Digiqole ad

“TBB” itsinda rya muzika rirashaka kwinjira mu yandi akomeye mu Rwanda

Muri muzika mu Rwanda, hamenyerewe cyane amatsinda nka “ KGB”, “The Brothers”, “Urban Boys”, “Dream Boys”, “Just Family” n’ayandi menshi. TBB ni rimwe mu matsinda rizwi na bamwe , abarigize baratangaza ko nabo bagiye gukora bakinjira mu ruhando rw’ariya azwi cyane.

Itsinda rya TBB riravuga ko ryiteguye kuzana izindi mbaraga
Itsinda rya TBB riravuga ko ryiteguye kuzana izindi mbaraga

Ibi babitangaje nyuma yo gushyira indirimbo yabo nshya hanze bise “Urukundo ni Indyadya” yakozwe na Producer Piano na Pastor P muri Narrow Road.

TBB igizwe na Tino, Bob na Benjah nyuma yo gusohora iyi ndirimbo shya batangarije Umuseke.com ko bari gukora amashusho y’indirimbo zabo zose abakunzi babo bazabona mu minsi idatinze.

Iri tsinda rya muzika rivuga ko nibura mu mwaka utaha rizaba riri mu azaba ari guhatana mu Rwanda, riririmba injyana za Dancehall, R&B na Hiphop. Tino aririmba Dancehall, Bob aririmba R&B naho Benjah akaririmba Hiphop.

Iri tsinda ryari ryabanje kumenyekana mu ndirimbo bakoranye na Riderman bise “Ndashaka umukunzi” ryaje kongera gukora indirimbo zindi nka; “Unshyira High”, “Narayobye”, “Urijijisha” n’izindi bagiye bakorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Aba banyamuzika bishyize hamwe bavuga ko bagiye kongera gukora cyane bakoresheje ubuhanga bwabo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bazaba bari mu matsinda ya muzika akomeye mu Rwanda. Ibi ariko ngo bazabifashwamo n’abafana babo basaba kubaba hafi.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • courage tuuuu

  • TBB NDABEMERA CYANE, KABISA MUKOMEREZE AHO.

  • Ils s’appellent les Kigalois, ils aiment le Coupé décalé 😉

  • Gud luck 2 them

Comments are closed.

en_USEnglish