Digiqole ad

SPECIAL FINAL: Ndayisenga yahesheje ishema igihugu cye…. LIVE n’AMAFOTO

 SPECIAL FINAL: Ndayisenga yahesheje ishema igihugu cye…. LIVE n’AMAFOTO

Akikijwe n’abanyaEritrea babiri bamukurikiye, Ndayisenga araha icyubahiro igihugu cye ahesheje ishema

Saa yine zuzuye abasiganwa bari bahagurutse imbere ya Stade Amahoro bagiye gukora urugendo rwo kuzenguruka mu gace k’Umujyi wa Kigali inshuro icyenda ku ntera ya 108Km. Igishyika ni kinshi ku bafana b’amagare ko Valens Ndayisenga ubu ufite Maillot Jaune ari buyigumane akegukana iri siganwa. Agace nk’aka umwaka ushize kegukanywe na Eyob Metkel n’ubu uri gusiganwa.

Bagihaguruka imbere ya Stade amahoro
Bagihaguruka imbere ya Stade amahoro

Abasiganwa barafata umuhanda wa Stade Amahoro >>> Controle technique>>>>Station Engen(Simba Komironko)>>> Kibagabaga>>>>  deviation Kinyinya >>>>>Mu Kabuga ka Nyarutarama>>>>MTN >>>> RDB>>>> Munsi ya RDB>>>> Airtel>>>> Stade Amahoro babikore inshuro icyenda.

Bonaventure Uwizeyimana ukinira Dimention Data for Qubeka mber eyo guhaguruka yabwiye Umuseke ko uyu munsi niyo abanyarwanda bose basigaye mu irushanwa baba aba nyuma ariko bose bagiye gufasha Ndayisenga Valens akegukana iri siganwa.

Haute Savoie Rhones Alpes yo muri France n’ikipe yavuye muri Cameroun zatakaje abakinnyi barenze batatu (buri imwe) mu isiganwa ubu zisigaranye abatarenze batatu, mu magare ikipe iba yamaze kuva mu isiganwa kuko itagejeje ku bakinnyi batanu bemerwa.

Abakinnyi b’izi kipe basigayemo bararushanwa uyu munsi ku giti cyabo kuko amakipe yabo atajya ku rutonde rw’izindi ziza kurangiza.

Hadi Janvier wahoze ari Kapiteni wa Team Rwanda ubu wasezeye muri uyu mukino, yaje gutera akanyabugabo bagenzi be. Aha aratera akanyabugabo Jean Claude Uwizeye
Hadi Janvier wahoze ari Kapiteni wa Team Rwanda ubu wasezeye muri uyu mukino, yaje gutera akanyabugabo bagenzi be. Aha aratera akanyabugabo Jean Claude Uwizeye
Ephrem Tuyishimire na Areruya Joseph bakinira Les Amis Sportifs y'i Rwamagana bari tayari
Ephrem Tuyishimire na Areruya Joseph bakinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bari tayari
Umutoza Sempoma Felix agira amagambo abwira Ndayisenga mbere yo gutangira
Umutoza Sempoma Felix agira amagambo abwira Ndayisenga mbere yo gutangira

10h20′ : Abasiganwa bari bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere

Ndayisenga arereka umunyamakuru w'Umuseke ko yizeye intsinzi uyu munsi
Ndayisenga arereka umunyamakuru w’Umuseke ko yizeye intsinzi uyu munsi
Bonaventure Uwizeyimana ati "Niyo twaba aba nyuma twese ariko uyu munsi Valens turamukorera yegukane iyi tour"
Bonaventure Uwizeyimana ati “Niyo twaba aba nyuma twese ariko uyu munsi Valens turamukorera yegukane iyi tour”
Areruya Joseph alias Kimasa arongorera Valens ati "Uyu munsi ni uwacu"
Areruya Joseph alias Kimasa arongorera Valens ati “Uyu munsi ni uwacu”
Ndayisenga arashimira cyane umusore muto Samuel Mugisha we ubu uri bwegukane umwenda wa Meilleur grimpeur' nta kabuza
Ndayisenga arashimira cyane umusore muto Samuel Mugisha we ubu uri bwegukane umwenda wa Meilleur grimpeur’ nta kabuza kandi ari ubwa mbere akinnye Tour du Rwanda
Areruya, Valens na Mugisha akanyamuneza ni kose mbere yo gutangira, uyu munsi barakora nk'ikipe imwe
Areruya, Valens na Mugisha akanyamuneza ni kose mbere yo gutangira, uyu munsi barakora nk’ikipe imwe
Bagihaguruka, uwo uri imbere ibumoso ni Patrick Byukusenge wahise acomoka igikundi akakijya imbere
Bagihaguruka, uwo uri imbere ibumoso ni Patrick Byukusenge wahise acomoka igikundi akakijya imbere
Maillot Jaune nawe nguriya ari mu b'imbere
Maillot Jaune nawe nguriya ari mu b’imbere
Hari abahagurukanye imbaraga nyinshi mu buryo bugaragara
Hari abahagurukanye imbaraga nyinshi mu buryo bugaragara
Mu muhanda umanuka Kibagabaga Patrick Byukusenge yari ayoboye
Mu muhanda umanuka Kibagabaga Patrick Byukusenge yari ayoboye
Hano Bonaventure ari imbere ari gukorera Valens Ndayisenga umuri inyuma gato, agenda amukorera attack ananiza abashaka kumusiga cyane
Hano Bonaventure ari imbere ari gukorera Valens Ndayisenga umuri inyuma gato, agenda amukorera attack ananiza abashaka kumusiga cyane
Baracunsuhmuka mu makorosi agana Kibagabaga ku bitaro
Baracunsuhmuka mu makorosi agana Kibagabaga ku bitaro
Uyu mudamu bamuciyeho ariko arabona baguruka kurusha imodoka yatanagye abareba imbere ye
Uyu mudamu bamuciyeho ariko arabona baguruka kurusha imodoka yatanagye abareba imbere ye
Kibagabaga abantu ni benshi ku mihanda
Kibagabaga abantu ni benshi ku mihanda

10h55′ : Bamaze kzenguruka inshuro ya gatatu, igikundi kiri imbere kirimo na Valens Ndayisenga

11h13’: Bazengurutse inshuro ya kane, Lagab Azedine na Timothy Rugg nibo bari imbere ho 1min18’. Nathan Byukusenge na Buru Temesgen (Ethiopia) nibo bayoboye Peloton ibari inyuma, iyi Peloton irimo na Ndayisenga Valens hamwe na Eyob Metlek.

Inzira ica munsi ya RDB ifite ishusho nziza uba ureba imbere yawe ibice bya Kimihurura
Inzira ica munsi ya RDB ifite ishusho nziza uba ureba imbere yawe ibice bya Kimihurura
Aha ku nshuro ya mbere Patrick Byukusenge Azzedine Lagab na Timothy Rugg bahaciye bari imbere
Aha ku nshuro ya mbere Patrick Byukusenge Azzedine Lagab na Timothy Rugg bahaciye bari imbere
Ni ibintu byiza cyane kubareba basiganwa bihuta cyane mu kirere gicyeye kidashyushye kandi kidakonje
Ni ibintu byiza cyane kubareba basiganwa bihuta cyane mu kirere gicyeye kidashyushye kandi kidakonje
Ikirere ni kiza i Kigali
Ikirere ni kiza i Kigali
Abasiganwa muri uyu muhanda uca munsi ya RDB ugana i Remera
Abasiganwa muri uyu muhanda uca munsi ya RDB ugana i Remera
Igikundi cya mbere inyuma yabo, aha kiri kuzamuka umuhanda wo muri y'ibiro bya Airtel i Remera
Igikundi cya mbere inyuma yabo, aha kiri kuzamuka umuhanda wo muri y’ibiro bya Airtel i Remera

11h30’: barangije kuzenguruka bwa gatanu, Rugg Timothy ari imbere ho umunota umwe n’amasegonda abiri imbere ya Nathan Byukusenge wa kabiri n’igikundi kimuri inyuma gato.

Muri iki gikundi gikurikiyeho harimo ‘Maillot Jaune’ Valens Ndayisenga.

Lagab Azzedine Peloton yamufashe ntabwo akiri imbere, ubu ari kunyongana n’abandi.

Abafana ku mihanda
Abafana ku mihanda
Akadege ka cyabakanga kari mu kazi mu isiganwa
Akadege ka cyabakanga kari mu kazi mu isiganwa
Rugg Timothy amanuka cyane yasize abandi
Rugg Timothy amanuka cyane yasize abandi
u Rwanda imbere, ibindi inyuma
u Rwanda imbere, ibindi inyuma
Igikundi kiri kwiruka inyuma y'abasiganwa
Igikundi kiri kwiruka inyuma y’abasiganwa
Ufite inyota arafata ku mazi
Ufite inyota arafata ku mazi
Abafana ni benshi buri hamwe
Abafana ni benshi buri hamwe
Barazamuka bakurikiranye ari benshi banyaruka cyane
Barazamuka bakurikiranye ari benshi banyaruka cyane
Rugg Timothy wa Lowest Rates yo muri Canada ari imbere akurikiwe n'umunyaeritrea
Rugg Timothy wa Lowest Rates yo muri Canada ari imbere akurikiwe n’umunyaeritrea
Valens Ndayisenga mu gikundi kubari inyuma
Valens Ndayisenga mu gikundi kubari inyuma

11h50’: Bazengurutse inshuro ya gatandatu, Rugg Timothy aracyari imbere ho amasegonda 41’ , Areruya Joseph na Janja Navara nibo bayoboye Peloton iri inyuma ya Timothy.

12h00’ :Herve Raoul Mba, wo muri Camroun bamukoreyeho Tour ahita asezerwa mu isiganwa.

12h10’ : Bamaze kuzenguruka inshuro zirindwi,  Rugg Timoth ari imbere ho 1min20, Peloton imukurikiye iyobowe na Amanuel Gabresgabier wa Eritrea, iyi Peloton irimo kandi Valens Ndayisenga. Hasigaye kuzenguruka kabiri.

Mu ikorosi riri imbere ya Airtel Rwanda ugana kuri Stade abantu ni benshi cyane
Mu ikorosi riri imbere ya Airtel Rwanda ugana kuri Stade abantu ni benshi cyane
Timothy Rugg umunyamerika ukinira ikipe ya Lowest Rates yo muri Canada aracyayoboye
Timothy Rugg umunyamerika ukinira ikipe ya Lowest Rates yo muri Canada aracyayoboye
Abakuru n'abato bari kuryoherwa na Tour du Rwanda iri guca hafi yabo
Abakuru n’abato bari kuryoherwa na Tour du Rwanda iri guca hafi yabo
Timothy Rugg ubwo yari akiri kumwe na Azzedine Lagab imbere
Timothy Rugg ubwo yari akiri kumwe na Azzedine Lagab imbere
Timothy yari yakaniye gutwara iyi etape
Timothy yari yakaniye gutwara iyi etape
Peloton inyuma yabo
Peloton inyuma yabo
TEAM WORK: Bonaventure imbere akingiye uwariwe wese washaka gusatira ngo amukurikire adasiga Valens, imbere gato ya Valens Bosco Nsengimana nawe arahari ngo bakomeze bamube hafi ushaka gusatira agenda bamunanize bamukurikire Valens agum hafi

Kibagabaga abana basohotse mu rusengero baje kwirebera
Kibagabaga abana basohotse mu rusengero baje kwirebera
Abantu ku mihanda barishimye cyane kubona amagare acaho
Abantu ku mihanda barishimye cyane kubona amagare acaho
Ni ibyishimo byinshi kubona igare imbere yabo
Ni ibyishimo byinshi kubona igare imbere yabo
Mu biti naho bazamutse ngo barebe neza isiganwa
Mu biti naho bazamutse ngo barebe neza isiganwa
Buri wese aratangaye kandi yishimiye kubona igare
Buri wese aratangaye kandi yishimiye kubona igare

12h45′ : Tesfom Okubamariam wo muri Eritrea yasize abandi ku kuzenguruka bwa nyuma atsinda iyintera akoreasheje 2h43’21’, Eyob Metkel yabaye uwa kabiri, Valens Ndayisenga aba uwa gatatu.

Valens Ndayisenga yahise yegukana iri siganwa muri rusange kuko yagumanye umwenda w’umuhondo.

1   OKUBAMARIAM Tesfom 2:43:21
2   EYOB Metkel                         ,,
3   NDAYISENGA Valens       0:03

Abafana ku murongo wa nyuma ni benshi bikomeye bategereje ibyishimo
Abafana ku murongo wa nyuma ni benshi bikomeye bategereje ibyishimo
Baranyonga igare n'imbaraga ngo batanguranwe ku murongo,
Baranyonga igare n’imbaraga ngo batanguranwe ku murongo
hafi ku murongo wo kurangiza barakurura bikomeye ngo bawutanguranweho
hafi ku murongo wo kurangiza barakurura bikomeye ngo bawutanguranweho
Tesfom ukinira Eritrea, Eyob akinira Dimension Data na Ndayisenga bakinana
Tesfom ukinira Eritrea, Eyob akinira Dimension Data na Ndayisenga bakinana
Tesfom imbere, Eyob inyuma ye na Ndayisenga wahise agaragaza ibyishimo kubwo kwegukana Tour du Rwanda
Tesfom imbere, Eyob inyuma ye na Ndayisenga wahise agaragaza ibyishimo kubwo kwegukana Tour du Rwanda
Valens akoze amateka akomeye
Valens akoze amateka akomeye
Valens yahaye abadana ibyishimo bidasanzwe
Valens yahaye abadana ibyishimo bidasanzwe
Valens NDAYISENGAAAAAAAAAAAA ari kwishimira kwegukana iri siganwa. Akoze amateka yo kuba ari wenyine uryegukanye kabiri kuva ryaba mpuzamahanga
Valens NDAYISENGAAAAAAAAAAAA ari kwishimira kwegukana iri siganwa. Akoze amateka yo kuba ari wenyine uryegukanye kabiri kuva ryaba mpuzamahanga
Ubu ashobora kuba ari we muntu wishimiwe cyane mu Rwanda, amaso y'abafana arabyerekana
Ubu ashobora kuba ari we muntu wishimiwe cyane mu Rwanda, amaso y’abafana arabyerekana

20 ba mbere uyu munsi

20 ba mbere muri rusange

Igihembo cy’abakinnyi ku rutonde rusange rw’irushanwa

  1. 1200 USD
  2. 850 USD
  3. 600 USD
  4. 500 USD
  5. 400 USD
  6. 350 USD
  7. 300 USD
  8. 270 USD
  9. 200 USD

Igihembo umukinnyi ahabwa iyoyegukanye etape cyangwa yegukanye umwanya runaka (meilleur grimpeur, meilleur jeune, meilleur africain, meilleur Rwandais…) ntabwo ari muri aya.

RDB yamuhaye igihembo nk'umunyarwanda warushije abandi, igihembo yagihawe n'umuyobozi mukuru wa RDB
RDB yamuhaye igihembo nk’umunyarwanda warushije abandi, igihembo yagihawe n’umuyobozi mukuru wa RDB
Rwandair yamuhembye nk'umunyafrica warushije abandi
Rwandair yamuhembye nk’umunyafrica warushije abandi
SORAS imuhemba nk'ukiri muto warushije abandi mu batarengeje imyaka 23
SORAS imuhemba nk’ukiri muto warushije abandi mu batarengeje imyaka 23
Samuel Mugisha niwe waciyemo atwara uwahize abandi ahazamuka muri iri siganwa
Samuel Mugisha niwe waciyemo atwara uwahize abandi ahazamuka muri iri siganwa
Minisitiri Uwacu Julienne yambika Ndayisenga umwambaro w'uwarushije abandi bose
Minisitiri Uwacu Julienne yambika Ndayisenga umwambaro w’uwarushije abandi bose
Ni ibyshimo bikomeye cyane kuri we
Ni ibyshimo bikomeye cyane kuri we
Akikijwe n'abanyaEritrea babiri bamukurikiye, Ndayisenga araha icyubahiro igihugu cye ahesheje ishema
Akikijwe n’abanyaEritrea babiri bamukurikiye, Ndayisenga araha icyubahiro igihugu cye ahesheje ishema
Umwe mu bafana yagendanye ibendera ry'igihugu cye yari hafi aho
Umwe mu bafana yagendanye ibendera ry’igihugu cye yari hafi aho
Bonaventure Uwizeyimana wamukoreye mu buryo bukomeye cyane uyu munsi Valens yamushimiye imbere y'imbaga
Bonaventure Uwizeyimana wamukoreye mu buryo bukomeye cyane uyu munsi Valens yamushimiye imbere y’imbaga
Ibyishimo by'umusaza
Ibyishimo by’umusaza kuba umwana we amuhesheje icyubahiro nanone
"Mwarakoze Maman na Papa kumpa amahirwe nkatangira igare ngakomeza kugeza aha"
“Mwarakoze Maman na Papa kumpa amahirwe nkatangira igare ngakomeza kugeza aha”
Aimable Bayingana, umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare na Minisitiri Uwacu Julienne barashimira cyane aba babyeyi babyaye umusore uri kunezeza igihugu cyose
Aimable Bayingana, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare na Minisitiri Uwacu Julienne barashimira cyane aba babyeyi babyaye umusore uri kunezeza igihugu cyose
Nyakayonga ka Musare wa Karimunda ati "Ukwibyara gutera ababyeyi ineza". Aba babyeyi bavuye i Rwamagana gushyigikira umuhungu wabo watumye basubirana ishema mu rugo
Nyakayonga ka Musare wa Karimunda ati “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”. Aba babyeyi bavuye i Rwamagana gushyigikira umuhungu wabo watumye basubirana ishema mu rugo
Beata Ingabire ukina igare, Xaverine Nirere mushiki wa Ndayisenga na Jeanne d’Arc Girubuntu nawe ukina uyu mukino, baje gushyigikira Valens, aba bose nabo ni ab’i Rwamagana
Beata Ingabire ukina igare, Xaverine Nirere mushiki wa Ndayisenga na Jeanne d’Arc Girubuntu nawe ukina uyu mukino, baje gushyigikira Valens, aba bose nabo ni ab’i Rwamagana
Aba ni Abafaransa Jean Claude Heraut na Olivier Grand Jean bari abayobozi ba course ya Tour du Rwanda
Aba ni Abafaransa Jean Claude Heraut na Olivier Grand Jean bari abayobozi ba course ya Tour du Rwanda
Valens Mugisha hamwe n'umubyeyi we na mushiki we nabo baje kumushyigikira
Valens Mugisha hamwe n’umubyeyi we na mushiki we nabo baje kumushyigikira
Dimension Data for Qubeka yo muri South Africa niyo kipe yabaye iya mbere; Uwizeyimana Bonaventure, Janja Navarro, Amanuel Gabresbabier, Valens Ndayisenga na Eyob Metkel mu byishimo
Dimension Data for Qubeka yo muri South Africa niyo kipe yabaye iya mbere; Uwizeyimana Bonaventure, Janja Navarro, Amanuel Gabresbabier, Valens Ndayisenga na Eyob Metkel mu byishimo
Perezida Kagame nawe yashimiye Ndayisenga n'abanyarwanda baje kureba iri siganwa
Perezida Kagame nawe yashimiye Ndayisenga n’abanyarwanda baje kureba iri siganwa

Roben NGABO, Evode MUGUNGA & Innocent ISHIMWE, ikipe y’abanyamakuru b’Umuseke niyo yakugezagaho uko byifashe umwanya ku wundi.

Photos © I. ISHIMWE & R. NGABO, & E. MUGUNGA

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Congratulationz Guys kuba muhatubereye mutugezaho Updates, Umuseke.rw muri abambere kabsa

  • Umuseke muri sawa kabisa, muri aba mbere mutugezaho tour du rwanda neza. courage cyane

  • Yp Ngabo ndabona coverage ari sawa mn

    • Big up Valens

  • yu munsi you guys were the best reporters rwose. salute

  • Byiza cyane Ndayisenga Valens

  • Ohhhhhh ndishimye kabisa. thanks to umuseke 4 being there for us

  • Umuseke,is the best news papers in internet..nta kinyamakuru kirusha Umuseke,mukwohereza amakuru amafoto,rwose muri bambere..next time go on #youtube

    • Ndishimye Kabisa!!! Nakurikiraga iri rushanwa umunsi kuwundi,ndashimira uyu musore kubw’insinzi!Nshimira na Minister ukwitanga kwe.

  • oooooh Mana wee byiza cyane uru ni urwibutso rwiza cyane !!! ibyishimo ku banyarwanda bose!! sinabura gushima kandi wowe brother Ngabo Roben na team yawe yose mutahwemye kutugezaho amakuru asesenguranye ubuhanga ajyanye na Tour du Rwanda 2016 ,mi majwi no mu mashusho, amarira y’ibyishimo ari gutemba ku matama,mwarakoze cyane ,Rugira abahe impagarike n’ubugingo!!.

  • congz to Valens, keep it up to UM– USEKE.RW, Vive le RWANDA

  • Umuseke izina niryo muntu kabisa muri urumuri rutumurikira mukomereze aho you are number one in Rwanda media.

  • Congs to Valens. Big up musore wongeye guhesha ishema urwatubyaye no gutera ibyishimo abafana b’amagare. Komereza aho.

Comments are closed.

en_USEnglish