Tanzania: Aremeza ko yanduje SIDA ku bushake abagabo ibihumbi
Umugore ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba yarabaye mu buraya kuva ku myaka 18 mu mijyi inyuranye nka Dar es Salaam n’ahandi ndetse no mu gihugu cya Namibia, yicujije mu rusengero uburyo yanduje abagabo abarira mu bihumbi icyorezo cy’agakoko gatera SIDA .
Mu byo yibuka vuba yihannye mu rusengero uburyo yaryamanye n’abagabo batanu akanga kwambara agakingirizo ku bushake agira ngo abanduze agakoko ka HIV gatera SIDA, ibi ngo yabikoraga yihimura ku mugabo wamwanduje na we akiri muto.
Uyu mugore avuga ko yaje kumenya ko yanduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu 2006. Ibyo ngo byaramubabaje nk’uko abitangaza ngo bituma na we yiyemeza gukwirakwiza ubwo bwandu mu bantu bitewe n’umujinya yatewe n’umugabo wamwanduje.
Yagize ati “Narakariye cyane uwariwe wese witwa umugabo… kubahiga ngo mbice byarananiye, bituma ntekereza gukoresha intwaro iyo ariyo yose kugira ngo nice abagabo kuko umwe muribo nanjye yaranyishe…”
Yongeyeho ati “Mu mutima wanjye nafashe icyemezo ko nta muntu n’umwe nzabwira ibijyanye n’ubuzima bwanjye, uwariwe wese wazaga naramwemereraga. Nk’uko banyanduje na njye nagombaga kubanduza. Ariko ubu ndabyicuza.”
Ku bijyanye n’umubare w’abantu yaba yaranduje, uyu mugore avuga ko atabazi umubare ariko ngo yababarira mu bihumbi by’abantu.
Yagize ati “Sinshobora kumenya ngo nanduje abantu bangana iki, ariko ni ibihumbi.”
Uyu mugore ukomoka muri Tanzania akaba afite imyaka 32, ibyo byose ngo yabitangarije mu rusengero mu gihugu cya Nigeria yihana ibyaha.
Mpekuzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Elle ne continue que sa descente vers l.enfer la conne!
L’essentiel est qu’elle se repente et ne plus refaire les mêmes péchés. Dieu ne se lasse jamais de pardonner. You do remember Marry, the thief
L’essentiel est qu’elle se repente et ne plus refaire les mêmes péchés.
Dieu ne se lasse jamais de pardonner. You do remember Marry, the thief at the cross? How great
Comments are closed.