Stromae (ukomoka mu Rwanda) na Will I Am (Black Eyed Peas) bahuje byinshi
Stromae umuhanzi w’ Umubiligi ufite se w’ umunyarwanda na Will I AM umwe mu bagize itsinda Black Eyed Peas rizwi cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika no ku isi yose, basanze bahuje byinshi birimo kwiyandikira amagambo y’ indirimbo zabo ndetse no kwikorera instrumental z’ indirimbo zabo.
Ubwo Black Eyed Peas bayobowe na Will I Am bari bagiye gukorera igitaramo kuri stade de France, baje kuhahurira na Stromae hakaba hari ku itariki 10/06/ 2011ubundi bagirana ikiganiro gito ariko gikubiyemo byinshi.
Buri ruhande rwashimye umurimo urundi rukora, aho will – I – am na Stromae baje gusanga bahuje byinshi muri muzika nko kwiyandikira amagambo ndetse no gukora instrumentals (beats).
Ibi rero byaje kurangira bahanye contact, ariko icyaje gutangaza umugabo ukomoka mu Rwanda n’ uko yasanze numero ze Will I am yari azifite.
Ibi rero bikaba byerekana ko aba bahungu batatu ndetse n’ umukobwa umwe bagize black Eyed Peas bari baratekereje kuri Stromae mbere y’ uko bahura.
Nyuma y’aha rero ibi bihanganjye (Will I Am na Stromae) byaje gukorana indirimbo bayita “don’t stop the party”, baza no gukorana ibitaramo bitandukanye.
Ubu Stromae wamenyekanye cyane bwa mbere ubwo yakoranga indirimbo “Alors on dance” amaze kugera ku rwego rushimishije mu ruhando mpuzamahanga, aho amaze gukorana n’ibihanganjye bitandukanye ku isi birimo Kanye West, umuhanga mu gusetsa mu Bufaransa Jamel Debbouze, Black Eyed Peas n’ abandi.
Stromae uririmba injyana ya Hip Hop na Electronic music, ngo ari kwitwara neza mu bitaramo byitwa “les ardentes” biri kubera mu mujyi wa Liege mu Bubiligi aho ari kuza ku mwanya wa mbere w’ abahanzi bashimishije abantu kurusha abandi. Ibitaramo birimo ibihanganye bitandukanye nka Wu-Tang Clan, Snoop Dog Dog n’ abandi.
Kanda hano urebe Video y’ uko Stromae na Black Eyed Peas bahuye
http://www.youtube.com/watch?v=pNkJugdb9C0&feature=related
JNMugabo
umuseke.com
2 Comments
baranasa wagirago baravukana!
Yewe ndabona asa nakanywarwanda pee!!!!
Comments are closed.