Digiqole ad

Soma wumve uraseka!!!

1. Umusore yabwiye umukobwa wari waramubenze ati : « Disi kuva aho wangiye ko ngusaba singisinzira nijoro, none nayobewe uko nzabigenza ! » Umukobwa amusubizanya umutima mwiza ati : « Uzajye gushaka akazi k’izamu cyangwa se uzumvikane na Lokodifensi z’iwanyu mujye mukorana irondo ».

sitemgr_photo_147392

2. Umugabo Nyabyenda yaratashye, nuko ageze iwe asanga mu baturanyi hari urusaku ruteye ubwoba maze abaza umugore we ati : “Ariko se hano hirya ko bafite urusaku habaye iki ?” Umugore we aramubwira ati : “ngo bafite za birthday party” ! umugabo arongera ati : “ni iyande se kandi?” umugore ati : “Ni iy’umwana wabo witwa Tuyuu” ! Kuko Nyabyenda yari yarabujije umugore we kubuyera mu baturanyi ngo atazaba umunyamatiku, ahita azamuka n’uburakari bwinshi ati : “wabwiwe n’iki se ko ariye” ? umugore n’ubwoba bwinshi ahita
asubiza nk’abandi Banyarwanda bose ati : “nonese ntibakomeje kuririmba ngo happy birthday Thuyuuu” ?

 

3. Umwarimu yabajije abanyeshuri ati : “Ni ibihe bihingwa dufite muri Afurika biduteza imbere kubera kubyohereza mu mahanga” ? Umunyeshuri umwe arasubiza ariko atanga igisubizo cye mu rurimi rw’Icyongereza ati : “ni Coffee (ikawa)”. Mwarimu arongera ati : “Nonese dufite amoko angahe ya Coffee” ? wa munyeshuri arongera ati : “ni amoko abiri”, mwarimu ati : “ubuhe n’ubuhe ? Ariko ndashaka undi unsubiza, wowe wasubije cyane”. Mwarimu ahitamo undi munyeshuri, uwo rero yaje ari simusiga arasubiza ati : “Koffi Anan na Koffi Olomide”.

 

4. Pasitoro mu rusengero ati” Bakirisitu benedata mujye muza mumbwire ibyaha byanyu dufatanye gusenga cyane umwami Yesu abibakize.”

Bukeye umusore ukomeye mu itorero agana Pasitoro ati “ Mfite ibyaha ndagirango umfashe dusenge cyane.” Pasitoro ati “ Bimbwire mwenedata dufatanye gusenga.” Umusore ati “ rwose pasito nagize isoni ni ibyaha bitoroshye.”

Pasitoro ati “ Niyo byaba ari tukutuku Yesu arabyeza bigasa na Sheregi bimbwire.” Umusore ati njya nsambana n’abakilisitu hano mu itorero ryacu.” Pasitoro ati “ nta kibazo mwana wanjye wowe mwbira abo mujya musambana kugirango tubashyire mu masengesho yacu nabo bakire uwo mwuka mubi” Umusore ati “ ntabwo nabasha kubakubwira rwose sinabishobora.”

Pasitoro ati “ Noneho itorero ku cyumweru rihumuje tuzasohoka mbere, noneho uzajya usohoka mwararyamanye inshuro imwe ujye uvuga uto Po! Nzajya mpita menya ko ari we n’inshuro mwasambanye maze tuzasenge cyane.”

Ku cyumweru itorero rirangiye basohoka mbere, maze umukobwa umwe mu baririmbyikazi ageze ku muryango umusore ati “Po!” pasitoro ku mutima ati “ndamusengera mwenedata uyu”

Haciye akanya gato hasohoka undi mukobwa uririmbisha Korari umusore ati “Po po!” pasitoro ati “ nukumusengera nawe” hasohoka undi mwari mwiza ujya usoma ikigwa umusore ati “po po po po po po” pasitoro ku mutima ati “yoooo umusore yamariye abakilisitu. Ariko ndasenga cyane bazakizwa neza.

Hasohoka undi mukilisitukazi mwiza cyane kandi wiyubashye umusore ati “po po po po po po po po po po” pasitoro aribwira ati “noneho ni icyorezo ni ukwiyambaza Kidikoni akazamfasha gusengera aba bakilisitu n’uyu musore!

Mu banyuma rero hasohokamo umugore mwiza w’igishongore cy’inzobe itamuye muremure na bibiliya nini mu kwaha, akaba umugore wa Pasitoro!

Umusore amubonye abanza kugiramo ubwoba ariko kuko ariko byagombaga kugenda ati “po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po po pooo pooooo!!!!!”

Pasitoro arashiduka yirukankana wa musore ngo amumarireho umujinya ati “ Urakicwa n’icumu urakabura amajyo urakabure abana urakaaa ppuuuuuu!!”

Umusore amurusha amaguru araremberaaa ahunga ubwo!

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yeee

  • hahahahhhhhhhhhhhhh!! Rutindukanamurego we izi ni byendagusetsa za DOT COM kabisa. Ni byiza komereza aho

  • Iyi yanyuma ni ugusebanya si urwenya..

  • ivubi we ntabwo ari ugisebanya bibaho nonese mukapasitoro si umuntu nk’abandi uwakwereka ahubwo wakumirwa.

  • Hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Oooohhh!!!!biteyagahinda IMANA izadutabare

  • CONGS RUTI, JYA UDUFASHA KWISEKERA KABISA BRAVO KU UM– USEKE.COM

  • hahahahha sha ma torero ni hatari kabisa

  • Yuyuyuu mbeg’akumiro burya kubaza cyane biter’agahinda pastor yumiriwe mubwatsibwe pee!

  • Ni uko nyine ari urwenya !!! naho ubundi pasteur yaba yaraharenganiye peee!!!!

  • hahahaha uwo musore ko yahemukiye pastori paster uyo atabaza byinshi agasenga gusa naho kubaza byinshyi byagusenyera pe.

  • Ahwiii ndwaye imbavu pee!courage guseka nabyo ningenzi

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    oooo!cyokoze muransekeje pe !!
    uwomuso nagatangaza pe! urusengero rwose yari popopopo!!!!!!!!!!nokwa pasteur vrement!

  • hhahahaahaha, pastori yahuye n’ uruva gusenya pee

  • gose murazi ko musetsa ndagwaye amafyigo kubera guseka muri ubuswa!!!!

  • ntagitangaje muri byo byoe kuko hari abahungu bazitwa munoki!!!!!!!!!!!gusa byarakomeye

  • birasekeje ariko biranababaje ahubwo abakuru bamatorero bazakoreshe iyo system kugira bashobore kumenya uko abayoboke babo bahagaze.gusa pastor ndumva yari yaragowe

Comments are closed.

en_USEnglish