Digiqole ad

Soma urutonde rw’abahatanira Rwanda Movie Awards 2015

 Soma urutonde rw’abahatanira Rwanda Movie Awards 2015

Ku nshuro ya gatanu hategurwa itangwa ry’ ibihembo ku bakinnyi ba filimi mu Rwanda, abahatanira kuzegukana umwanya wa mbere ku bahungu ‘Actor’ ndetse no ku bakobwa ‘Actress’ bashyizwe ahagaragara.

Ibirori byo gutanga ibyo bihembo mu mwaka wa 2014
Ibirori byo gutanga ibyo bihembo mu mwaka wa 2014

Zimwe mu mpinduka zizagaragara kuri iyi nshuro mu buryo kwiyamamaza, ni uko abahatanira ibyo bihembo bazazenguruka Intara zose z’igihugu mu buryo bwo kurushaho kwegera abakunzi babo aho bari hose.

Mucyo Jackson umuyobozi wa Rwanda Movie Award “RMA” avuga ko nubwo byagaragaraga nkaho ko sinema nyarwanda itagera ku rwego mpuzamahanga mu myaka ibiri ishize, afite ikizere ku mpinduka n’isura sinema nyarwanda igenda igeraho.

Yagize ati “Mu myaka ishize wasangaga abantu benshi bavuga ko sinema nyarwanda ari ikinamico, ariko nyamara bakibaza ko n’ikinamico ari ikintu cyoroshye kuba cyakinwa.

Uyu munsi sinema nyarwanda aho igeze ni kimwe mu bintu byo kwishimirwa cyane. Kuko usanga hari abakinnyi bamwe na bamwe batangiye gukuramo umusaruro ushobora kubabeshaho. Bityo rero nta gushidikanya bidatinze hari urwego sinema nyarwanda izaba igezeho ku bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange”.

Urutonde rw’abahatanira umukinnyi w’umwaka ku bahungu “Best Actor of the Year”.

KAMANZI Didier

Danny GAGA

KAYUMBA Vinney

Parfait

NSANZAMAHORO Denis

MWANANGU Richard

HABIYAKARE Muniru

GAKWAYA Celestin

RUKUNDO Arnold

NIYITEGEKA Gratien

Abakobwa bahatanira umwanya w’umukinnyi w’umwaka ku bakobwa “Best Actress of Year”

MUTONI Assia

UWAMWEZI Nadege

ISIMBI Aliance

KIRENGA Saphine

MUKASEKURU Fabiola

UMUGANWA sala

IBYISHAKA Elisabeth

IYAMUREMYE Hawa

UWAMAHORO Antoinette

GAHONGAYIRE Solange

Biteganyijwe ko amatora yoguhitamo abo bakinnyi bitwaye neza azatangira  ku wa 14 Mutarama 2015 arangire tariki ya 14 Gashyantare 2015.

Photo/P. Muzogeye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ishusho arts turayemera kabisa ayo mazina niyo kabisa tubarinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish