Solution Centre Church yategute igiterane cy’ubuhanuzi
Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/05 kugeza ku cyumweru tariki ya 02/06/2013, itorero Solution Centre Church ryateguye igiterane cy’ubuhanuzi, iki giterane ngarukamwaka cyikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, cyikazabera kuri urwo rusengero buri munsi guhera saa cyenda z’umugoroba.
Nk’uko twabitangarijwe na Bishop Rev. Bagira Valens ngo intego y’iki giterane uyu mwaka ni “Nyamara dufite ijambo ry’ubuhanuzi kuri mwe”.
Abakozi b’Imana barimo Apostles Masasau, Ev. Sugira Steve, Bishop Murisa na Joseph ndetse n’abahanzi nka Nelson Mucyo, Goreth na Theo Bosebabireba n’abandi ni bamwe muzagaragara muri kino giterane.
Rev. Bgira akaba yakomeje atubwira ko hazabaho ubuhanuzi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku miryango, aho buri muntu uzakitabira azumva ijwi ry’Imana kandi agahabwa umugisha. Itorero Solution Centre Church rikaba ribarizwa ku Gisozi inyuma y’Urwibutso.
Kanyamibwa Patrick
0 Comment
Muzatumenyeshe natwe ukobyagenze twetuba Hanze . twizeyeko umuseke uzabitugezaho murakoze .
Murakoze twiteguye kuzaza, ariko cyane cyane rwose muzibande mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice 12,17 kuko tutabyumva ndetse na Daniel ,urugero biriya by’inyamaswa n’igishushanyo cyayo n’inyamanswa zo muri Daniel4, ndetse n’ariya mahembe yakutse hakamera irindi ritoya igice cya 7 cyose,… n’ibindi nkuko duhora tubyumva kuri radio imwe ya gikristo hano i kgli, rwose nubwo batajya babitwigisha ariko tumaze gusobanukirwa byinshi.Murakoze.
Comments are closed.