Digiqole ad

Sterling Magnell yagizwe umutoza wa Team Rwanda

 Sterling Magnell yagizwe umutoza wa Team Rwanda

Mu gihe habura amezi ane ngo Tour du Rwanda yongere, ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yahawe umutoza witwa Sterling Magnell, uyu akazafasha Jonathan Boyer usanzwe abifatanya no kuba umuyobozi ushinzwe tekiniki.

Sterling yari umukinnyi wabigize umwuga iwabo muri Amerika
Sterling yari umukinnyi wabigize umwuga iwabo muri Amerika

Sterling si mushya mu Rwanda kuko umwaka ushize nabwo yahakoreye byo kubanza kwitegereza.

Kuko muri iri siganwa ikipe y’u Rwanda iba igabanyijemo amakipe atatu, umutoza akaba n’umuyobozi wa Tekiniki Jonathan Boyer yari asanzwe ashakirwa undi muntu uza kumufasha by’igihe gito muri aya marushanwa.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare rikaba ryahise rishyiraho uyu Sterling ngo abe umutoza mukuru, age kandi afanya na Boyer mu gihe bishobotse.

Sterling nawe ni umunyamerika w’imyaka 32, yari umukinnyi w’amagare wabigize umwuga ubu akaba agizwe umutoza mukuru wa Team Rwanda naho Felix Sempoma, akazakomeza kuba umutoza wungirije.

Sempoma niwe uzajyana ikipe y’igihugu y’amagare mu mikino nyafrika izabera i Brazzaville muri Congo kuva mu kwezi gutaha.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish