Speciose yashinze ‘centre’ yigisha umupira abakobwa
Guha amahirwe angana abana b’ibitsina byombi mu gihugu bisa n’ibiri kugaragara no mu mupira w’amaguru. Ni nyuma y’igihe kinini umupira mu bagore mu Rwanda umeze nk’inzozi, nubwo itaranto zo hari abana b’abakobwa bazigaragaza. Ubu bisa n’ibiri guhinduka cyane, abana b’abakobwa kugeza ku ikipe y’igihugu bari kuwuconga.
Young for Hope, ni centre y’umupira w’amaguru yashinzwe n’umugore ngo ifashe abana b’abakobwa gukina umupira. Iherereye mu mujyi wa Kigali, ntabwo iramenyekana cyane ariko intego ni nziza.
Speciose Nyinawabo niwe wayishinze, ari mu kigero cy’imyaka 35, amaze kugira uruhare rugaragara mu kuzamura umupira mu bagore, nawe ubwo akaba yarabyirutse akunda cyane kuwutera.
Speciose ubu centre ye itanga abakinnyi bakina mu kiciro cya mbere mu makipe y’abagore, ndetse hari n’abakina mu ikipe y’igihugu ubu banyuze iwe.
Aba bakobwa bakorera imyitozo ku kibuga kiri iruhande rwa stade Amahoro i Remera, mu bakobwa bagaragara ku kibuga bari kwitoza ni abari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 15-18.
Uyu mugore yashinze Young for Hope nyuma y’amahugurwa mu gutoza umupira no kuwugira business.
Imbogamizi afite mu kazi ke ni amikoro n’imyumvire.
Avuga ko ababyeyi benshi batarumva ko umwana w’umukobwa nawe yatungwa n’umupira kimwe n’umwana w’umuhungu, ibi ngo bigatuma ababyeyi benshi bishisha kohereza abakobwa babo gukina umupira.
Ibikoresho bicye n’ubushobozi budahagije bwo kubona ibyangombwa ngo yite ku ishuri rye ryigisha umupira ni kimwe mu bimutambamira mu ntego ze.
Ikindi ni uko abona ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ridashyira imbaraga mu mupira w’amaguru w’abagabo ugereranyijwe n’uwabagore.
Ati “Nubwo koko bitanganya imbaraga ariko n’umupira w’amaguru mu bagore ukwiye gushyirwamo amafaranga afatika n’ubwo bwose ataba angana n’ashyirwa mu mupira w’abagabo.”
Felecite Rwemarika uyobora komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore muri FERWAFA we avuga ko hari imyumvire yatangiye gukosoka ku mupira mu bagore, bikaba ngo ari intambwe ishimishije yatewe.
Naho ku mbogamizi Speciose avuga ngo zikomeje gushakirwa umuti harimo no gushakira abaterankunga imikino y’abagore, banabashishikariza kujya mu myanya ifata ibyemezo mu buyobozi bw’umupira w’amaguru.
Ikipe y’igihugu y’abagore iherutse gutsinda Kenya (1-0) umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru w’abagore.
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com