Digiqole ad

Stromae aje mu bitaramo muri Africa

Amaze kwamamara cyane, umubiligi Paul Van Haver muri muzika yabanje kwitwa Maestro, nyuma arahindura afata Stromae, mu minsi micye arakorera Concerr muri Africa y’abarabu muri Maroc na Algeria nyuma mu 20115 azamanuka no mu bihugu bya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko yabitangarije JeuneAfrique. 

Ku myaka 29 amaze gutigisa isi na muzika ye
Ku myaka 29 amaze gutigisa isi na muzika ya ‘electronic music’ akora

Stromae ategerejwe cyane mu bitaramo Lyon muri France, Montreal muri Canada, i New York, Seattle, Minneapolis, Los Angeles, Boston, Chicago, muri Amerika Vancouver, Toronto (Canada) n’ahandi mbere y’uko uyu mwaka urangira uhereye mu kwezi gutaha kwa gatandatu.

Icyakora mbere yahoo gato tariki 30 Gicurasi araba ari i Alger muri Algeria aho abantu barenga 7 000 bamaze kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cye, naho tariki 2/06/2014 akazaba ari i Rabat muri Maroc aho azaririmba muri Mawazine Festival.

Stromae umaze kwamamara bikomeye kubera indirimbo ze nka “Fromidable”, “Papaoutai” n’izindi ze zakunzwe cyane, yabwiye JeuneAfrique ko afite ikintu kinini kimuhuza n’umugabane wa Africa.

Uyu musore ise ni umunyarwanda wishwe muri Jenoside naho nyina wabanye nawe ubuto bwe bwose akaba umubikigikazi.

Asubiza ku kibazo cy’amateka n’inkomoko ye ati “Nabana nte n’icyo kintu ngomba guhangana nacyo kandi kigize igice kimwe cyanjye? Iyo bambaza niba ndi umuhutu cyangwa umututsi ntabwo nari kubasubiza. Nicyo kibazo abicanyi babazaga.

Nubwo amaze kumenyekana cyane no kugurisha bikomeye ibikorwa bye, Stromae agaragara nk’utandukanye nk’uko byemezwa na JeuneAfrique, nta nzu z’igiciro gikomeye, nta jets privés agaragara nk’umuntu usanzwe.

Stromae yabashije kurenga imbibi z’amateka n’uruvangiritane rw’umuco n’indimi ubu Isi yose imaze kumumenya muri muzika.

Gahunda ye irambuye yo kuza mu bitaramo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ntabwo arayitangaza.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Uwo stromae nanjye ndamwemera kabisa n,umuntu w,umugabo.kuko hari byinshi yamaze kurenga kandi byatumye agira icyo ageraho.amateka mabi kuba yarabaye orpherain kuri papa we.gusa yihangane kandi tumuri inyuma.gusa azaze no mu rwanda tumuboneho turamukunda cyane.

  • Hari n’indi nkuru numviye kuri vidéo (mumbabarire sinibuka lien mwakumviraho)… bavuga ko muri 2015 azamanuka koko munsi y’ubutayu akajya Dakar, Abidjan, Kinshasa, no mu mujyi wa Afrique du Sud hanyuma agasoreza Kigali…. pe nabyiyumviye na ndetse umunyamakuru yibeshye avuga ko Stromae afite inkomoko muri Kenya kandi inkuru yanditse byari hamwe na vidéo ivuga ukuri ko agira inkomoko mu Rwanda, kuri se. Nizere ko nzakabya ibi nita inzozi maze agasesekara i Kigali!

Comments are closed.

en_USEnglish