Tanzania: Padiri Mosha yemerewe na Papa Fransisck kurongora
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko yemereye Padiri Raymond Mosha, wakoreraga muri Diyoseze ya Moshi mu gihugu cya Tanzania, kwiyambura ikanzu akajya kwita ku rugo rwe nyuma y’imyaka 20 yari ishize yanditse ibaruwa ibisaba.
Ibaruwa yanditswe na Papa yasomwe mu ruhame, mu bitambo bya misa byatuwe muri diyoseze ya Moshi nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru, Mpekuzi cyo mu gihugu cya Tanzania.
Icyemezo gikomeye Papa Fransisko yemeye gufata, kiraha uburengaznira padiri Mosha bwo kurongora ku mugaragaro akita ku muryango we.
Padiri Mosha asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, Nelson Mandela mu mujyi wa Arusha aho yigisha ibijyanye na Filozofia akaba n’ubusanzwe byavugwaga ko afite abana batatu bakuru biga muri kaminuza.
Padiri Mosha avuga ko yanditse ibaruwa asaba kuva mu bupadiri mu 1994, ariko umwanzuro n’igisubizo yabitangarijwe ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2014.
Ku rutonde rw’abapadiri 185 bakoreye muri diyoseze ya Moshi, Raymond Mosha ari ku mwanya wa 23.
Ubwo yagiraga icyo avuga ku iyirukanwa rye mu bupadiri, Mosha yagize ati “Nishimiye gukurwa mu gifungo, ibi bizamfasha kubaho nk’umukiristu.”
Padiri Mosha avuga kandi ko nubwo yakuwe mu gipadiri agifite uburenganzira bwo gutanga amwe mu masakaramentu nko mu gihe cyo gushyingura, no kubatiza, ndetse avuga ko azakomeza kubikora ngo kuko akunda kuba umukiristu.
Yagize ati “Ndashima ko ubu nahindutse umukiristu usanzwe, biratuma nzakora ubukwe imbere ya Kiliziya kuko nari narasezeranye mu mategeko.”
Padiri Prof Mosha avuga ko impamvu yamuteye kuva mu gipadiri ari iyuko nyuma y’imyaka 20 akirimo yumvise ari ngombwa ko yagira umuryango akarongora ariko ngo ntabwo Kiliziya yigeze ibimwemerera.
Yagize ati “Kuba Kiliziya itemerera abapadiri kurongora ni yo mpamvu nanditse ibarwa nubwo byatwaye igihe kirekire ngo nsubizwe, gusa nsanzwe mfite abana biga muri kaminuza.”
Mpekuzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
N’ubwo yagize intege nke z’irari ry’umubiri ariko ariyemeza kugira ukwemera gatolika aho bubaha kandi bakambaza Umubyeyi Bikiramariya ndetse bakagira na Yezu mu Ukarisitiya, ibibi birarutana ntabaye nka Lambert..
ibyo gutanga amasakaramentu byo arabeshya ntibabimwemere, ndetse no kuba yemerewe gusohoka, ntibuvuga ko yemerewe guhabwa amasakaramentu nko gushyingirwa. wapi rwose aribeshya imbere y’Imana. Yabaye ntabwo Ima Imana iryaryika.
Kubera ko Papa yamwemereye kujya kwitaho umuryango we, numva ntakibazo kubigendanye no kuba umukirisitu, kandi umukilisitu wese mukwemera kwe yemerewe gutanga isakaramentu rya Batisimu.
Imana igukomereze murukundo rwa Christ na Maman we Bikiramaliya; kandi yongerere ubushishozi n’ubuhanga umushumba wayo Papa Francis.
Noneza ubu afite imyaka ingahe? agiye kubaka urugo ashaje!!!! gusa ubundi gushaka nubusazwe numva ntakibazo kuko ntanuwo imana yabibujije none se aba pastor bo muyandi madini ko bubaka ingo zabo kandi habamo abatunganye ,naho ubundi ntakamaro ko abo bapadrii bakomeza kubyara rw ihishwa bakanabyara abana bamwe ntibagirire akamaro nagato kabo babyaye kubere gutinya ibyo bakoze bitemewe nibyo basinyiye,aho uzi kubyara umwana ukamwicisha inzara kandi utabuze icyo umuha ngo uratinya ko rubanda rumenya ibyo wakoze ubwo se uwo mwana aba azizi iki ,uyu mu papa arakoze ntakundi niyemera ajye guhangana nibibazo by urushako.
Comments are closed.