Digiqole ad

Tanzania: Yafatiwe mu bitaro amaze igihe yiyita umuganga agafata ruswa

 Tanzania: Yafatiwe mu bitaro amaze igihe yiyita umuganga agafata ruswa

Dogiteri wa ‘fake’ yafatiwe aho yakoreraga ubujura kwa muganga

Uyu muganga wabyiyise biravugwa ko amaze igihe cy’umwaka abeshya abarwayi ko avura ku bitaro bikuru bya Dodoma, maze akabasha kuvana amafaranga mu barwayi ayita aya servisi. Uyu basanze ari umunyeshuri, akaba yarafatiwe aha kwa muganga aho yakoreraga ubujura.

Dogiteri wa 'fake' yafatiwe aho yakoreraga ubujura kwa muganga
Dogiteri wa ‘fake’ yafatiwe aho yakoreraga ubujura kwa muganga

Dr Caroline Damian umuyobozi w’ibi bitaro bya Dodoma  yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma yo gutegwa umutego hashize igihe bakira ibirego by’abarwayi benshi bibaza niba ari umukozi w’ibitaro.

Bamufashe kuri uyu wa kane ngo ajyanye umurwayi aho bamuhera servisi bagenzuye basanga ni umunyeshuri kuri Kaminuza ya Dodoma.

Uyu munyeshuri basanze afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umuganga mu gice (department) yo kubaga abarwayi muri ibi bitaro bya Dodoma.

Dr Mushi Mathiew umwe mu baganga kuri ibi bitaro yatangarije IPPMedia avuga ko mu cyumweru gishize yahuye n’abanyeshuri bakamubwira ko bashaka uwo muganga (uyu wafashwe) ngo abafashe gukuramo inda, kandi aha kwa muganga batabikora.

Ati “Natangajwe no kuba aba bana baraje kubikorera hano kwa muganga kandi bitabaho, gusa bambwiye ko uwo muganga wabemereye kubikora bamaze kumwishyura amashilingi 400 000 ngo abakorere ako kazi.”

Uyu musore ngo yasabaga abarwayi amafaranga (ruswa) kugira ngo abihutishirize serivisi bashaka.

Mu bitaro binyuranye muri Tanzania kuva mu kwezi kwa 12/2014 hamaze gufatwa abaganga barenga 10 babyitirira nk’uyu, kugira ngo bafate ruswa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yihangiye umurimo nyine igicakura!!!!!

  • Wasanga buriya ari ubukene bw’amafaranga y’ishuri bwabimuteye bazamuhane batihanukiriye cyane ko yanatekaga imitwe mu bintu arimo kuminuzamo!

  • umva mwabantu mwe ndumva muri Tanzania byaradogereye pe no kwa Muganga batanga ruswa narinziko yaba ahandi ariko kwa Muganga idashobora kuhagera mfatiye kubyo mbona murwanda ntiturageraho pe

Comments are closed.

en_USEnglish