Spain: Urukiko rwakatiye Messi na Se amezi 21 bazira kunyereza imisoro
Lionel Messi umukinnyi wa FC Barcelona yo muri Espagne akaba akomoka muri Argentine yakatiwe umwaka n’amezi icyenda mu buroko kubera kunyereza imisoro.
Se w’uyu mukinnyi, Jorge Messi, na we yahawe ibihano birimo gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza miliyoni enye z’ama Euro, hagati ya 2007 na 2009.
Aba bagabo kandi basabwe gutanga amafaranga menshi y’amande abarirwa muri miliyoni z’ama Euro, urukiko ruvuga ko imisoro yanyerezwaga ijyanwa muri Belize muri Uruguay, mu rwego rwo guhisha imitungo nyayo yabo.
Gusa muri aba yaba Messi na Se umubyara, birashoboka ko nta we uzafungwa.
Itegeko ryo muri Espagne rivuga ko igihe umuntu yahamijwe icyaha agakatirwa ibihano birimo gufungwa munsi y’imyaka ibiri muri gereza, ashobora kumara icyo gihe adafunze.
Lionel Messi na Se bahamwe n’ibyaha bitatu birimo kunyereza imisoro mu myanzuro y’urukiko kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nyakanga, mu mujyi wa Barcelona.
Messi yaciwe amande angana na miliyoni ebyiri z’ama Euro umubyeyi we acibwa miliyoni 1,5 y’ama Euro.
Lionel Messi yakomeje gutangaza mu rukiko ko atigeze amenya ibijyanye n’ikoreshwa ry’imitungo ye kuko ngo we ibye byari ugukina umupira gusa.
Se wa Messi, Jorge Messi yavuze ko nta bushobozi mu by’ubuhanga yari kugira ku buryo yabasha kunyereza imisoro by’ako kagene, akaba yashinjaga abo yahaye akazi mu bijyanye no gutanga imisoro.
Lionel Messi aherutse kuvuga ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine ubwo batsindwaga na Chile. Ni umukinnyi w’Umwaka inshuro eshanu mu gihembo cya Ballon d’Or gitangwa na FIFA, akaba umwe mu bakinnyi bakize ku Isi.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
Byari kuba byiza iyo utanca reference yiryo tegeko so that we can proof ourselves.
thanks
Comments are closed.