Digiqole ad

Stromae ku rupapuro rubanza rwa Magazine ikomeye muri USA

Uyu muhanzi yamamaye cyane I Burayi ariko ubu yaba agiye  gutangira kwigarurira abakunzi ba muzika muri Amerika. Nyuma yo kugaragara mu nyandiko nini y’ikinyamakuru New York Times mu minsi ishize, uyu musore ukomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda aragaragara ku rupapuro rwa mbere rwa magazine izwi cyane muri Amerika yitwa “Time Out” y’i New York.

Stromae
Stromae

“Who the hell is Stromae?” niyo magambo agaragara ku ibanze ry’iki gitangazamakuru nimero yacyo ya 952 gisohoka buri cyumweru, kibaza uwo uyu muhanzi uwo ari we nk’uko bitangazwa na Belga.

Stromae yasubiranyemo indirimbo ye “Alors on danse” na Kanye West ariko ntibyatumye amenyekana cyane muri Amerika ituwe n’abaturage barenga miliyoni 300.

Muri iki kinyamakuru bamugaragaza nk’umuntu uzwi cyane hakurya mu burayi cyane mu Bubiligi, ariko muri New York ibisubizo byatanzwe na bamwe mu babajijwe niba bazi Stromae barasubizaga bati “”Hein? Strom-y?”Stro-what?”

Bamwe mu banyamerika ariko bumvise indirimbo ze nka “Alors on danse”, “Papoutai”, “Formidable” n’izindi ngo bamaze kumenya ubuhanga bw’uyu muhanzi uririmba mu rurimi rutazwi cyane muri USA rw’igifaransa.

Nubwo atazwi cyane muri Amerika ariko, Magazine “Time Out” igaragaza ko atoroshye kuko nk’amashusho y’indirimbo ye “Formidable” amaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni 76. Ndetse ngo Barrack Obama yaba atunze Album y’uyu muhanzi yise “Racine Carrée.”

Ku rupapuro rw'ibanze rwa Time Out
Ku rupapuro rw’ibanze rwa Time Out

Stromae yaba koko ashaka kwinjira no mu mitima y’abanyamerika kuko tariki 20 /06 uyu mwaka yateguye Concert i New York.

Paul Van Haver amazina nyakuri y’uyu muhanzi w’imyaka 29, yavukiye i Bruxelles ku mugabo w’umunyarwanda n’umugore w’umubiligikazi, se ntabwo yabanye n’umuryango we cyane ndetse yaje kwicirwa mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Stromae ntaragera mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse igikombe cya Salax Award aherutse kugenerwa nk’umuhanzi w’umunyarwanda uba hanze, cyateje sakwe sakwe y’abakibazagaho, hari amakuru avuga ko we atigeze anamenya ko yagenewe igihembo cya muzika mu Rwanda.

Ubu arashaka kwinjiza muzika ye muri Amerika.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko nimuvuga mujye mureka kuzana n’ibya Salax award! Biriya bakoze ngo bahaye Stromae igihembo ni ukwikirigita ugaseka! Ntawe upfa adasebye koko!

  • Iyo foto isobanura ko ashyigikiye ubutunganyi,murabona ko igice kimwe ari umugore ikindi umugabo,kandi ibi nibyo bisigaye bigenderwaho ngo umuhanzi atere imbere cg amenyekane…

  • Heheehee, uko u Rwanda mufata abafanzi kurazwi di ubuse Kizito arihehe? yahawe ibihembo bike???!!

  • ubuse, urirwa ubaririza ntubonako ari umutinganyi wujuje ibyangombwa! ntibizoroha

  • Ahhhhh stromae nago ari umutiganyi namwe mujye muvuga ibyo mwahagaze ho..ikindi gose abanyarwanda bajye bareka kugumya kumwiyitirira cyane kuko we origine za se w’umunyarwanda ntacyo zimubwiye

Comments are closed.

en_USEnglish