Digiqole ad

Stephen Keshi watozaga Nigeria yapfuye bitunguranye cyane

 Stephen Keshi watozaga Nigeria yapfuye bitunguranye cyane

Keshi yapfuye bitunguranye cyane

Mu masaha ya kare mu gitondo kuri uyu wa gatatu nibwo Stephen Ikechukwu Keshi w’imyaka 54 wari umutoza wa Nigeria kuva mu 2011 yitabye Imana bitunguranye cyane, biravugwa ko cyaba ari ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Bimwe mu binyamakuru muri Nigeria biravuga ko yaba yarozwe. 

Keshi wapfuye bitunguranye cyane, yatoje amakipe atandukanye muri Africa arimo na Mali ndetse no muri Asia. Photo/GettyImages
Keshi wapfuye bitunguranye cyane, yatoje amakipe atandukanye muri Africa arimo na Mali ndetse no muri Asia. Photo/GettyImages

Keshi yitabye Imana ari mu mujyi witwa Benin City mu majyepfo ya Nigeria ari kwitegura kujya muri USA aho asanzwe aba nk’uko bitangazwa na ESPN.

Uyu mugabo wahoze ari myugariro na Kapiteni w’ikipe y’igihugu cye Super Eagles ngo yari afite ubuzima bumeze neza, nta mutima kandi yigeze arwaraho mbere.

Keshi wakiniye  Nigeria hagati ya 1981 na 1995, yaje no kwegukana igikombe cya Africa nk’umutoza wa Nigeria mu 2013 atsinze Burkina Faso.

Stephen  Keshi yari asangiye agahigo Mahmoud El-Gohary, ko kuba aribo bagabo bonyine bo muri Africa batwaye igikombe cya Africa ari abakinnyi ari n’abatoza.

Mu Ukuboza 2015 Keshi yari yapfushije umugore we Kate wari umaze iminsiazahajwe na Cancer, yamusigiye abana bane, ubu babaye impfubyi mu gihe gito.

Keshi ateruye igikombe cya Africa cy'ibihugu yegukanye mu 2013 nk'umutoza
Keshi ateruye igikombe cya Africa cy’ibihugu yegukanye mu 2013 nk’umutoza

Roben NGABO

UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Unbelievable eeehg! #kesh arapfuye birambabaje cyane RIP coach

Comments are closed.

en_USEnglish