 2016.

Amakipe azayitabira yamaze kutangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, n’abayifasha gutegura Tour du Rwanda.

Mu makipe asaga 30 yari yarasabye kwitabira iri siganwa, ayemerewe ni 16 gusa.

Muri aya harimo amakipe y’i Burayi akinamo abanyarwanda nka; Team Dimension Data ya Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana, ikipe ya mbere y’iyi ikaba iheruka muri Tour de France.

Hamwe na Stradalli – Bike Aid ya Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco.

Muri Tour du Rwanda zirindwi (7) zishize, u Rwanda rwahagararirwaga n’ikipe y’igihugu igabanyijemo amakipe atatu; Team Rwanda Kalisimbi, Team Rwanda Akagera na Team Rwanda Muhabura.

Uyu mwaka harimo impinduka.

U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu, arimo ikipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi batanu (National Team of Rwanda), n’ama-Clubs abiri asanzwe amenyerewe mu magare mu Rwanda, Benediction Club of Rubavu na  Les Amis Sportif de Rwamagana.

Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana avuga ko kuba ama-Clubs yo mu Rwanda yatangiye kwitabira Tour du Rwanda ari intambwe ikomeye.

“Uko umukino w’amagare mu Rwanda ugenda uzamuka niko n’amakipe agenda akomera.Uyu mwaka twahisemo amakipe nka Benediction na Amis Sportifs nayo yitabira Tour du Rwanda mu rwego rwo kuyongerera imbaraga no kuyamenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga ” – Aimable Bayingana

Bwa mbere mu mateka Les Amis Sportif y'i Rwamagana izakina Tour du Rwanda
Bwa mbere mu mateka Les Amis Sportif y’i Rwamagana izakina Tour du Rwanda

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2016

Amakipe atatu azahagararira u Rwanda

  • National Team of Rwanda
  • Club Benediction of Rubavu
  • Les Amis Sportif de Rwamagana.

Amakipe atanu (5) y’ibihugu byo muri Afurika

  • Ikipe y’igihugu ya South Africa
  • Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
  • Ikipe y’igihugu ya eritrea
  • Ikipe y’igihugu ya Egypt
  • Ikipe y’igihugu ya Algeria

Ama-Club yabigize umwuga

  • Team Dimension Data for Qhubeka (yo muri South-Africa, yitoreza mu Butaliyani)
  • Kenyan Riders Downunder (Kenya)
  • Sharjah Cycling Team (United Arab Emirates)
  • Cycling Academy Team (Israel)
  • Tirol Cycling Team (Austria)
  • Stradalli Bike Aid (Germany)

Amakipe atarabigize umwuga

  • Team Lowestrates.com (Canada)
  • Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
  • Team Furniture Decarte (Switzerland)
Benediction Club nayo izitabira Tour du Rwanda
Benediction Club nayo izitabira Tour du Rwanda
Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, azakinira Stradalli Bike Aid yo mu Budage1
Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, azakinira Stradalli Bike Aid yo mu Budage1

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • FERWACY ifite gahunda kabisa. Keep it up

Comments are closed.

en_USEnglish