Stade Huye yari kuzura ikanatahwa muri Nzeri 2014, ariko…….
Ku gihe cyari cyatangajwe mbere, stade Huye yari kuzura no kumurikwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri uyu mwaka, ariko aho igeze ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabwiye Umuseke ko gutangaza igihe izarangirira bigoranye kubera impinduka zagiye ziyongera mu mirimo.
N’ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitandatu, iyi stade yatangiye kubakwa mu kwezi kwa kane 2011, intego ni ukuba imwe mu zizakinirwaho igikombe cya Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN2016.
Imirimo yo kubakwa yagiye buhoro buhoro, kugeza imyaka iba itatu stade itaruzura.
Eugène Muzuka umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko imirimo yo kubaka iki gikorwa remezo cy’ingirakamaro ku mujyi wa Huye yari kurangira muri Nzeri uyu mwaka, ariko ngo bitewe n’imirimo myinshi yagiye yiyongeraho n’ubu ngo itararangira.
Ati “ Biragoranye kwemeza ngo izuzura ryari kuko nk’ubu tugitangira kuyubaka kuyubaka twateganyaga ko izakira abantu ibihumbi bitandatu ariko ubu turi kubaka kuburyo izakira abantu bagera ku bihumbi icumi.”
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko nk’ubu ngo byabaye ngombwa ko kuri iyi stade bongeraho umuhanda wabugenewe w’abasiganwa ku maguru, ibyumba biri gusubirwamo ndetse n’amatara ngo agomba kongerwa muri stade.
Muzuka avuga ko ubu imirimo iri kugenda neza kandi ko igeze kure, ahereye ku byarangiye birimo ikibuga, imyanya y’abafana, ahagomba gusakarwa n’ibindi by’ibanze ngo byatunganyijwe.
Amasezerano ya mbere yo kubaka iyi stade bafitanye na rwiyemezamirimo ngo ararangira muri uku kwezi kwa Nzeri, biteganyijwe ko andi masezerano yo gukomeza ibikorwa bisigaye azasinywa vuba.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibitonde bayikore neza maze izarangire igirira abanyarwanda akamaro kanini kurusha uko bayihitisha bakayubaka nabi maze ikazasenyuka mu gihe gito
Imirimo ya tangible march 2013 igomba kurgan girA April 2014 .kurya.com
Ibi byose biterwa no kudafata umwanya ngo batekereze neza kandi hakiri kare; Ni gute watekereza inyubako ishobora kuzamara imyaka irenga 100, maze ukibeshyaho 50% . Ibi ntabuhanga namba burimo. Abantu 6000 hanyuma abantu ibihumbi 10 000 ; Ubu iyi mibare hari aho ihuriye? Ubuse hari uwakwihandagaza akavuga ko umushinga wizwe? RWOSE mufate umwanya uhagije wo gutekereza ku mushinga , 80% bibe gutekereza, 20% gushyira mu bikorwa. LETA irimo gukora iyo bwabaga, irimo kubaka ibikorwa remezo hirya no hino. Ni byiza. Ariko erreur ziracyari nyinshi mu nyigo. Reba umuhanda wa CERCLE-40 . Nta parking zaho imodoka zihagarara.Ntizihagije. kandi ubu bimaze kugaragara ko ukoze nabi: muto, amazi aca mu muhanda, intido bazigize nto kandi bazubaka twarababwiye n’ubwo tutari ba ingenieur, ariko amaso no kumenya aho twavukiye byari bihagije. Aho bari gushyiramo B– USE 2 bishyiriyemo 1 none imvura iragwa akanyura hejuru. Kubaka imihanda yo mu misozi miremire birahenda. Wenda dukore 1 mu myaka 2 ariko tumenye ngo urarangiye . Ni ibyo , inyigo ni iya ngombwa kandi abahanga tumaze kubagira.
Comments are closed.