Stromae agarutse mu bitaramo, ariko ntazaza mu Rwanda
Yabicishije kuri Twitter ye kuri uyu wa kabiri atangaza ko agiye kugaruka mu bitaramo mu kwezi kwa cyenda nyuma y’iminsi yari amaze mu kiruhuko. Ingengabihe y’ibitaramo yatangaje ni iyo mu kwezi kwa cyenda no mu ntangiriro z’ukwa cumi. Azaba ari muri America.
Stromae wategerejwe cyane i Kinshasa n’i Kigali bikarangira atahageze kubera impamvu we yavuze ko ari iz’uburwayi, ibitaramo agarutsemo arabitangirira i Atlanta muri USA tariki 14/09 azabisoreze i Manhattan muri New York mu nzu y’imikino n’imyidagaduro yamamaye cyane ku isi yitwa Madison Square Garden ku itariki ya 01 Ukwakira 2015.
Hagati y’ayo matariki (14/09 na 01/10/2015) azerekeza mu mijyi yindi ya Washington DC, Boston, Chicago, Minneapolis, Detroit, Toronto (Canada) na Montreal(Canada) aho azakora ibitaramo bibiri.
Gahunda y’ibitaramo bishya agiyemo:
Nta makuru yigeze ubwe atangaza ku kuba yasubukura ibitaramo yari afite muri Africa no mu Rwanda.
Abari bamutumiye ubushize mu Rwanda bavuga ko bari kugerageza ngo nibishoboka mu kwezi kwa cumi azaze gutaramira i Kigali mu Rwanda iwabo wa se Rutare Pierre.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
3 Comments
ese buriya ababiligi ntibamubujije ra?
Iyi nkuru ko ivuguruzanya n’iri ku gihe.com ivuga ko byemejwe ko azaza mu Rwanda?! Twemwere ibya nde?
Ubu wizera amakuru yo Ku igihe.com kweli. Ibyabo Ni ugusingiza gusa n ibinyoma byinshi. Abiyemera bose babeshya. Abarenganya abaturage bakagaruka kubakina ku mubyimba ko ntagaciro bafite. Byose ni ku IGIHE.COM ya Meilleur; Inkuru zabo wasangana ukuri ni 3/100 nazo zidakomoza Ku muyobozi irengeje mu rwego rw umurenge igihe ataravaho. Niba n umuseke n imirasire.
Comments are closed.