Digiqole ad

Stromae n’umukunzi we Coralie bakoze ubukwe ‘mu ibanga’

 Stromae n’umukunzi we Coralie bakoze ubukwe ‘mu ibanga’

Stromae n’umukunzi we Coralie mu bihe bishze

*Abatumiwe ngo ntibari bazi icyo yabahamagariye
*Ubukwe bwabereye muri Hotel yahoze ari kiliziya ishaje
*Abatumiwe babujijwe gufotora no kugira icyo bavuga kubyo babonye

Nk’uko bisanzwe, ntakunda cyane ko gahunda ze bwite zisakaara cyane mu itangazamakuru, ni nako byageze kuwa gatandatu mu muhango watumiwemo abantu 170 gusa, Stromae n’umukunzi we Coralie bakoze ubukwe bwa gikristu bashyingirwa n’umupadiri witwa Guy Gilbert muri kiliziya ishaje yahinduwemo Hotel iri muri Commune Malines mu ntara ya Envers mu Bubiligi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sudinfo.

Stromae n'umukunzi we Coralie mu bihe bishize
Stromae n’umukunzi we Coralie mu bihe bishize. Photo/Sudinfo

Aya makuru yagizwe ibanga, abatumirwa bari basabwe cyane kudafata amafoto no kutagira icyo batangaza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ariko kuri Twitter byarahageze.

Coralie Barbier umukobwa ukomoka i Namur mu Bubiligi asanzwe ari we ushinzwe kwambika (costume design) ya Stromae, ndetse baherukana kuzana mu Rwanda mu kwezi kwa 10 mu gitaramo cy’agatangaza yakoreye ku Gisozi.

Muri gahunda z’ubukwe bwe Stromae ngo yari yakodesheje ibyumba 79 bya Hotel yasezeraniyemo. Ni ukuvuga Hotel yose yari yafashwe na we, abantu 170 bari batumiwe bagumye muri iyi hotel kugeza ku cyumweru bishimira ubu bukwe bwe.

Stromae w’imyaka 30 ni umunyamuzika w’ikirangirire ku isi w’umubiligi ariko ufite inkomoko mu Rwanda kuko se, Pierre Rutare, yamubyaranye n’umubiligikazi.

Hari amakuru avuga ko Stromae yakoze agashya cyane kuko ngo n’abatumiwe batari bazi icyo yabatumiriye ngo bahurire muri Martin’s Patershof Hotel, Hotel y’inyenyeri enye yahoze cyera ari Kiliziya.

Abatumirwa ngo batunguwe cyane no gusanga uwabatumiye yabatumiye mu bukwe bwe.

 

Coralie ni inde?

Stromae n'umukunzi we Coralie
Stromae n’umukunzi we Coralie

Ntabwo azwi cyane, ntakunda kuvuga mu itangazamakuru. Ni umukobwa umaze imyaka micye akorana na Stromae nk’umuhanga mu kwambika abantu.

Akomoka mu mujyi wa Namur umurwa mukuru wa Wallonie mu Bubiligi, niwe washinze kompanyi y’iby’imyambarire yitwa “Mosaert” ari kumwe na Stromae.

Coralie agira uruhare runini mu kugaragaza ishusho ya Stromae mu myambarire itangaje yo mu bitaramo ndetse no mu mashusho y’indirimbo ze.

Ubwo yari mu gitaramo ku Gisozi, Stromae yashimiye uyu mukunzi we igitaramo kirangiye mu magambo yihariye, anamuvuga mu izina nk’umukunzi we ashimira cyane kumufasha kugera kubyo ageraho.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Stromae ndamukunda. Nemera abantu batshyira hejuru. Ubu iyo aza kuba undi yari gushaka kwiyerekana yifuza ko bimenyekana hose, ariko Stromae we si uko. nyamra ntibimubuza gukundwa. Komereza aho.

  • None se ko mutatubwiye niba hari mwene wabo wo mu Rwanda yaba yaratumiye? Uko biri kose kutishyira hejuru ni quality! Ariko namugaya ho gatoya abaye ataratumiye umunyarwanda mwene wabo nibura umwe!
    Thanks for this info!

    • Imagine,from Maestro to Stromae now Mosaert! I like this!

  • Mbega couple mbi !

    Bombi ni babi cyane ku isura !

    • Are you serious?niwowe wa mbere nakumvana ko stromae ari mubi

      • hahaha ubona stromae ari mwiza? usibye uburebure naho ubundi mbona ariwe mubi wabo.

  • @KANAZI JANA urumva udakomeretse mukanywa koko.

  • Ikigaragara ni uko Stromae akunda kwihisha!!.Ahaa !!!Ntibyoroshye

  • Komera rata muvandimwe wacu w’umu catholique, wahisemo neza kuba umu catholique. urugo rwawe Imana izaruhe umugisha.

  • twatwana tw’utunyarwanda twiriwe twihandagaza ngo uyu ni umuvandimwe two turihe ? aho twaranamenyeshejwe/ iyaba cya gisonga kazi yaratumiwe yenda kikahikurira n’umugabo dore ko amaze guta ibaba mu basoreb’i Rwanda! mbega maesro

    • @magayane abo basore ni bande ra? tanga amakuru cg ni ubuhanuzi urimo ukora?

Comments are closed.

en_USEnglish