Digiqole ad

Spice Girls bongeye kujya hamwe nyuma y’imyaka

Abagore bahoze bagize itsinda rya muzika rikomeye rya Spice Girls baherukaga kujya hamwe mu myaka ine ishize, bongeye kugaragara bari hamwe i Londre kuri uyu wa kabiri batanga ibisobanuro ku mushinga bise “Viva Forever” bafite.

Hamwe na none (uhereye ibumoso) Melanie Brown, Melanie Chisholm, Geri Halliwell, Emma Bunton na Victoria Beckham muri St Pancras Hotel
Hamwe na none (uhereye ibumoso) Melanie Brown, Melanie Chisholm, Geri Halliwell, Emma Bunton na Victoria Beckham muri St Pancras Hotel

Victoria Beckham, Emma Bunton, Melanie Chisholm, Melanie Brown na Geri Halliwell bagaragaye aho byose byatangiriye, muri St Pancras Hotel i Londre aho bafatiye amashusho y’indirimbo yabo ya mbere “Wannabe” mu 1996.

Nubwo iyi Hotel ubu yavuguruwe ariko aho hantu bari icyo gihe ubwo bari inkumi mu 1996 bongeye kuhifotoreza ukabona niho koko nubwo ubu bose ari abagore b’amajigija.

Victoria w’imyaka 38, muri bose niwe mu by’ubukungu wahiriwe cyane kubarusha, ariko yaje by’igitaraganya ava aho asigaye atuye i Los Angeles kugirango abonane n’abo baririmbanye nyuma bagatandukana.

Mu gihe ariko bagenzi be bagaragazaga ibyishimo byinshi baseka cyane, Victoria we yagumanye isura akunze kugaragaza muri rubanda adaseka, ndetse ameze nkuwazinze umunya rwose.

Melanie Brown (Mel B) w’imyaka 37, nawe yaturutse aho asigaye atuye muri Australia. Geri, 39, na Emma w’imyaka 36 bo baracyibera mu bwongereza.

Mu gihe abandi baba baseka Victoria we akunda kugaragara adaseka
Mu gihe abandi baba baseka Victoria we akunda kugaragara adaseka

Kongera kubona aba bakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Wannabe”, Viva Forever, Mama n’izindi byashimishije benshi ku isi banyuzwe na muzika yabo.

Aba bagore bongeye kujya hamwe muri uyu mushinga bise “Viva Forever” nyuma y’uko bagiye batana kenshi na kenshi kuva bajya hamwe.

Mu 2001 baratanye, buri wese akomeza ukwe (solo) nyuma mu 2007 bongeye kujya hamwe ndetse bategurana “World Tour”. Nyuma y’ubu buri wese yagiye mubye, bongera kugaragara bose usibye Victoria mu 2009 basangira muri restaurant i Londres, aha niho baherukaniraga hamwe.

Haherutse kuvugwa ko iri tsinda ryaba ryongeye kujya hamwe kugirango rizaririmbe mu mikino Olimpiki izabera i Londres mu kwezi gutaha, nyamara aba bagore bakunzwe cyane I Londres babihakaniye kure.

Aba bagore bakoze itsinda rya Spice Girls mu 1994.

Aho bafatiye amashusho ya "Wannabe" mu 1996
Aho bafatiye amashusho ya “Wannabe” mu 1996
Ahantu hamwe icyo gihe mu 1996
Ahantu hamwe icyo gihe mu 1996
Mu 2007 ubwo bari basubiranye
Mu 2007 ubwo bari basubiranye

Source/dailymail

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

en_USEnglish