Soma urutonde rw’abahatanira Rwanda Movie Awards 2015
Ku nshuro ya gatanu hategurwa itangwa ry’ ibihembo ku bakinnyi ba filimi mu Rwanda, abahatanira kuzegukana umwanya wa mbere ku bahungu ‘Actor’ ndetse no ku bakobwa ‘Actress’ bashyizwe ahagaragara.
Zimwe mu mpinduka zizagaragara kuri iyi nshuro mu buryo kwiyamamaza, ni uko abahatanira ibyo bihembo bazazenguruka Intara zose z’igihugu mu buryo bwo kurushaho kwegera abakunzi babo aho bari hose.
Mucyo Jackson umuyobozi wa Rwanda Movie Award “RMA” avuga ko nubwo byagaragaraga nkaho ko sinema nyarwanda itagera ku rwego mpuzamahanga mu myaka ibiri ishize, afite ikizere ku mpinduka n’isura sinema nyarwanda igenda igeraho.
Yagize ati “Mu myaka ishize wasangaga abantu benshi bavuga ko sinema nyarwanda ari ikinamico, ariko nyamara bakibaza ko n’ikinamico ari ikintu cyoroshye kuba cyakinwa.
Uyu munsi sinema nyarwanda aho igeze ni kimwe mu bintu byo kwishimirwa cyane. Kuko usanga hari abakinnyi bamwe na bamwe batangiye gukuramo umusaruro ushobora kubabeshaho. Bityo rero nta gushidikanya bidatinze hari urwego sinema nyarwanda izaba igezeho ku bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange”.
Urutonde rw’abahatanira umukinnyi w’umwaka ku bahungu “Best Actor of the Year”.
KAMANZI Didier
Danny GAGA
KAYUMBA Vinney
Parfait
NSANZAMAHORO Denis
MWANANGU Richard
HABIYAKARE Muniru
GAKWAYA Celestin
RUKUNDO Arnold
NIYITEGEKA Gratien
Abakobwa bahatanira umwanya w’umukinnyi w’umwaka ku bakobwa “Best Actress of Year”
MUTONI Assia
UWAMWEZI Nadege
ISIMBI Aliance
KIRENGA Saphine
MUKASEKURU Fabiola
UMUGANWA sala
IBYISHAKA Elisabeth
IYAMUREMYE Hawa
UWAMAHORO Antoinette
GAHONGAYIRE Solange
Biteganyijwe ko amatora yoguhitamo abo bakinnyi bitwaye neza azatangira ku wa 14 Mutarama 2015 arangire tariki ya 14 Gashyantare 2015.
Photo/P. Muzogeye
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
ishusho arts turayemera kabisa ayo mazina niyo kabisa tubarinyuma
Comments are closed.