Digiqole ad

soma wumve uraseka

1.Nijoro urugo duturanye rwatewe n’abajura ndyamye. Maze kubyumva mpita mpamagara kuri “112”(police) ijwi rya mbere numvise bambwiye ngo:’’ kanda 1 niba ukoresha ikinyarwanda, press 2 for English, appuyer 3 pour le français. Nahise nkanda 1 numva irindi ijwi riti kanda 1 niba ari impanuka, kanda 2 niba ari abajura bitwaje intwaro, kanda 3 niba ari ihohoterwa. Nahise nkanda 2 numva irindi jwi riti kanda 1 niba ari ibyuma n’imihoro, kanda 2 niba ari ama pistore , kanda 3 niba ari AK47, kanda 4 niba ari machine gun, kanda 5 niba babifite byose. Nahise nkanda 5 numva irindi jwi ngo ari wowe uri umupolisi aho wahaza? bahita bankupa.

Komeza wisekere

2. Umujura yibye inkoko aragenda yicara impande y’ahantu hari ikiyag aratangira ayipfura amababa kungirango ayibage . Amaze kuyipfura amababa yose, ahita abona umu polisi wihitiraga maze Kubera ubwoba no kwishinja icyaha ahita ata ya nkoko muri ya mazi. Umupolisi ati wa mugabo we wibye Inkoko. Undi ati Reka da! Ubibwiwe niki? Umupolisi ati’’ none se ayo mababa ari kumaguru? kandi ndi nokuyibona mumazi. Umugabo ati “Ariko ntacyo nakoze kibi, iriya nkoko iri koga  nari nyisigariye ku myenda ngo batayiba.

  

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW            

0 Comment

  • hahahahhahhhhhhhh

  • Mujye mutanga messages zubaka, nkamwe umuseke uwababaza niba ibyo computer ya call center ya Police yabivuze mwabihamya?

    • Ariko nkawe uwo mushiha wagiye uwugabanya ugaseka ho gake ko byongera iminsi yo kubaho, police se yaba iza kubaza iki kandi bigaragara ko ari blagues, gabanya stress wana naho ubundi uzaturika umutima. Komerezaho rata Ruti, uradushimisha cyane

    • Mucyo nawe utumye nkomeza guseka kuko ibyo wanditse nawe ndabona ari Soma wumve uraseka. Hahahahahhaa! Reka nkwishure sasa

      Mucyo soma wumve uraseka:

      Comments zanjye Ruti arazinyonga burigihe ese Mama nuko inyuguti zitangira amazina yacu arizimwe? Ese mama agira ubwoba ko bazimwitirira? Humura rwose ba Ruti ni benshi kandi bavuga ikinyarwanda atari n’abanyarwanda. Urugero hari inshuti yanjye yo mu Busuwedi yitwa: “Rutivigntesmrgtchen” kandi aragispeakinga tukakilisteninga.

      umuseke.rw.mukomerezaho. Roger Ibiparu bye abikomeze ubundi twisekere duharire abarakare akazi kabo.

    • Mucyo, aho uzi gusoma titles z’inyandiko? Ubanza ufite ibyawe mu mutwe bigupfuka amaso ntumenye contexte urimo!

    • Iyo message irubaka ntuziko guseka byongera iminsi yo kubaho Aaahhh kd ntukayisome niba itakubaka sibyo. Ahubwo uta umwanya wawe.

  • mbabajwe no kubona abantu bagitekereza nka mucyo. hahahahah sha mucyo niba utazi icyo bita soma wumve uraseka basi rira, nkukazane imishiha uba wirirwanye cyangwa wavukanye ngo uyizane kurubuga. big up umuseke.com especially uyu mwanditsi utunezeza bya hatari big up again umuseke.com

  • narinyisigariye ku myenda ngo batayiba!!!!ahahah!

  • Sha murasetsa kweli. hahahahhhhhhhhhhhhhh

  • HIHIHIH..HUHUHUHU..HOHOHO..HAHAHA..HEHEHE Ariko ndashaka uzambwira ibisubizo byibibazo biba muri BYENDAG– USETSA nako muri BIRASEKEJE ??

  • Mujye museka ariko mukuremo n’amasomo. None se umuntu utabaza bakamurushya mwene kariya kageni mwumva bazamugeraho ryari?

  • NTIMUGAFATE INZOZI ZANYU CYANGWA IMIGAMBI MIBI MUTEKEREZA NGO MUBINYUZE MU RUBUGA NK’URU,NONE SE MU GIHE POLICE ITANZE NUMERO YO GUHAMAGARAHO UTABAZA IGIHE UHUYE N’AKAGA, MWE MUGAFATA IYO NUMERO MUKAYIHINDURIRA MISSION MUKAYIHARABIKA GUTYA, MUBONA MWUBAKA CYANGWA MURASENYA. IBYO SIBYO MUJYE M– USEKA MU BINDI ATARI UGUCA INTEGE ABANYARWANDA, UBU HAR UTAKWIRIRWA AYIHAMAGARA KUBERA KO MWAMUBESHYE NGO BAMUBAZA BILIYA BIBAZO BYOSE AGASANGA UBUFASHA BUTAZAMUGERAHO VUBA. MUREKE KUJIJISHA ABANYARWANDA.

    • Gahozo nabandi bose mutekereza nkawe, Nimusimbuze Comment zanyu BYENDAG– USETSA zisumba izi aho kunenga gusa!

  • mwese muri ibibwa maze. urumva akanyaro kose muzana?

  • Muchekeje nka wamugore wo mumajyepfo,wibagiye agakwavu ngo yabyaye!!!!!!!!!!!!!!?!!!?!

  • nukuri sinzi niba police yo murwanda ibikora ariko ndababwiza ukuri ko hano Souh Africa uhamagara police uyitabaza ikabanza kukubaza ibyo byose iyo ubabwiye ko watewe nabafite fire arms(intwaro nkimbunda) urategereza ngo bazaza ugaheba ariko iyo ubabwiye ko bafite ibyuma kandi ari nka babiri gusa bakugeraho nko guhumbya. Uwaba aba south africa yanyomoza niba mbeshya.

  • mu rwanda seho nimwijuru kuburyo bitaba ntimujye mwigira ba patriote cyane kuko blague va versla realite ou pas icyangombwa nuko umenya icyo yaragmbiriye sibyo ba petit mamadou

  • URIKO UMENYA BYENDA KUD– USETSA NAYO KERA ISHOBORA KUYJANWA MUKACHO.. …. ……………?????????????\\\\||||||||||||||||||||||||||||

  • Mucyo sha ndashaka kugutwara kwa muganga bakubage bakuremwo iyo mukushi wamize! Mbega akagabo gafite umushiha..!!!!! Cyakora Ruti uri umuhanga musetsa komeza ahari na mucyo iyo mukushi yayiruka ntabanje kumubagisha.

  • blague zitandukanye na realite mureke kugora ubuzima

  • Cyo!no muri byendagusetsa hasigaye habamo byendakurakaza!

Comments are closed.

en_USEnglish