Digiqole ad

Steven Gerrard yatwaye igikombe ababazwa n’uko mubyara we ariwe wakibahaye

Captain w’ikipe ya Liverpool yaraye azamuye igikombe cya mbere mu myaka itandatu ishize Livepool nta cyo itarwa, iki gikombe bakaba bacyegukanye nyuma y’uko mubyara we Anthony Gerrard ahushije penaliti.

Steven George Gerard yihanganisha mubyara we Anthony nyuma yo guhusha penaliti/Photo Gettyimages
Steven George Gerard yihanganisha mubyara we Anthony nyuma yo guhusha penaliti/Photo Gettyimages

Iki gikombe cya Carling cup, umukino wanyuma wabera kuri Wembley Stadium i Londres warangiye Liverpool na Cardiff City zinganya 2-2 mu minota 120 yakinwe, maze hitabazwa za Penaliti.

Penaliti ya mbere ya Liverpool ni Steven Gerard wayiteye umunyezamu wa Cardiff ayivanamo, byakomeje kugeza aho Antony Gerard yagombaga gutera penalty ariko yayihusha Liverpool akaba ayihaye igikombe.

Niko byagenze, kuri Penaliti ya 5, uyu mukinnyi wavukiye  i Liverpool mu gace ka Merseyside ayitera hanze, maze mubyara we Steven Gerard bamuha igikombe n’ikipe ye.

Steven Gerard watinze kujya kwishimana n’abandi ari kwifatanya na mubyara we mu kababaro, yatangaje ko yishimye ariko anababajwe n’uko byagenze kuriya kuri mubyara we.

Ndishimye kuba Liverpool twegukanye igikombe nyuma y’igihe, ariko nanone nifatanyije na mubyara wanjye mu kababaro. Cyakora bafite ikipe nziza, bafite abafana bakomeye igihe cyabo kiri bugufi” Steven Gerard.

Umutoza Kenny Dalglish nawe asa nuwifatanyije na mubyara wa Gerard ati: “ Birababaje ko uriya mwana w’umuhungu yayihushije. Ubu sibwo buryo bwiza bwo gutwara igikombe ariko turagifata ntakundi

Igikombe bagifashe/Photo getyyimages
Igikombe bagifashe/Photo getyyimages

Kimwe na Steven Gerard, Anthony Gerard nawe yavukiye anarererwa mu mujyi wa Liverpool, ariko we atandukanira na Steven ku kuba yaragiye kwigira umupira w’amaguru muri Everton naho Gerard we akawuhera muri Liverpool FC.

Anthony Gerard,26, atuye mu mujyi wa Cardiff muri Pays de Galles, akaba ari umugabo w’umugore n’abana babiri.

Naho Steven Gerard, uherutse kwitirirwa Hotel muri Indonesia yiswe “Stevie G” kubera ba nyirayo bafana Liverpool bikomeye, ni umugabo ufite abana batatu.

Liverpool yaherukaga gutwara igikombe mu 2006 ubwo yatwaraga  FA cup.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BATWITEGE TWAGARUTSE MURI GAHUNDA Y’IBIKOMBE

Comments are closed.

en_USEnglish