Digiqole ad

Star Times: Decodeur za MPEG2 ntizizongera gukoreshwa

Nyuma y’uko izi decodeur za MPEG2 bigaragaye ko zitajyanye n’igihe tugezemo, haba ku byerekeye ama ‘chaines’ ndetse no gucikagurika kwa network, Star Times ivuga ko yashatse uburyo bushya bwo gukemura iki kibazo bazana decodeur za MPEG4.

Kamanzi Hussein yerekana GPS na TV Mobile
Kamanzi Hussein yerekana GPS na TV Mobile

KAMANZI Housein ushinzwe kwamamaza muri Star Times yabwiye abanyamakuru ko yavuze ko ubu bafite ama ‘shaines’ agera kuri 54 mu minsi micye ngo bakaba bageze kuri 80, mu gihe ngo batangiriye kuri shaines ziri munsi ya 24.Star Times ubu ngo ifite abakiriya ibihumbi bigera kuri 60

Muvunyi Nesta ushinzwe ibya tekinike muri Star Times yavuze ko ubu bafite iminara igera kuri itatu, mu gihe batangiraga mu Rwanda mu 2008 bari bafite umunara umwe ku musozi wa Jali. Indi minara ngo iri i Musanze na Rubavu, undi munara bateganyije kuwushyira i Huye mu minsi ya vuba.

Bimwe mu bicuruzwa bishya bya Star Times byerekanywe harimo TV Mobile, GPS na Telephone ngendanwa zisanzwe, ibi byose ngo ukaba ubiguze anaboneraho ‘shaines’ za Star Times kuva mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.

Ibi bikoresho bya Star Times ngo bifite garanti y’umwaka mu gihe cyose bigize ikibazo, ibi ngo ni mu rwego rwo gukuraho urwicyekwe rw’abavuga ngo ibikoresho byabo ni ‘ibishinwa’

Ubusanzwe Star Times ikorera mu bihugu 12 bya Africa.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • like

  • njye startimes nayivuyeho. Uzi ko iyo wibwe décodeur ntacyo bakumarira mu kuyishakisha. Ibyo ndabigereranya na MTN aho wibwa phone bakagufasha kuyishaka. Bazavugurure imikorere, naho ubundi abaclients bazabashiraho

    • Yewe ibya star njye narumiwe, quality ya service batanga yo iri very poor kabisa, ibintu byose batugurisha nabonye biba biri mumageragezwa cyangwa se barimo kumara stock zabo zibintu byataye igihe barabgiza bakatubwira ngo bazanywe ibigezweho, abashinzwe ubziranenge nibahatubere naho ubundi tuzagumya duhangikwe induru zivuge

  • Ndabasaba ko bakongera network nkuko bari bayisanganywe kuko aho bahindaguriye ama channel yabaye nkeya cyane bikabije.Gucikagurika cyane cg kutagaragara.Babisubiremo.

  • startimes nigerageze ikora amériolation mu ma chaines batanga muri decodeur zabo kuko 90% ya chaines batanga ni gratuit kuri satellite mugihe twe tuzigura ziduhenze,njye numva bakora reference kuri DSTV kuko clientelle iri kurwego rushimishe kandi hakabamo win-win outcome.startimes think about it!

  • Ariko mwamenya niba Star times ikorera i Burundi ari nayo ikorera mu Rwanda?
    Nonese ko nabonye ibiciro ntaho bihuriye? Na Channels berekana kandi nuko. Narumiwe!!!

  • twe ntago igikora yabaye radio na RTV ntayo yabaye radio,wumva amashusho ntayo ubona!!

  • STAR Times ntacyo icyerekana network zabo zaracikagurika service yabo nimbi cyane ntibivugurure

  • Ibyo star time ivuze n’binyoma gusa,baduhindiriyemo ngo duhinduze decodeur,nuko turazihinduza,ariko ikibabaje nuko nta chaine nimwe batwereka ikibabaje kurusha ibindi nuko na TVR yacu nayo bayitwaye,iyo ubahamagaye bakubeshya uburyo bagushyize kuri liste y’abazakemuririwa ibibazo,amaso agahera mu kirere kandi ariko abonnement yawe ya 12,000 uba waratanze iba igenda,ukwezi nigushira ngo cash zashize nibisubireho naho ubundi turabavaho

  • birabaje koko network yabo ihoramo no service cga ubundi ngo not subscribed kandi uvuye kugura ikarita ukanashyiramo

  • Star times, byo ikwiye kwisubiraho. Naho ubundi nta kigenda cyayo. Nari natangiranye n’uyu mwaka ngura abonnement, ariko usanga ukwezi gushira uyirebye gake, kubera ibibazo bya Network byayo. Yakagombye kureba uko ibigenza niba yumva uruhare rwayo mu bucuruzi. Igihe imirongo yayo itameze neza, ikamenya uko isubiza abakiriya mu bijyana na abonnement. Ikindi bakiriya, nababwira, hari n’ibintu tugenda tubonaamo service mbi, bitwara gusa amafaranga y’abaturage, nyamara ntibihinduke kandi abantu babivuga buri gihe. Aha hazamo n’uruhare rwa bene gushora imari muri ubwo bucuruzi (ibyo bari byo, mwibaze ni bande?). Ntibibarwe nk’itiku kuko kuvuga ukuri ntibyica umutumurano! Gusa, bakunze ubucuruzi bwabo bagashakishije uko abantu bahabwa service nziza, ibyo kuba bari mu bucuruzi, n’abo baribo, byo ntacyo byari bitwaye.

  • Brababaje cyane ngo ntabwo ibikoresho byabo ari ibishinwa buriya noneho imikorere yabo niyo mi shinwa? RURA nigerageze gutabara vuba atari ibyo birahinduka nka ya ma LAPTOP y,umwanda bari batangiye kuduhangika RURA n,ishishoze

    service ntayo bafite pee

  • RURA nidutabare naho ubundi abashinwa bamenyereye gukora no gutanga ibihangikano none nibyo barigukora hano murwanda. chaine zabo ntizigaragara kandi turabishyura amafranga yacu.

Comments are closed.

en_USEnglish