Digiqole ad

Tanzania: Padiri yafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi

Paruwasi Gatolika ya Korongoni y’ ashitwa Moshi muri Tanzania ubu iri n’ikimwaro yatewe na Padiri Urbanus Ngowi wafashwe muri iyi week end asambana n’umugore w’undi mugabo.

Mu kimwaro cyo gufatwa basambana
Mu kimwaro cyo gufatwa basambana

Padiri yafashwe kuri iki cyumweru asambana n’umugore uzwi nka Mama P, basambanira mu cyumba cya Padiri ubwe.

Umugabo w’uyu mugore ngo yari amaze iminsi akeka ko Padiri amusambanyiriza umugore, maze umugabo aza gupanga uburyo bwo kubagwa gitumo.

Umugabo kuko yari yararambiwe guterana amagambo na madam yaje gutegura abamufasha kubafata ndetse n’uzafata amafoto k’ubwo bujura ‘ukuboko kuri mu mufuka’

Niko byaje kugenda, Mama P ku cyumweru mu kagoroba yihinnye kwa Padiri, ariko ntakamenye ko yakurikiwe. Mu gihe we na Padiri bari muri yagapfe yagapfe babatuyeho urugi ufotora arafotora ibintu biracika.

Padiri Ngowi ariko ngo si ubwa mbere avugwaho ibi bikorwa kuko no mu mwaka ushize wa 2012 abaturage aho bamwihanije ko ngo yaba abasambanyiriza abagore.

Ikibazo cyo gusambana mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika kimaze kuba ingorabahizi kuri benshi muribo muri ibi bihe.

Bakibagwa gitumo umugore yihishe inyuma ya Padiri
Bakibagwa gitumo umugore yihishe inyuma ya Padiri
Babahaye agahenge ngo basubizemo utwambaro tw’imbere bari biyambuye
Bati “Fata n’ipantaro yawe wambare”

Padiri Ngowi avugana n’ikinyamakuru Global Publishers bazaniye ayo mafoto yahakanye ko ariwe.

Umunyakuru : Haloo! Ndavugana na Padiri Ngowi wa Paruwasi ya Korongoni, Moshi?

Padiri Ngowi: Yego niwe muvandimwe, urinde uri he?

Umunyamakuru: Ndi umunyamakuru wa Global Publishers ku kicaro muri Dar es Salaam, twazaniwe amafoto mwafashwemo muryamanye n’umugore w’abandi murabivugaho iki?

Padiri Ngowi: Ntabwo ari njye.

Umunyamakuru: Nonese si wowe Padiri Ngowi Urbanus?

Padiri: nakubwiye ko atari njyewe, abo ni abanyamitwe bashaka amafaranga bakoze ayo mafoto.

Umunyamakuru: Urambwira ko aya mafoto ari photoshop bayakozemo?

Padiri Ngowi: Nakubwiye ko aria bantu bishakira amafaranga.

Umunyamakuru: Amafoto se nibura wayabonye?

Padiri Ngowi: Simbizi

 

Global Publishers

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyamara Kiriziya Gatorika ishatse yareka kugumya kujenjeka, yaratewe nishake ingabo.

    • Bihayimana mwe? mwarihamagaye?mwaritoye se?ninde se wabatumye?niba arimwe ubwanyu mwihamagara musigeho kubibira mumubili

    • mutazasarura urupfu rwiteka ikiruta nimubivemo cg mubireke mbere aho gukomeza gusiga isura mbi kilizaya ya kristu

    • musezerana ibyo mutazabasha guhigura.niba kandi ari kristu wabahagaye nimutakambe iryorari azaribaneshereza

    • Basaceridote ko ndeba mucitse intege shitani ikaba itangiye kubashobora? nimushikame musenge uwabahamagaye abatabare.

      • padiri aravuga ngo mwumve ntimurebe ibyo nkora

  • Mwarangiza mukarenganya umupadiri wikorera mariage. Irega kariya kantu karanurira.

    • uvuze ukuri wampaye inka

  • abapadiri shitani yarbarushije ingufu kandi akazi kabo bagomba kurwanya ibibi muzabibazwa .

  • Uyu mugore ni mwiza ntawe atakoresha icyaha mwe kurenganya padiri.Urareba ibyo bicece afite,njye nikundira abagore babyibushye iyo agupfumbase wumva uryohewe.Ariko rero aho gusambana warihaye Imana wabivamo ukarongora nk’uko Kalinijabo Lambert yabigenje

  • Namwe nimundebere uko padiri akanura? Nibyo Imana yamutumye? Ni danger.

  • shitani iragushuka yarangiza ikanagutamaza reba Ukuntu gusambana Ari icyaha koko padiri abuze igipadiri umugore nawe umugabo aramwanze ibibi nibibi koko ! Bazahora babakomera aho banyuze hose twubahirize amategeko y,Imana niho tutazakorwa nisoni .

  • Ibyo bibereye Tanzanie biragaragaza ikindi kintu nibabahe uburenganzira babikore ku mugaragaro(ndavuga gushyingirwa)ahasigaye bakore umurimo w’Imana bafite umutima utuje.Abapastoro ubona batawukora neza?

    • abapasitoro se ki ko shitani ntanumwe irebera izuba? kerete umwana w’IMANA koko kuko yo ubwayo iramwirindira, niyo bishyitse akageragezwa,IMANA iramukwepesha, agashiduka uwo mutego yawurenze, bityo ntiyikomanga kugatuza ko ari igitangaza ahubwo ashima IMANA kandi bikamuha kumva no kubabarira uwabiguyemo

      • Harya ba pasteurs bafite abagore hamaze gufatwa bangahe basambanya abagore b’abandi cg abana bo mu machorale? Ikibazo si ukurongora no kutarongora, ikibazo ni irari ryasumbye ihaniro! Naho gushaka kw’abapadiri ko ntawe ujyayo mu kiziriko, nta gushaka inyoroshyo y’irari kuko ntibizabuza uwahanutse guhananuka n’ubundi!

    • Nonese pierre, uwo nasomye ku”umuryango.com” si umupasitolo w’umudiventiste w’imyaka82, bafashe asambanya indogobe? Ni ukuvugako icyaha mwemera ni ubusambanyi hagati y’abantu gusa, uwomupoasiteri se we yabujijwe gushyingirwa kugeza aho akora ibyo? Reka tureke gutinda kubafashwe, ahubwo njyewe Oswald nawe Pierre n’abandi, duhagaze gute imbere y’Imana umucamanza w’ukuri, ibona hose? Ese aho si uko tutarafatwa n’abantu? Twitegure urubanza, kuko buri wese azibarizwa ibye, waba padili,pasitoli n’abandi. Murakoze!

  • rwose nyakubahwa papa francis yarri akwiye kuva kwizima akareka abapadiri bakarongora (bagakora amakwe) naho ubiundi bazarutanga tukiri kwisi ndetse no mwijuru.vox populi vox DEI.NI BWENGE

  • Ibyahishwe bizahishurwa.Shitani nta mikino igira, izabatamaza mpaka.N’uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa.Hahirwa abahamagarwa bakitaba, ariko abitaba ntawabahamagaye nibo bakunze gutera Kiriziya izo ngorane zose.Ababishinzwe murashishoze.

  • Hahaaaaaaaa,eheeeeee!!!!!!!umuseke.com mbakunda byabuze urugero!mbega amafoto ashimishije,mbega gukanura amaso!anyway,Papa natabare abapadili atange u burenganzira barongore naho ubundi umushyukwe urabisheeee!!!

  • AMATURO Y’ABAKRISTU BAYAHINDUYE AYO GUHONGA INDAYA. SHA RWOSE NJYE SINZONGERA GUTURA NIBA ARI IBI ABAPADIRI BASIGAYE BAKORESHA AMATURO YACU.

    • Muvandimwe, waturaga angahe, ngo ubwo ubihagaritse tujye tuyagutangira?

    • Inzobere, ayamafoto aragushimishije cyane se? Niba wayakunze wakwifotoza ameze nkayo? Uhise ukunda umuseke.com byabuze urugero? Nibyo, bashobora kuba baguhaye amakuru akubaka. Courage!

  • yewe ni ugukaza umurego mu gusenga kuko shitani yashoboye kwandagaza abihaye Imana mu bihe biri imbere ni twe!just pray for yourselves and for your families

  • Nabandi Bose bakeka ko abagore nango abagabo babo babaca inyuma plz mugye mukoresha iri koranabuhanga mushake camera man maze mubafate mubagwe gitumo..muzabona ubusambanyi buzahagarara

  • Bafatiye urugero kuri Padiri Kalinijabo w’i Nyanza se wegukanywe na Aimée bagasezera bakarongora ku mugaragaro?

  • Ubundi idini ritunganye ni iritabangamira kamere muntu ahubwo rikayiyobora mubyiza. Ikindi idini ry’ukuri ni iridahinduka kubera ibihe n’ahantu. Kiliziya idasobanutse ishyiraho amategeko adasobanutse maze bikayiyobera ubundi abashumba bayo bakirara muntama bagacumita kakahava.

    • Mugabanye gucira imanza Kiliziya, kuko si iy’umuntu, kandi mugabanye n’inama zanyu kuko ntiwagira inama nziza uwo udakunda. Ese Kiliziya murayikunda? Kuki ntacyo muvuga kumupasitoli w’umudivantiste wa82ans, bafashe asambanya indogobe (umuryango.com), nabo ntibashaka abagore se? Twe twigishwa kudaca imanza, Imana ababarire. Bavandimwe dusenge cyane!

  • Ahaaaaaaaaaaa nibyahanuwe biri gusohora nibyerekana ko papa,abapadiri bose batatumwe n’Imana,nkuko muzabisoma muri bible ngo abo sinjye wabatumye, baravuze ngo bazabuzanya kurongora,none reba kubuza kurongora bibagiriye ingaruka batangiye gusenya ingo zabandi kubera irari,padiri Karinijabo we yarebye kure ararushinga yabonye guheheta atabishobora njye naramwemeye,Gatulika rero yarikwiyegushishoza,kuko baeshya abantu ngo n’Imana yabatumye atariyo yabatumye,ejo muzumva nababandi bitwa Ma soeur bakoze ibara,nibyahanuwe biri gusohora.

    • Mujye mwitondera ibyo muvuga! Wemeza ko Gatolika itatumwe n’Imana nka nde? Ko n’abasokuruza bawe bavutse bakayisanga n’ubuvivure bwawe bukazayisiga, ukeka ko iyo itaba iy’Imana iba ikiriho? Reka guca ibikuba Muvandimwe, kuko kugwa si ibya none, no mu ntumwa 12 gusa umugambanyi ntiyabuze!Kandi nawe wirebye wasanga utari miseke igoroye n’uko utarajya ku ka rubanda nk’uyu! Naho ubundi kurongora kw’abapadiri si wo muti, kuko n’abubatse ntibabura gucana inyuma. Amahoro!

      • Uvuze neza Peace! Ni byiza kumenya gucunga iyi nyama yitwa umunwa kuko iyo uretse ukivugira ibyo ubonye wangize byinshi nawe utiretse! Umucamanza ni umwa Imana yacu, tumuharire akazi ke, naho twe udakuye n’umwe, turi abanyabyaha, uyu munsi ni uriya nawe utakwemeza ko atari ibihimbano bigamije izindi nyungu mbi, ejo ni wowe muvaandimwe, ese nugerwaho nyabusa wowe bazavuge ngo iki? Ahaaaa dore aho nibereye da!!!

  • ahahahahah!!!!buriya mu rwanda aribo ,bavuga ngo umupadiri ucyekwaho gukora icyaha cy’ubusambanyi n’umugore wabandi!!!!!ahahahah!!!!!

  • Nanjye uwampa umupadili tubyumva kimwe!nkunda ukuntu bavugana amajwi atuje,bagomba kuba banabikora mu mutuzo

  • erega abantu bose barashuukwa nababikira barashuukwa nabapadiri barashuukwa abantu bose barabikunda ntawe utabishaka nge nahisemo kuvamo sinari kubishobora iyabiremyese yabiremye itaziko bikenewe? bage bareka kwiyikoreza imitwaro badashoboye kwikorera.

  • G– USENGA NIYO NTWARO NYAYO. SHITANI YAKAJIJE UMURENGO MUKURWANYA ABANA B’IMANA,MURI IKIGIHE TURIMO YAGABYE IGITERO GIKOMEYE MUBIHAYE IMANA NO MUBANDI BANTU BOSE BAFITE URUHARE MUKWIGISHA IMBAGA Y’IMANA, NUBWO IRI GUTERA IBIBOMBE BYU BUNSAMBANYI HAKAGARAGARA INKOMERE ZA BA PADIRI HARI NABANDI BENSHI BIKOMERETSA. ZA KATIYUSHA ZU BUJURA ,UBURIGANYA, URWANGO,… NAZO SHITANI IRI KUZIKORESHA MU GITERO GIKOMEYE YAGABYE KU BANA B’ IMANA. mushikame rero dusenge,maze turwane iyo ntambara kdi tuzayitsinda,ni tutayirwana uko bikwiye izaduhitana.ngaho ni munyemereere muze twambarire urugamba.

    • Damascene, tuzarutinda!

  • Mwitonde ikoranabuhanga rirakataje!!Uyu mutwe ni umuterano bashatse kumuharabika!!!Mwibuke KNOWLESS ukuntu banduje isura ye!!Mwitondeeee!!!!

    • Nawe rwose ndabona ufite ubumenyi buke mugutandukanya ifoto yumwimerere, n’iyakozwe hifashishijwe photoshop.

  • murwanda se ntibamucakiye maze mukavuga ngo bamufatiyeho icyima nkaho bamusanze mukabari cg musoko muceceke sha ibyabo bitazwi bajya babashabura ahubwo niba bashaka ko batabikora

  • Ariko se ninde wababwiye ko kuba umupadiri byitwa kuba ikiremba?Nabo n’abantu.Njye mbona amakosa ari aya Kiliziya gatolika.ubwo rero niba badashaka ko badasambana bahindure gahunda yo kujya mu gipadiri,bashyireho itegeko ko uzajya wiyemeza kuba padiri bazajya ba mukona nk’ihene.Mubareke nabo nabantu.Muri make ikosa ni rya Kiliziya gatolika yabagize abatagatifu bataribo,kandi andi madini yose yemerewe gushaka.Yari kuba afite ikosa iyo asambanya uwo mu gore kandi asize undi munzu.Muri make ikosa rifite uwo mugore babafatanye.

    • Kuri wowe, bose bafite ikosa usibye Padiri rero?

  • Erega,ndumva ikibazo cyabaye ik’IDINI! Siko byagombye kugenda kuko nta rugo rubura ikigoryi.Ari abapadiri,abapasteri,ndetse natwe abayoboke,bitubaho.Nange sinshyigikiyeko abapadiri bazana abagore kuko kiriziya nayo yankena nk’andi madini yose.Ahubwo borohereze ushaka kurongora,bamusezerere neza kandi bamukorere ubukwe.

    • Erega kubareka ngo bazane abagore sicyo cyaca ubusambanyi, none se abapastori bavugwaho gusambanya abagore b’abandi cyangwa abakobwa ni bangahe, ntababa bafite abagore se. Ahubwo ibi ni kamere muntu.

  • Erega Padiri nawe n’umuntu afite umubiri nkabandi bose,abantu bekujya babona bakoze amakosa ngo babone ko ibintu byacitse,kuba ari Padiri ntibivuze ko atagira irari ry’umubiri kandi buri wese,aho ava akagera agira irari ryakimuntu.Iyo hatabayeho kwihangana no kwifata by’umubiri w’umuntu byanze bikunze agomba kugwa mu makosa yo kurarikira(irari)

  • nshuti, kuba uyu muntu yahuye n’ibibazo byo gufatwa ntibivuze ko ari kiliziya yabimutumye. nkuko umuntu ari umuntu buri wese aba afite icyamunaniye. uyu wenda yikundira abagore babandi ariko wenda nawe ushobora kuba ukunda gutwara utuntu twabandi. buri wese aba afite igihe cye cyo gufatwa. padri turamusabira gusha uwe mugore kugira ngo atazongera kugwa mu cyaha. naho se uyu mugore we ko yaguye mu cyaha nta mugabo yari afite?mbese yagiye kubikora ariko uko kiliziya yamubujije kurongorwa? mureke twere kwitiranya ibintu kuko buri wese akora ibintu kubwe. umukobwa aba umwe agatukisha we wenyine.

  • yewana bajama ntawatera ibuye hariya hantu uyumuntu wariye umwana amasaha angana kuriya wasanga nawe yeguye bitewe nukuntu yumvise uburyohe bwabyo

  • biratangaje nkumuntu wihaye imana ukora ibyo iyo ashobora agasezera hanyuma na umugore.

  • nicyo bari bakwiye kubona nk’umususaruro wo kutubaha itegeko ry’Imana,Imana iremera umugabo umufasha umukwiriye bo bati reka da,Imana izi impamvu yashizeho itegeko ryo gushingiranwa.upinga Imana ntakabuza ikinyoma cye kigomba kujya ahabona.

  • ni danger!

  • si mugashye umuseke kiliziya gatolika muyishyire hasi yahimbwe na yezu ubwe muranyumva mubishyire muri mwe

    • nibyo mubyumve mubyiteho abo

Comments are closed.

en_USEnglish