Digiqole ad

Sol Campbell agiye kwiyamamariza kuba Mayor wa London

 Sol Campbell agiye kwiyamamariza kuba Mayor wa London

Sol Campbell arifuza kuba Mayor wa London

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Sol Campbell wahoze ari myugariro wa Arsenal FC yatangaje ko mu 2016 aziyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Londres aciye mu ishyaka ry’aba Conservative kugira ngo asimbire Boris Johnson uyobora uyu mujyi.

Sol Campbell arifuza kuba Mayor wa London
Sol Campbell arifuza kuba Mayor wa London

Sol Campbell yatangarije The Sun ati “Nibyo koko kandi nizeye gutsinda.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 wanavukiye i Londres azaba ari mu kiganiro-mpaka bamuhata ibibazo ku itariki 4/07 mu guhatanira guhagararira ishyaka ry’aba Conservative.

Ati “Namwe nimurebe, abantu bamaze imyaka itanu, icumi cyangwa 15 muri Politiki ariko bakidigadiga, ndumva bakabaye ari abanyamwuga ubu!

Njye rero nzanye ikintu gishya ku meza. Nturutse mu kiciro cy’abakozi ba cyane, ntabwo byari binyoroheye na gato, ariko narakoze cyane. Ubu ni aho kugira ngo nanjye ngire icyo ntanga.”

Sol Campbell azaba ahanganye n’abandi bakandida ku rwego rw’ibanze mu matora rusange, nk’ayo Minisitiri w’Intebe David Cameron aherutse gutorerwamo.

Campbell aramutse akomeje yahangana cyane n’abitwa Tessa Jowell na Sadiq Khan bo mu ishyaka rya Labour bahabwa amahirwe ku mwanya wa Mayor wa London.

Campbell yirinze kuvuga ku bivugwa ko abafana b’ikipe ya Tottenham bashobora kumurwanya mu matora kuko yavuye muri iyi kipe mu 2001 akajya muri bakeba bakomeye Arsenal.

Kuri ibi yagize ati “Nidukomeza gutekereza iby’umupira w’amaguru ntacyo tuzakora. Hano turavuga ibireba ubuzima bw’abantu.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish