Digiqole ad

Tanzania: Abana b’abakobwa 800 bari barahunze gukebwa basubiye iwabo

Ku wa mbere ni bwo abana b’abakobwa kobwa babarirwa mu majana bikiri ku ntebe y’ishuri bagarutse iwabo nyuma yo kumara amezi atatu mu buhungiro aho babaga mu nzu zirinzwe kubera guhunga gukebwa bimwe mu bice by’umubiri by’imyanya myibarukiro y’abagore.

Gukebwa kw’abagore ibyitwa (Female genital mutilation, FGM) bikorwa hakebwa agace gato ku gice kigize imya myibarukiro y’abagaro kitwa rugongo (clitoris), cyangwa kuyikeba yose.

Abana b’abakobwa 800 bakiri ku ntebe y’ishuri bari bahunze iwabo berekeza mu nzu z’abagiraneza n’insengero zabashije kubamarana amezi atatu bahunga iyo migenzo ya gakondo kuva mu kwezi k’Ukwakira kugera mu kwezi k’Ukuboza.

Izi nzu abana bari bahungiyemo zari zirinzwe n’abapolisi mu rwego rwo kugira ngo hatagira umuntu ushobora kubahungabanya.

Minisitiri w’Umurimo no gutanga Akazi, Gaudensia Kabaka yasabye abayobozi gakondo gukoresha imbaraga bafite ngo bahagarike iyo migenzo itakijyanye n’igihe.

Abarwanya iyi migenzo bavuga ko ari mibi kuruta gusiramurwa kw’abagore bashaka kwerekana ububi bwayo.

Uretse ububabare burenze urugero iyi migenzo itera abayikorewe, ngo ishobora no gutera kuva amaraso n’izindi ndwara. Ibi ngo bishobora gutera ubugumba cyangwa ingaruka zo kubyara nabi, rimwe na rimwe bikaba byatuma umwana apfa avuka.

Abana b’abakobwa basubiye iwabo bavuze ko kujya mu buhunhiro ari cyo cyonyine cyari kubafasha kudakebwa.

Umwe yagize ati “Umubyeyi wanjye yaramfashije, ntiyigeze ashyigikira ko nkebwa, ariko papa yari atangiye kunkubita, bityo mfata umwanzuro wo kuva hano.”

Ibi bintu byo gukeba abana b’abakobwa byatangiye kubuzwa muri Tanzania kuva mu mwaka wa 1998 ndetse bashyiraho itegeko ribahana aho uhamijwe icyo cyaha ashobora no gufungwa imyaka 15 ari muri gereza ariko na n’ubu biracyakorwa, cyane mu bice byo mu Mjayaruguru no mu gihugu hagati.

Iyi migenzo ngo ikorwa mu ibanga rikomeye akenshi nta n’ikinya kijya gikoreshwa. Mu kwezi k’Ugushyingo, Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-moon yatangije ubukangurambaga ku rwego rw’isi bwo kwamagana iyo migenzo.

Abagore basaga miliyoni 125 bakaswe imwe mu myanya myibarukiro mu bihugu 29 byo muri Africa ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East), nk’uko raporo y’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization, WHO), ibivuga, ikaba yamagana iyo migenzo ivuga ko ari ukwica uburenganzira bwa muntu.

The New Vision

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • yewe iyi si inkuru ni incamugongo ikwiye kamaganirwa kure kuko ngirango no muri korowani cg bibiriya ntaho byanditse habaye hahari abakunda gusoma ibyo bitabo mwzatubwira

Comments are closed.

en_USEnglish