Digiqole ad

Stromae ati “ntimwitege indirimbo nshya vuba, Paul ari mu kiruhuko cy’igihe kitazwi”

 Stromae ati “ntimwitege indirimbo nshya vuba, Paul ari mu kiruhuko cy’igihe kitazwi”

Stromae yakurikiye umugore we mu by’imideri aba avuye mu muziki

Ubu ngo araba asubiye ku izina rye Paul nk’uko yabibwiye ikinyamakuru So Soir cyo mu Bubiligi, ‘carrière’ y’umuziki yabaye ayisubitse, nubwo bwose yari icyamamare cyane, yagiye mu mushinga mushya bise Mosaert wo kumurika imideri afatanyije n’umugore we Coralie usanzwe we ari byo akora.

Stromae yakurikiye umugore we mu by'imideri aba avuye mu muziki
Stromae yakurikiye umugore we mu by’imideri aba avuye mu muziki

Paul Van Haver n’umugore we Coralie Barbier baheruka i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo Stromae yakoreye ku Gisozi abakitabiriye bakishima cyane.

Ubu umuziki yabaye awushyize ku ruhande ajya gushyira imbaraga mu mushinga wo gutunganya imideri ishingiye cyane ku buhanga bwa Mosaert, uyu mushinga washinzwe n’umugore kuwa mu 2009. We yanize iby’imideri.

Stromae yabwiye ikinyamakuru So Soir cyo muri week end ishize ko gukunda imideri ubu aribyo bigize ubuzima bwe bushya.

Ati “Twese mu buzima duharanira gukora ibidushimisha, mu kuri intego yacu ya mbere si ugutanga ubutumwa ahubwo ni ukwaguka.”

Umugore we Barbier nawe yatangaje ko banyuzwe cyane n’ubuzima bushya, kandi ciya ngombwa ari uguhitamo kwabo.

Ati “Twahisemo ibinyuze imitima yacu kandi bidushimishije. Ni ikintu Paul yanyigishije; gukora ibintu ku bwawe, ku bwo kubikunda, no kubwa kwaguka.”

Abajijwe koi bi bidashobora kumunanira Stromae yavuze ko bidatangaje kuba ibi yagiyemo byamunanira, ngo kugerageza ugatsindwa ntacyo bitwaye ikibi ari ukutagerageza ibyo ukunda.

Yavuze ko muri we n’ubundi iby’imideri byamuhozemo gusa atabikora nk’umwuga.

Ati “Twe n’inshuti zacu turashaka kwemeza abantu ko bashobora kwambara Mosaert batitaye ku myaka cyangwa aho bakomoka.

Naho ku bya muzika, ntimwitegure kumva indirimbo nshya vuba. Paul Van Haver yabaye yihaye ikiruhuko cy’igihe kitazwi.”

Stromae n'umugore we Coralie bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye mu 2015
Stromae n’umugore we Coralie bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye mu 2015
Ngo bizeye ko abantu bazajya bambara Mosaert
Ngo bizeye ko abantu bazajya bambara Mosaert
Umugore we niwe wari usanzwe ari umunyamideri ndetse ni nawe wari ushinzwe ibyo kumwambika kuri 'stage'
Umugore we niwe wari usanzwe ari umunyamideri ndetse ni nawe wari ushinzwe ibyo kumwambika kuri ‘stage’

UM– USEKE.RW

en_USEnglish