Tanzania: Abantu 19 bakatiwe urwo gupfa kubera kwica ba ‘Nyamweru’
Leta ya Tanzania yemeje ko abantu 19 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ba nyamweru nk’uko Minisitiri wungirije w’umutekano Hamad Yusuf Masauni yabitangarije Anadolu Agency.
Aba bakatiwe bari mu bantu 133 batawe muri yombi kubera ubwicanyi kuri bene aba bantu bafite ubumuga ku ruhu bwabakorewe kuva mu 2006 kugeza muri 2015.
Abandi bantu nabo bashinjwa ubu bwicanyi ngo bari kuburanishwa ahatandukanye muri Tanzania.
Masauni avuga ko abantu 75 bafite buriya bumuga ngo bamaze kwicwa muri Tanzania kuva mu 2006 naho abarenga 100 bakaba baragiriwe nabi bagacibwa ibice by’umubiri wabo.
Imyumvire ikiri mu batanzania bamwe ni uko ibice by’imibiri y’aba bantu ngo bikoreshwa n’abarozi mu gutanga imbaraga cyangwa amahirwe mu buzima. Hakaba n’abumva ko aba bantu ngo bavumwe kandi batera umwaku imiryango.
Leta ngo yafashe ingamba zo guhana yihanukiriye abahamwe no kwica cyangwa kugirira nabi aba bantu.
Masauni avuga ko igihano cy’urupfu kizajya gishyirwa mu bikorwa ku bahamwe n’ibi byaha kugira ngo bibera abandi babitekereza urugero.
Usibye muri Tanzania, aba bantu bafite buriya bumuga bw’uruhu bagiye bagirirwa nabi muri Kenya n’i Burundi.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Icyo cyemezo ndagishyigikiye akebo ni geramo umuco wo kudatahana nucike muri Africa (Ibaze nawe ari umwana wawe baciye ibice by’umubiri).
Icyo gihano gikwiranye nibyo bakozepe!!!!!!!!!!!!!!
ariko rero iyo wishe umuntu ntabwo uba umuhannye!!
Ni babice, ibyo bikoko nabyo abo byica ni Abantu. Imbwa gusa, barashakira ubukire ku maraso y’abantu bagenzi babo.
Uretse igihano cy’urupfu bagomba guhabwa hagombye no kwiyongeraho ibiboko ijana byakubitwa imirambo yabo ubundi bakagaburirwa imbwa!!!!!
sha nange umpaye ubushobozi izongegera zishakira ubukire mumaraso yikiremwa muntu Imana yaremye ahubwo igihano cyo kumwica namwica narangiza nkagerekaho nibiboko 300 kumurambo
Comments are closed.