Sobanukirwa uko wakora ‘Make-up’ neza – hamwe na Celine d’Or
Nakure Celine uzwi cyane nka Celine D’or akora ibijyanye no gusiga umubiri no kuwutunganya (Make-up artist), kuko abagore n’abakobwa ngo akenshi bafata umwanya bakiyitaho, ibi ngo bakwiye kubikora mmu buryo nyabwo kuko hari abisiga nabi bikangiza ubwiza bwabo.
Ugiye kwisiga neza mu maso agomba kubanza kuhakaraba neza n’amazi meza, akihanagura akaba kandi afite ikirahure cy’indorerwamo kinini kiboneka neza.
Mbere yo kwisiga make-up umuntu ngo aba agomba kwambara ikintu cy’umweru ibi ngo bituma abona neza uko uruhu rwe rusa n’uko make up iri gufata ku ruhu.
Ikibanza kujyaho ni ibyitwa ‘facial primer’ ibi ngo ni ibituma make-up ifata neza kandi ntipfe no kuvaho.
Nyuma ngo ukurikizaho ikitwa ‘foundation’ iki ngo ni ikiciro cy’ipuderi (poudre) y’ijya kuba amazi ihisha nk’uduheri cyangwa inkovu nto zaba ziri ku mubiri, abagira uruhu rudasa hose mu maso foundation ngo irabafasha.
Foundation ngo ni byiza guhitamo ijyanye n’uruhu rwawe nk’uko Celine abivuga hari iy’ab’inzobe n’iy’ab’igikara.
Nyuma ya foundation ngo hajyaho iyitwa ‘settling powder’ ifasha kunoza neza iyo uba wisize mbere maze hagakurikiraho ‘setting spray’ ifasha ibyo wisize mbere kugaragara neza.
Ati “Mbere yo kugira ikindi ukora ubanza gusiga munsi y’ibitsike ‘eye base’ iyi ifasha kutazana imikori ndetse no gufasha ‘eye shadow’ gufata k’umubiri no kugaragara neza. ‘Eye shadow’ aya ni amabara atandukanye afasha umuntu guhindura uruhu rwe, hari ubwo wisiga ubururu, icyatsi, purple n’andi. ”
Avuga ko uburyo bwo kwisiga ‘eye shadow’ butandukanye kuko hari ikoreshwa ku manywa cyangwa ninjoro nk’uko hari indi wisiga bitewe n’aho ugiye ndetse n’uko wambaye, imisatsi n’ ibara wasize k’unzara zawe.
Ngo iyo ushaka gusiga ku munwa ubanza gusigaho Lip Base kugira ngo ifashe ‘lip liner’ kuramba ku munwa, ‘lip liner’ ngo uyikoresha ushaka guha ishusho shya iminwa yawe , hari abayikoresha bashaka kugabanya ubunini bw’iminwa (uko buboneka) nk’uko hari abayikoresha bashaka kongera ubunini bw’iminwa.
Ati “Ibyo iyo ubirangije ushyiraho ‘lipstick’ aya ni amabara basiga ku munwa bigafasha kuyiha ubundi bwiza, hari ubwo usigaho umutuku, umukara ndetse n’andi.”
Celine avuga ko ubu ari uburyo bworoshye buri wese yakwikorera, agira inama abakobwa bifuza make-up yisumbuyeho, ati “ igihe ufite inkovu nyinshi ushaka kuzihisha cyangwa ufite amatama n’amazuru manini ushaka kugabanya uko biboneka, ni byiza ko wakwitabaza make-up artist kugira ngo abigufashemo”
Make-up umuntu yakoze agiye ahantu buri gihe ngo aba agomba kuyivanaho atashye kuko atari byiza ku ruhu kuyirarane.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imagine doing all of this in the morning before work. Plus making breakfast, dressing up kids for school, dropping kids to school then driving to ur workplace. What time doez one have to wake up to do all this? Gikotora mu maso niyo yonyine mbonera unwanya.
hahahah @Starfish uwo ni wowe nyine…hari ababona uwo mwanya uhagije buri gitondo cg babikora bagiye mu birori bitandukanye
Uwabageza hanze yarwo ujya mukiroli uvuye gupagasa!!!!!
Utwo mujye mutubika badamu mwe mubyikorere mwabonye akanya. Ba maman bababuzaga urujyo banimeseye mumutwe……nimugera aho????????????
Comments are closed.