Digiqole ad

South Africa: “Umupfu” yatabaje bagiye kumushyingura

Umugabo w’imyaka 50 muri Cape, South Africa yakangukiye mu isanduku bari bagiye kumuhambamo maze aratabaza ngo bamuvanemo, abari aho bakizwa n’amaguru ngo ni umuzimu.

Yatorotse urupfu
Yatorotse urupfu

Umuryango we wagize ngo yitabye Imana ubwo kuwa gatandatu nimugoroba bagerageje kumukangura bikanga aho yari yashyizwe mu nzu y’abapfuye, ndetse akarinda agera ejo ubwo bendaga kumushyingura adatera akuka.

Yamaze amasaha agera kuri 24 munzu y’abapfuye (Morgue) nkuko umuvugizi w’ubuzima yabitangarije Sapa news agency dukesha iyi nkuru.

Gusa ibitaro byo byemeza ko byari biratangaza uruofu rw’uyu muntu, ba nyiri umurwayi bo baje kumutwara mu Isanduka ngo bamushyingure aba ariho avugiriza induru ngo nibamukuremo.

Mr Kupero umuvuguzi w’ibi bitaro bya Cape, arasab abantu bakunze kuza gufata abarwayi babo ngo bapfuye kujya bategereza ko ibitaro bibaha uburenganzira n’ibyemeza ko umutnu wabo yapfuye.

Mu bitaro bya Cape ngo haba abarwayi benshi ku buryo rimwe na rimwe kubitaho bigorana cyane, bikagera n’aho abapfuye bene bo batarindira icyemezo cya muganga ko bapfuye koko.

JP Gashumba
Umuseke.com

3 Comments

  • uyu si uwa kabiri uzutse kuri mwene yozefu?ahaa!ngo ibitangaza ntibikibaho noneho!

  • NGO BYASHOBOKA KO HARI ABAJYA BAHAMBWA BAKIRI BAZIMA DA. BABABESHYERA NGO BAPFUYE NKUKO UWO BYARI BIMUGENDEKEYE. CYANE NKO MU BITURAGE AHO UMUNTU BENE WE BASHOBORA KUNVA KO YAPFUYE MU GITONDO NIMUGOROBA BAKABA BARAMUHABYE KANDI WENDA YARI MUZIMA

  • ni vyooooooooooooooooooo

Comments are closed.

en_USEnglish