Digiqole ad

Soma imibereho ya Prof Rwigamba Balinda umuyobozi wa ULK

*Mu ishuri yabonaga amanota y’ikirenga
*Ku myaka 15 yandikaga ku makayi ye ngo Prof Dr Rwigamba Balinda
*ULK yayitangije yakira abanyeshuri 204 bakodesha kuri St Paul
*Gukora cyane, gusenga cyane no kudacika intege nizo ntwaro ze
*Akora siporo yo kuzamuka amadarage y’inyubako akoreramo ya niveau 6
*Akunda kurya imboga rwatsi no kunywa amazi menshi

Prof Rwigamba Balinda yavutse mu 1948 muri Kivu ya Ruguru ahitwa Masisi mu cyahoze ari Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ubu atuye mu Murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo arinaho Kaminuza yigenga ya Kigali ayobora iherereye.

Prof Rwigamba arubatse afite umugore umwe n’abana batandatu, akunda gusenga n’umwuga wo kwigisha ndetse abishimira ababyeyi be babimutoje. Ubu ni umuyobozi akaba na nyiri Kaminuza ya ULK iherereye ku Gisozi ku buso bwa 26Ha yabashije kwimuraho abari babutuyeho abahaye ingurane y’agera kuri miliyoni 150.

Prof Dr Balinda mu biro bye aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Prof Dr Balinda mu biro bye aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Inzozi za Prof Rwigamba akiri umwana

Prof. Rwigamba Balinda yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azatera imbere; agateza imbere aho atuye afasha abantu batabayeho neza mu buzima, ku buryo yumvaga ko yazahora abona abantu bishimye.

Yagize ati “Naharaniraga kuzaba umukire ku buryo nazajya mfasha abantu batishoboye kandi ngateza imbere abangana n’abaturanyi banjye; ubu rero nabigezeho kandi ndabishimira Imana kuko ni yo yabingejejeho.”

Uko yatangiye uburezi

Prof Senateri Balinda avuga ko nta gishoro yari afite atangira uburezi mu mwaka wa 1994 ngo yabwinjiyemo nyirizina mu Rwanda ariko mbere muri za 1974 nibwo yarangije ‘licence’ ya mbere muri ‘Philosophie Anglaise’ muri Kaminuza y’i Kinshasa, muri 1977 abona indi licence muri Linguistique Africaine muri Kaminuza y’i Lubumbashi, kubera ko yabonaga amanota y’ikirenga yahise atangira kwigisha muri Kaminuza y’i Lubumbashi nyuma mu 1982 abona  ariko akaba yagishaga  muriyo kaminuza y’irubumbashi I Katanga muri 1982 impamyabumenyi yo kurwego rwa PhD anaba umuyobozi wa Kaminuza I Lubumbashi muri  Katanga.

Mu Ukuboza 1994 nibwo yatashye mu Rwanda atangira akazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda kugezamu 1997. Ahita ajya muri ULK yari amaze gushing mu 1996.

Ati ’’Nakomerje uburezi muri Kaminuza yanjye nari maze umwaka nshinze nayijemo ngamije kuyizamura igakomera. ‘’

Mu mabyiruka ye yiga muri mashuri yisumbuye  ngo yandikaga ku makayi ye  Prof  Dr Rwigamba kuko ngo zari inzozi ze aho yari afite imyaka 15 y’amavuko.

Prof Rwigamba  yavuze ko nyuma yo kuva gukorera Leta agashinga  kaminuza ye yatangiranye n’abanyeshuri 204 abakirira mu byumba bibiri yakodeshaga kuri St Paul mu mujyi wa Kigali aza no kubafungurira isomero kuri Yamaha (Ku Muhima) aho yatangaga ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda icyumba kimwe.

Ati “Bitewe n’uko hari ku muhanda kandi mu mujyi nakoraga amasaha menshi agize umunsi.  Ntabwo nasinziraga kuko numvaga ngomba kugira kaminuza ikomeye kandi nkaba umukire, nkafasha  abantu batishoboye  mbakundisha gusenga  n’ibindi.”

 

Inzitizi yahuye nazo

Icyo gihe hariho kaminuza nkuru y’igihugu gusa ari nayo yari yarabanje gukoreramo. Mu Rwanda icyo gihe ngo byari bigoye kumvisha abantu ko bashobora kwiga muri Kaminuza itari iyo.

Ati “Icya mbere nabahaga ubumenyi no kubigisha imibereho y’umukozi w’Imana mbigisha inzira nyakuri  ko ari ugukunda Imana no kuyikorera.”

Mu nzitizi yahuye nazo avugamo cyane cyane imyumvire y’abantu kuko ngo hari n’abamuvugiragaho amagambo mabi cyane ku buryo iyo ataba umuntu usenga yashoboraga no kubireka.

Ikindi ngo ni uko abarimu bari bacye kandi abaturuka mu mahanga bahenda cyane.

Yahinduye imibereho ku Gisozi

Ati “Uretse abaturage bo hasi batigeze bajya mu ishuri; ibikorwa byanjye byahinduye n’imibereho y’abaminuje. Nahaye akazi abakozi 380. Muri abo harimo 200 baminuje bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licences); nkoresha abanyamahanga 20 harimo  nabo murwgeo rwa PhD kuko abacu ntabo ndagira ariko bari mubihugu bindi bahiga mumyaka irimbere bazaba bahari.

Prof Balinda avuga ko ubuzima bw’abo akoresha bwahindutse kuko umukozi wo hasi ahembwa amafaranga agera ku 100 000Rwf ku kwezi.

Abakozi be batagize amahirwe yo kwiga ngo baminuze  yabahaye amahirwe yo kwigira muri iyo kaminuza  kandi benshi babashije kwiteza imbere banateza imbere imiryango yabo

Ati “Intego mfite ni uko mu myaka iri imbere nzaba mfite n’icyiciro cya PhD twigisha hano.”

Ireme ry’uburezi rirahari?

Prof Rwigamba  avuga ko mu Rwanda hari ireme ry’uburezi, ngo ababona ko ntarihari ni abarebera ku banyeshuri babi batiga ariko bakarangizanya igipapuro nta bumenyi bafite. Avuga ko umunyeshuri ari we ugaragaza ireme ry’uburezi.

Ati: “Numva  abantu bavuga ngo nta reme ry’uburezi riri mu Rwanda  ariko si ukuri kuko bahuye n’umunyeshuri wize neza akurikira kandi adasiba mu ishuri bazavuga ko mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi.’’

Irebe ry'uburezi mu Rwanda ngo ntirikwiye kureberwa ku banyeshuri bize nabi
Irebe ry’uburezi mu Rwanda ngo ntirikwiye kureberwa ku banyeshuri bize nabi

 

INAMA ATANGA

Ati “Burya nta kidashoboka iyo wiyemeje kandi ufatanyije no gusenga ukorera Imana nk’umugaragu w’Imana n’abantu.

Aho natangiriye iyo ntagira imana mba narananiwe nkabivamo, ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho iyo yabyiyemeje. Abantu bari bakwiye gutinyuka  bagakora cyane kandi bakanakunda gusenga basengera igihugu n’abayobozi bacu.”

Avuga ko mu gukomeza kwesa umuhigo yahigiye Imana wo gufasha abantu yashinze Foundation Balinda ifasha abana batagira kivugira bakiga basoza bakabona akazi nyuma bakajya batanga 10% mu rwego rwo gufasha abandi bababaje  nyuma yabo.

Ati “Birasaba gutinyuka  ukihangira umurimo kandi dufite abayobozi beza; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe akanafata igihe agasenga Imana kuko niyo idushoboza byose.”

 

Ubundi buzima bwe

Uretse uburezi aba ahugiyemo cyane; Prof Balinda  avuga ko akunda kuganira n’abantu bo mu nzego zose bamugana akanakunda  gusenga kuko ari umugaragu w’Imana. Akora siporo yo kuzamuka amadarage yo mu nyubako akoreramo ifite imiturirwa itandatu.

Ati “Ikinshimisha cyane ni ukuganira ku bikorwa by’Imana n’uko igiraneza no gusenga.”

Mu bindi akunda ni; kurya imboga rwatsi(inyabutongo), ifunguro ritagira amavuta, salade nke ifite karoti nkeya, buri nyuma ya saa sita aba afite teremusi y’amazi ashyushye, mu gitondo afata amata. Akaba asengera mu idini yashinze ryitwa  Itorero rya  gikirisitu rya Gisozi.

H.Marcel
UM– USEKE.RW

60 Comments

  • Turamukunda cyane. Imana imufashe

    • uyu Musaza ni Intwali pe, yatumye abantu benshi batari kwiga kubera ubushobozi no kutabona amashuli biga. Imana izakomeze Imuteze imbere no kumubashisha kurangiza imishinga ye.

  • Kaminuza ye niyo idodesha cyane(kwandikisha igitabo kirangiza amasomo) muri 1930 (gereza ya Kigali).

    • Mujye mugerageza gutanga umuganda wanyu aho kunenga gusa ntanicyo uteganya mugukosora ibyo unenga. Washinze iyawe akaba ariyo tugana? Uyu musaza Imana imuhe umugisha kuko ibyo yakoze kandi agikora n’Imana yonyine yamunyuzeho iha Abanyarwanda umugisha. Nazane na PHD vuba abenshi twivane mugisuzuguriro twari twarahejejwemo n’ubuyobozi bubi. Imana ikongerere ubuzima burambye uzatugeze kundoto zacu. Utaraza abenshi twari twaraheze kuri D4 cg P6 none ubu turi ba bachelor holders kandi turagacapa bagakura ingofero. Abadodesha kandi ntaho bataba, ese ubundi mbere wari kudodesha uturutse hehe ko twabwirwaga ko higa aba genie gusa? Izo ntiti se ibyo zakoze ntitwabibonye? wasanga nawe uri umwe muribo, akaba ariyo mpamvu wifuza ko byasubiraho. Birabe ibyuya.

      • Dodesha ntawabikubujije, ariko uvane iterabwoba aha !

    • Ariko noneho ndatangaye. Ntakindi ntangajwe nacyo kitari wowe wiyise Kalisa. Harya uti Kaminuza ya Balinda niyo idodesha cyane? Baramaze, wowe se iyawe ikora iki da? Ariko mwagiye mureka gushaka guharabika abantu bageze kubyabo bitewe n’imirimo y’amaboko yabo? Uti kaminuza ye iradodesha nkaho ubeshya abantu batize. Nonese impamvu Mineduc itayifunga ni iki niba idodesha. Sha njye nize muri ULK and I am proud to be successful. Batanga uburezi bunoze kandi ujye umenya ko bari gu participating in national building wowe wicaye inyuma ya computer uri kwanjwa gusa,, Just so you know wagira ishyari ukamusebya ntaho muhurira. YOu will talk and he will work and you will never be at his level. Remember, he brings in taxes ariko wowe uretse bringing your rugambo ntakindi. Wasanga kandi ntanikintu ugira ariko ukirirwa usebya abakurushije ubutwari. Nizere ko Kaminuza uzubaka itazajya idodesha you pric!

      • Ko ndeba n’imyandikire yawe iri inyuma y’iyanjye wize CERAI nkarekera aho !?

  • Uyu musaza ndamukunze!

    • Ntacyo atadukoreye.Imana imuhe umugisha

  • @ KALISA : ibyose uvuze bibaho ??
    Icyo gitabo nyiracyo siwe ugisobanura ,ubwo yasobanura ibyo atumva nawe !!!

    C bizarre !!!

  • Uyu mubyeyi
    Ibyo avuga byose nukuri.
    Imana imudukomereze.
    Turamukunda cyneeeeee.

  • Ndagukunda birenze Imana igufashe wanyigishije guca bugufi

  • uyu musaza aratwereka ko PHD ye yayikuye Kisangani, nyamara hari abo dufite bazikuye Amerika na n’Uburayi ariko wareba icyo zamaze ntukibone. Ibyo avuze ko ireme ry’uburezi rituruka kumyumvire y’uwiga nanjye ndabishyigikiye kuko kwiga muri Kaminuza twita ko zikomeye sibyo bigira umuntu ingirakamaro. Abwirwa benshi akumva beneyo. None nibangahe bize aho hakomeye bakaba bashaje ntakintu nakimwe bagejeje kugihugu? Ugasanga ari abahashyi nkabandi bose? Bravo Dr Rwigamba, isi ikeneye abatekereza nkawe, barangiza bagashyira mubikorwa ibitekerezo byabo. Ntidukeneye abagira akarimi keza na bandigabo. Indangagaciro zawe zihesheje ishema igihugu cyacu komerezaho, ndetse ubere urugero urubyiruko, ibyo rwifuza rujye ruharanira kubigeraho

  • Mubyukuri uyu akwiriye kujya ku rutonde rw’intwari, igitekerezo cye cyahinduye i Gihugu. ndamusabira ngo atangize PHD mbone uko niga hafi. nagombye kuzata umuryango ngo njyane n’amafaranga kuzamura rubanda.

  • iyaba twagira nka ba balinda benshi mu gihugu byaba byiza, yakoze neza cyane rwose

    • Ibyo uvuga ni ukuri. Dr Balinda yagiriye benshi akamaro kandi atwigisha gufata risk mu buzima. Iyo ugamije inyungu za benshi Imana iragufasha nta kabuza. Ndabizi ko atari jye njyenyine umufata nk’umubyeyi kandi nziko turi benshi bamusabira umugisha no kuzasaza neza akazagire iherezo ryiza!

  • Ni byiza rwose, ariko kera tukiri muri Congo uyu musaza yari mu ruhande rw’abaturwanya ngo turi abanyarwanda ngo naho bo ni abanyekongo!!!!!. Ubanza ariko yarakjijwe kuko mbona avuga ko asenga cyane. Imana imwongerere kuramba.

    • Ariko noneho ndumiwe. Niko sha wowe wiyise matabaro ibyo binyoma byambaye ubusa urabisukira iki? Urabeshya ngo Balinda yarabarwanije wowe nande? Ahubwo se yari kubarwanya kandi nawe yararwanywaga? niko iyo ushaka ikindi kinyoma ko icyo ntabwenge burimo da? Ubwo rero ugize ngo uramutesha agaciro yihaye? Wapi urugambo rwawe ntawurwitayeho ahubwo twitaye kubikorwa by’intashikirwa uyu musaza Balinda yagezeho. Kandi wasanga wowe ubeshyya ngo yabarwanije muri kongo utanazi inzira ijyayo uretse kuhumva you bastard. Kandi niyo yaba yarabikoze, wibukeko Saul wahindutse Paul nawe atari yarakoze bike bibi. Nonese sha, ko numva ushaka kumusebya iriya kaminuza ye yigamo abahe bantu bandi batari abanyarwanda kweri? Nonese iyo abarwanya aba yarabazaniye iterambere nkiryo yazanye da? Bene wanyu,ndavuga abajenosidaire nkawe, ntibaheze mu mahanga no mu mashyamba kandi bakagombye kuba baraje bakubaka ibyo asenye sha? Niko ari wowe na Rwigamba urumva uwanga urwanda ari inde? Ni wowe, Matabaro. So zip up your ass and let the guy keep shining. ntaho wahera usebya umusaza Balinda kuko ni isi ntabwo yakwemerera sha, Ibyo yakoze birivugire we Kasiya.

      • wowe kananga, umujenosidairi ni nyoko, ntuzasubire kunyita umujenosidaire ntunzi nanjye sinkuzi , niba saul yarahindutse paul nibyiza, na Balinda niba yarahindutse ni byiza kandi ndabishima, nta nubwo ngaya ibikorwa bye naho ibyo mvuga ndabizi.

      • BIRAGARAGARA KO UTIGEZE UBONA UBURERE BUKWIYE.

  • C’est un très humble.Et le monde a besoin d’eux.Que Dieu benise ses projets;

  • C’est un homme très humble.Et le monde a besoin d’eux.Que Dieu benise ses projets;

  • Barinda genda ndagukunda n’Imana irabizi
    njye mfite ubushobozi nagushyira kurutonde rw’intwari
    Imana iguhe umugisha izaguhe n’iherezo ryiza

  • Uyu musaza Prof Rwigamba ni intangarugero kandi akamaro afitiye igihugu bikomoka ku bintu bitatu by’ingenzi: ubukirisitu nyabwo, uburere nk’uko byavuzwe, no kuba yarabaye umurezi igihe kirekire. Kubopna umuntu nk’uyu biragumye mu gihe cya none. God bless

  • Ndakwemera Rwigamba Balinda ,kandi ndanakomeza kugushimira ko wampaye bourse ubu nkaba mfite bachelor degree yajye,kandi nkaba mfite n’akazi keza ntarikubona iyo utamfasha kwiga,dore ko ntabushobozi bwo kwiyigisha narimfite ,haba jye cyagwa ababyeyi bajye,ndagushimira ko wemeye kuba umuyoboro Imana yanyujijemo umugisha wajye,Imana ijye ikomeza iguhe umugisha kandi ihaze kwifuza kwawe

  • Imana Imuhe umugisha Aranyubatse kuko atumye numvako nanjye rimwe inzozi zanjye zizaba impamo biciye mu gusenga, gukora yane no kwihanganira ibicantege.

  • UYU MUSAZA TURAMUKUNDA CYANEEE. YABA ABANTU BOSE BAKORAGA NKAWE CYANGWA BAKABAHO NKAWE ISI YABA PARADIZO
    IMANA IKOMEZE IMWONGERERERE

  • Kudodesha ni genocide intellectuel. Kubyihanganira ni ubufatanyacyaha. Nibidahagarara bizadusenyera igihugu. Nimureke gukina mu bikomeye.

    • You so called Tom, you are actually committing genocide to yourself by spreading that baseless rumor. Ahubwo wowe duhe fact, wize muri ULK maze uradodesha? niba waradodesheje rero that is your trouble not Rwigamba’s trouble. Yigeze se akubwirango jya kudodesha? Niezere ko ibyo uvuga ubifitiye gihamya. Ngo Intellectual genocide, ahubwo wowe you are trying to start it by belittling the great achievements of the man. Usibye ko ibyo uvuga byose ntanakimwe gifite agaciro kuko sinibazako urusha abantu bose kureba. Harya ushaka kuvuga ko Mineduc ntacyo imaze, and you are calling yourself an advocate who just blast other people’s accomplishment by creating lies due to your envy for him! Remember, he has done all he could. show as what you have done before bringing your baseless criticism se da! I believe you will realize that you have no place in the world as an envious rumor spreader when you can’t do something to fit in! Learn to appreciate what other people have achieved not to try and downplay them you maroon.

  • Umusaza Rwigamba, nimfura, n`umukozi w`Imana ibyo yankoreye Imana yizeye izakomeze kubimuhembera.
    Ndibuka ULK ikiri mugishanga nanjye mpiga nibwo namugejejeho ikibazo cy`uko nari nabuze amafaranga y`ishuri. Icyo gihe nari maze igihe gito umugabo wanjye yitabye Imana, na Papa umbyara nawe arapfa. Mbimubwiye Balinda yangiriye impuwe ntarabonana abandi banyarwanda. Arampumuriza arangije anshyira muri fondation Balinda mbasha kwiga ndarangiza. Sinjya mbyibagirwa narimwe kuko yagize uruhare runini muguhindura ubuzima bwanjye. Ibyo byose yabimkoreye atanzi ntacyo dupfana nanjye ndatangara. Ubu ndangije kwiga Masters noneho niyishyurira. Uwiteka amuhe umugisha utagabanije.

  • ndamwemera cane

    ni ntangarugero kurinjye

    imana ikomeze kumufasha muribyose

  • Gushinga ishuli nibyo kandi byazamuye igihugu,naho kwigisha abaho kuyoboka Imana byo,n,ibindi,ikindi ajye ashishoza amenye ibyo abakozi be bakora,ikindi bongere ingufu mu myigire y’abanyeshuli bamugana kurusha uko yakira benshi kandi la majorité bakaharangiza nta musaruro batanga,bakaba bavamo gusa abazi gutekinika,kudodesha byarabokamye pe kandi sibyo ndetse biri no mu bakozi bakora hafi ye,ubwo se batanga musaruro nyabaki,Ikindi navuga Prof Dr Balinda azarebe ikimenyane n’ikenewabo kiba muri Kaminuza ye biteye isoni n’agahinda ntibyagakwiye kuba abagogwe ari bo benshi bakora hariya nta abana barusha bariya bahakora ubumenyi koko,birakabije,ariko Ntawabura kumushima aho ageze ariko agakosora ibitagenda,

    • Yewe Isimbi we, wowe ahubwo ndumva noneho utangiye gucamo abanyarwanda. uvuye ku bahutu, abatutsi n’abatwa none uzanyemo nabitwa abagogwe? ahubwo se reka nkwibarize, wamenye ute ko abagogwe aribo bakora muri ULK ari benshi? Nonese umugogwe asa ate, ateye ate se, bimwanditse ku gahanga se? tubwire measures ugenderaho iyo ujya kwita umuntu umugogwe. Harya utari umugogwe aba ari iki? Rwigamba ndibaza we ntaho abwira abantu kuzuza icyo baricyo iyo yakira application, niyo mpamvu nibaza ko atamenya ngo uyu ni umugogwe cyangwa siwe. Kereka niba abagogwe basa ukwabo kwa bonyine. Ngaho tubwire ngo muri ULK baradodesha, harya wowe muri Kaminuza yawe bakora iki? Ntangajwe no kumva ngo abarangirizamo nta musaruro batanga, ahubwo wowe ntubona. NOnese da, former Minister wa Youth Mitali ntiyarangirije ULK, ubwo noneho ni wowe wamukoreraga akazi muri ministerie ye? Ubu se ko ari Ethiopia as our ambassador there ni wowe ukimukorera akazi? Ubwo ushaka kuvuga ko abantu bose barangiriza muri ULK ntacyo bamaze kandi ntacyo bakora? uzajye kureba mu ma banks, ibigo bya leta, companies, uzasanga mo abantu bize muri ULK kandi who really perform. sha icyakora kweri ngo abo umwami yahaye amati nibo bamwimye amavuta. kandi wasanga wowe ubwawe nta nakaminuza wize cyangwa warigiye i Kabale hahandi mwigira 2 months ngo mubonye degrees none ukaba uri gushaka kwigisha Rwigamba icyo gukora. Nonese aho ULK ayigejeje ni ukubera wowe? Sha rero inama nakugira, niba udafite icyo uvuga ku muntu, ujye uceceka kuko aho kubeshya waceceka pe. Just so you know, Rwigamba afite board of directors ba ULK who are highly educated kandi who I believe bareba kure kukurusha. Trying to gusebya ULK na Balinda rero ntacyo byagufasha uretse kwiha amenyoo y’abasetsi. YOu are just envious but that is a deadly sin, a vice that God punishes mercilessly you ideologically bankrupt buffoon;

      • Twereke nibura amatangazo 10 yo mumyaka 10 ishize Balinda yasinye ahamagarira abantu gupiganira akazi ! Nuyabura uraba werekanye ko wize ULK kabisa !

  • Mberenambere Ndabanza nshimire umusaza Balinda kugikorwa cy’indashikirwa yakoze imana izakomeze kumufasha mubyo yakoze byose iki nasaba nuko ibyo yakoze byose bizabere buri munyarwanda wese isomo kandi nabamukomokaho bazagire umutima ukunda nkuwe ,Fondation Balinda ndayishimana cyane ariko najye nkaba nsabako Nanjye yazampa ariya mahirwe nkiga kuriya Mushinga najye nkiteza imbere ndetse nkazateza abandi imbere murakoze

  • uyu mugabo uwamuha kuyobora iki gihugu nibura manda imwe sha yatugeza kure yanga amafuti les antivaleurs yandikwe mu ntwari aho yadukuye Imana izamuhembe

  • Uyu musaza ni umubyeyi Imana ijye imuha imigisha myinshi ,yafashije abanyarwanda kandi akunda n’abantu Imana yo mwijuru ijye imuha imigisha myinshi .

  • Musaza wacu turagukunda kandi urintangarugero mugihugu cyacu nomukarere gusa tukwisabire utuzanire ishami rya ulk nyagatare cyanecyane mechanical enginiering murakoze

  • Nsomye coments zose nsanga Senateur Rwigamba ari umugabo cyane ukwiriye
    kubahwa no gukundwa . Namwe rero mwagiriwe ineza na we, mukore nka we
    aho kwifuza ko habaho abandi bakora nka Rwigamba! Hera kuri wowe.
    Ndanenga kandi abazana amatiku ku mbuga za internet. C’est difficile de dissimuler vos origines campagnardes.

  • turamukunda cyane kuko ibyo yagezeho byose atikubira agafasha nabandi. Imana yacu dusenga izamuhane ijuru n’uryango we. Mana yacu ukomeze uteze imbere kaminuza ya ULK nayirangirijemo icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndashima Imana cyane. Mana agira imbabazi cyane we na Madame we n’abana babo bafite uburere bwiza bakunda abandi.

  • Uyu musaza ni mwiza ku mubiri ndetse no ku mutima ni impano imana yahaye abanyarwand, ni umunyembabazi .Imana imurinde!!!!!!!!!!!!

  • Imana ihe Rwigamba Balinda ibyoyifuza kugeraho byose, kuko ukwazarushaho guterimbere nikozateza abandi imbere igihugu murirusange.Nubundi ukora neza ukabisanga imbere.

  • Mwebwe mwiyise Matabaro, Kananga, Kalisa na Tom, murimo muratukanira ubusa kuri iyi website. Nta mpamvu rwose yo kwirirwa mutukana.Ibi birerekana ko mwese nta burere mugira niyo mwaba mwarageze mu ishuri.

    Prof. RWIGAMBA Balinda igikorwa yakoze cyo gushinga ULK ni cyiza cyane kandi abanyarwanda benshi barakimushimira. Ni umuntu w’umugabo kandi w’inyangamugayo, bikubitiyeho no kuba ari umuntu wubaha kandi usenga Imana.

    ULK abayizemo ni benshi muri iki gihugu, ndetse muri iki gihe hari n’abayizemo bari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’iki gihugu.

    Muri make rero ULK ni ishuri ryafashije kandi rigifasha abanyarwanda mu myigire, rikaba kandi rifite n’uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ariko ibyo ntabwo byakuraho inenge zimwe zaba zigaragara mu mashuri amwe n’amwe yo mu Rwanda na ULK irimo. Birashoboka ko muri ULK haba hari abanyeshuri badodesha, icyo nta gitangaza kirimo, nk’uko wababona muri UNR, muri KIST, muri KIE etc…

    Icyangombwa ni uko abayobozi ba ULK bagenzura niba koko ibivugwa byaba bifite ishingiro, noneho basanga aribyo bagafata ingamba zo kubikosora. Ibyo byafasha cyane uburezi mu Rwanda aho usigaye usanga abanyeshuri bamwe barangiza Kaminuza badashobora no kwiyandikira ibaruwa nyabaruwa isaba akazi.

    Ireme ry’uburezi ryo kuvuga ko ridahari kwaba ari ugukabya, ahubwo twavuga ko riri ku rwego rwo hasi, cyangwa se riri ku rwego rudashimishije. MINEDUC nayo irabizi, akaba ariyo mpamvu bahora bashaka gushyiraho ingamba zihamye zo kuzamura iryo reme ry’uburezi.

    Abanyarwanda twari dukwiye kujya twerekana ikinyabupfura mu mvugo zacu no mu nyandiko zacu. Tukareka kugaragaza ubunyamusozi, ibyo byakabaye akarusho ku bantu bize (bagiye mu ishuri), cyane cyane abize Kaminuza. Ariko birantangaza kubona umuntu wize Kaminuza aza hano kuri uru rubuga agasohora ibitutsi, noneho hakaza undi nawe wize Kaminuza akamuvuguruza nawe asohora ibitutsi. Ubwo se bombi bataniye he? Ubwo urugero baha wa muturage utaregeze mu ishuri ni uruhe?. Burya uburere ni ikintu gikomeye, nkaba nifuza rwose ko abantu twageze mu ishuri twagerageza kujya twerekana ko koko twarigezemo, mu byo tuvuga no mu byo twandika, cyane cyane iyo twandika ibintu bisomwa n’abantu banyuranye ku mbuga nk’izi dukoresha.

    Murakoze mugire Imana.

  • bariho ibyo uvuze nukuri ,abantu ntibakwirirye kunenga batukana mwibukeko umusaza BAlinda yavuzeko byose abikesha IMANa NO gusenga so.tumwigireho kandi uwubaha IMMANA nayo iramwubahisha gutukana sibyiza kuko uwubaha Imana yubaha nabagenzi be .IMANA ikomeze imwagure yfashije benshi cyane.KANDI TUMWIGIREHO TUGIRE ESPRIT NKIYE.

  • Uyu musaza ndamukunda cyaneeeeee. Uyu rero numwe muntwari twagize mu Rwanda. Gusa jye sinabona uko mushima Imana izamwihembere. Nize muri ULK nyuma nkora masters ahandi ariko kubera we ubu mfite umushahara uri hafi RWF 2,000,000 kukwezi. Nashoboye kugera kubintu byinshi byiterambere kubera ULK.

    Gusa kubera ndi umuyobozi mukigo nkorera maze iminsi nkoresha interviews ngasanga hafi y’abana barangizayo ubu ubumenyi bwabo bwaramanutse bityo bigatuma batsindwa. Biragoye rero ko bazabona akazi nkatwe bahize mbere kugirango nabo bashobore gutera imbere. Ikigaragara ULK ishobora kuba ubu yaribanze kubucuruzi buturutse kumubare munini w’abanyeshuri bakibagirwa ireme ry’uburezi.

    Naho ubundi abize ULK muzareke tushake ukuntu twazagenera uyu musaza wacu igikombe koko yahinduye isura y’uburezi mu Rwanda kandi ahindura n’imibereho y’abanyarwanda benshi nanjye n’umuryango wanjye turimo.

    Imana imumpere umugishaaaaaaaaaaaa…….

  • Mfashe umwanya munini nsoma za “comments” abantu benshi banditse kuri iyi nkuru, ubuzima n’ibikorwa bya Prof. Rwigamba Balinda. Igishimishije nuko hafi yabose bashima. Abanyamafuti, bacye, nyine bakagaya!

    Jye ntabwo nize muri ULK, ahubwo wenda nakabaye ndi murugero rw,abahigishije mu itangiriro- nubwo ntahigishije. Gusa rero, Prof. Rwigamba Balinda ndamuzi. Naramusuye yemwe akiri no muri ULK yahoze mugishanga. Twraganirye nsanga ari ‘another angle on earth”. Akunda abantu bose ntavangura. Ndibuka neza ibyotwagiye tuganira-akunda u Rwanda n’Abanyarwanda; bihagije! Ndibuka ambwira ingorane yagiye ahura nazo akiba muri Congo, ariko yaratashye, nguwo mwamwumvise-abatamuzi nyine muramubwiwe! Prof. Rwigamba is a man of “few words” but who is pronounced in real action. MAY GOD GIVE HIM CONTINUED LOVE AND GUIDANCE!

  • No problem.

  • uyu musaza iyo mba narimfite ijuru mbandimuhaye numuntu wi nyanga mugayo ‘ ,indashyikirwa mubikorwa byo guteza imbere abanyarwanda Imana izamwihembere.

  • uyu mu musaza ni ndashyikirwa mubikorwa biteza imbere abanyarwanda ninyangamugayo Imana izamwihembere

  • Mfashye umwanya ngo nongere ntange igitekerezo, nasomye comment za benshi zirashima ibyiza bya Balinda namwe mwashimye mbasabiye umugisha ku Mana naho abagaya bo Imana ibagenderere, hari nkaho bavuze ngo abanyeshuri ba ULK baradodesha narahigiye ntabwo twigeze gutozwa kudodesha, niba bikorwa ni abanyeshuri babyigenera ku giti cyabo ntabwo baba batumwe na Balinda so rero murekeraho amatakragasi yanyu,icya 2 ngo ULK ikogwamo na bagogwe sibyo namba natanga urugero rumwe cg se 2 a) OKOKO OSAMBO ntabwo ari umukongomani? cyangwa nashake akoreshe abagogwe icyangombwa nuko abo aha akazi baba bashoboye namwe muzakore projects zanyu maze muhe abo mushaka akazi kuko nabo bagogwe ni abanyarwanda, ariko kandi applicants ba ULK ntaho buzuza ko ari abagogwe. Reka ndekere aho ariko mbabajwe nabantu batanga ibtekerezo bitubaka nsoje nsabira Umugisha ku Mana Balinda n’umuryango we muzakomeze mutere imbere cyane ko mutikubira mugafasha nabandi kubaho, mugateza imbere nigihugu.

  • Singenda ntashimiye Balinda na Madame we gukunda Imana no kwicisha bugufi bibaranga muri magufi muri models abanyarwanda benshi nabandi batuye Isi dukwiye kureberaho, muri Intwari cyane, nawe se umukire, umukene bose murabakira mukabatega amatwi mugatanga inama nziza ndetse mukanafasha nababaye, yewe mbavuze ibigwi bwacya bukira, yewe muzahorane umugisha kuri iyisi naho isi nigerakwiherezo muzahabwe ubugingo buhoraho.

    • Imana ijye ikomeza ikube hafi muri byose, wadukoreye byinshi cyane, watwigishije gusenga no guca bugufi, utwigisha Etique et Culture Rwandaise ntacyo utadukoreye n’ukuri. abo wahaye amahirwe yo kwiga batari bazi ko bashobora kuziga kaminuza ndetse bakanayirenga bagakomeza.
      Mubyeyi wacu Imana ijye igukubira imigisha myiiiiinshiii cyane kugeza ku iherezo ryawe. Naho abanenga n’abadafite icyo bashaka kugeraho niba mwaragiye kwiga mufite umutima wo kuzadodesha ibitabo birabareba n’uko ntacyo muba mwarakuye mu ishuri.
      Mubyeyi Imana ikomeze ikurinde nk’uko wayiringiye niyo mpamvu itagukojeje isoni.

  • njye si nize ULK ariko nabanye n’abahize yemwe naho nkora nkorana kandi nyoborwa n’abahize,
    kuba ari ishuri ryashinzwe n’Umunyarwanda ubwe kandi rifasha abanyarwanda byagakwiye kudutera ishema, naho gutegereza ngo abazungu, abanyakenya n’abagande cg abanyekongo nibo bazatuzanira Uburezi ni ukwibeshya cyane, ubaze agaciro n’ishema ULK ihesha urwanda wazamura amaboko ugashima Imana yaremye Rwigamba. his Excellence ahora abwira abanyarwanda kumenya icyo gukora bakigira badategereje akimuhana, abantu nka Rwigamba n’abandi bafite ibikorwa birikuvana Abanyarwanda mu bukene no mubujiji nibo bari gufasha muzehe guha iki gihugu icyerekezo cyiza.
    naho ibyo by’amatiku mubiveho duharanira kwigira twese

    ahubwo musaza zana PHD vuba dore abahinde n’abanyakenya barigutwara akayabo k’amafaranga y’i rwanda kandi batakurusha gutanga uburezi
    God Bless ULK
    God Bless Rwanda

  • Huum, ngo “afasha abantu batabayeho neza” ?!! Hanyuma abo yambuye ibishanga bihingiragamo imboga, ubu abana babo ntibarwaye bwacyi ! Muvane tekiniki hano !

  • abo bose banenga n’uburenganzira bwabo.ahubwo baranenga gute?basebanya cg?nunenga ujye unavuga ibyiza ubona.burya ubuze icyo anenga inka aravuga ngo”dore igicebe cyayo”Gusa Balinda yarakoze kandi aracyakora, cyane ko objectif ye yayigezeho.Wowe uvuga shyira ku rubuga ibyo wagezeho cg wagejeje kubandi cyane ko ari no mubasabwa ibitekerezo birimo ubwenge(Senator)ku rwego rw’igihugu.

    BALINDA YOUR CONTRIBUTIONS TO OUR RWANDA IS HIGHLY APPRECIATED BY ALL RWANDAN.May God bless u

  • Mbega Barinda uri intwari peee.
    urenze benci ntabwo uri uw’irwanda gusa uri uw’isi yose kuko abo wateje imbere ntibari murwanda gusa ni kw’isi yose.
    Imana ikurinde.

  • umukozi w’imana balinda tura gukunda cyane iyaba buri munyarwanda wese ufite ubushobozi yagiraga umutima wurukundo no gufasha abatishoboye nka rwigamba ubu abanyarwanda baba bageze kure mukwiteza imbere imana imwongere imigisha nkuko ahora ayidusabira naho abasebanya turabamenyere bahoze ho name yesu ntibamwemeraga bose ariko abanyarwanda bafite gutekereza bya bahanga turakwemera abatakwemera ubwo batekereza hafi imana ifashe abanyarwanda Bose.

  • pastor, may God bless you. my name is semiryango emmanuel I go to play at ITORERO rya gikirisitu rya Gisozi. you`re good example to the whole nation in other words you`re living hero (ur`Intwari) .Ipray very much to God so that he keeps you alive , and to continue serving the nation.

    may God bless you.

  • rwigamba iyo adashinga ulk mba mpinga amateke ariko Imana ntiyabyemeye

  • Imana ikomeze kumugirira neza kdi nokumwongerera
    impano afite yogukora neza.

Comments are closed.

en_USEnglish