Digiqole ad

Sobanukirwa n’Ibintu 10 byagufasha kwita ku bwonko bwawe

 Sobanukirwa n’Ibintu 10 byagufasha kwita ku bwonko bwawe

Ubwonko niyo nyama ikenera kwitabwaho kurusha izindi zigize umubiri w’umuntu

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) muri Lycée de Kigali.

Ubwonko niyo nyama ikenera kwitabwaho kurusha izindi zigize umubiri w'umuntu
Ubwonko niyo nyama ikenera kwitabwaho kurusha izindi zigize umubiri w’umuntu

Ubwonko bw’umuntu ni rwo rugingo ruteye mu buryo buhambaye kurusha izindi. Bugizwe n’ingirangingo fatizo zigera kuri miliyari 100 (100 000 000 000), ni rwo rugingo rugenzura imikorere y’izindi ngingo zose.

Rushinzwe kwakira amakuru, kuyasesengura, kuyabika no gufata imyanzuro ijyanye n’amakuru bwahawe.

Ni yo soko yo kujijuka n’ubwenge kuko iyo bukora neza umuntu abasha kuvuga, gukora, kandi akitwara neza ariko bwakora nabi umuntu nawe bikamugiraho ingaruka.

Umunyarwanda yagize ati: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.” Umutima uvugwa si uriya upompa (usunika) amaraso ahubwo ni ubwonko.

Birakwiye rero ko buri wese amenya ibyo bukeneye ngo bukore neza. Iby’ibanze bukeneye ni umwuka mwiza wa oxygen (02), udahumanye.

Abahanga bavuga ko burya mu rukerera byaba byiza umuntu abyutse ukajya hanze agahumeka uwo mwuka mwiza, ndetse undi muhanga yavuze ko umwuka mwiza uruta ikiro (1Kg) cya zahabu (umwuka wa mu gitondo).

Ni byiza kurya cyangwa kunywa  isukari ya Glucose ivuye mu byo kurya  by’umwimerere, kurusha iyo mu nganda, ndetse na vitamini B zikunze kuboneka mu mpeke cyane cyane  nk’ingano, uburo, n’ibindi.

Niba ushaka ko ubwonko bwawe bukora neza, ugomba kwita kuri ibi bikurikira:

1)    Kunywa amazi ahagije: Nibura umuntu agomba kunywa litiro imwe n’igice buri munsi, ni ukuvuga ibirahuri bibiri mu gitondo, ibindi bibiri ku manywa n’ibindi bibiri nimugoroba), buri gihe hasigaye iminota  iri hagati ya 30 na 45 ngo urye.

Wirinde kunywa amazi nijoro, by’umwihariko ku bagabo. Ugomba kuyanywa hasigaye amasaha atari munsi y’ane ngo uryame, kuko ananiza prostate akayitera kurwara (ku bagabo), no ku bagore si meza.

2)    Gusinzira bihagije hagati y’amasaha 7 -8: Iyo utabona ibitotsi bihagije, ugabanya cyane ubushobozi bwo gushikama mu byo uri gukurikirana, ukajya wibagirwa vuba ibyo wari umaze gufata mu mutwe, kugwa mu mihangayiko no kugabanuka k’ubwenge.

3)    Guhumeka umwuka mwiza wo mu rukerera: Ibi twari twabigarutseho haruguru muri iyi nkuru.

4)    Kugendagenda ukimara kurya: Biba byiza iyo umuntu amaze kurya agakora akaruhuko gato akagendagenda  ahantu hatuje hari ibiti cyangwa ubusitani.

5)    Kurinda  imyanda mu maraso: Kugira ngo ubigereho, ugomba kugabanya kunywa icyayi n’ikawa ukabisimbuza icyayi mwimerere nka romari n’ibindi,  ugakunda kurya imbuto n’imboga.

6) Kwirinda ibintu bikubita ku mutwe: Ibintu bishobora guhanuka mu kirere kikikubita mu mutwe si byiza ku bwonko kuko bishobora kubuhungabanya ngo kubukomeretsa.

7) Kwirinda kuba igihe kirekire hafi y’insinga nini z’amashanyarazi niba bishoboka

8) Ni byiza kugabanya gukoresha cyane  telephone zigendanywa: Ugire amasaha yo kwitaba telephone n’ayo kuyiruhuka, wirinde kuyivugiraho iminota irenze 30 ku munsi (mu gihe cy’amasaha 24). Kandi ni byiza kurinda umwana uri munsi y’imyaka ine gukora kuri telephone.

Telephone kandi gerageza kwirinda kuyikoresha nijoro mu masaha yo gusnzira ndetse uyishyire kure y’umusego wawe (ntuyishye ku mutwe).

9) Kwirinda ibisindisha, itabi n’ibindi biyobyabwenge: Uretse ko bigira n’izindi ngaruka ku mubiri no mu buzima busanzwe bishobora kwangiza imikorere isanzwe y’ubwonko.

1O) Gukunda kurya imbuto muri zo twavugamo umwembe, ibinyamisogwe nka Soya, imineke, amaronji (amacunga), imboga nka karoti,  ibihaza, ingano, ndetse n’ubuki.

Kugira ngo ubwonko bukomeze gukora neza bisaba ko nyirabwo arya kandi akanywa ibintu bitabuhungabanya
Kugira ngo ubwonko bukomeze gukora neza bisaba ko nyirabwo arya kandi akanywa ibintu bitabuhungabanya

Source: ‘HEALTHY FOOD’ igitabo cya Dr PAMPLONA-ROGER

MAHIRWE Patrick

Umukunzi wa UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Urakoze kutugezaho ibintu by’ubwenge.

  • murakoze caane

  • asante sana

  • Murakoze cyane

  • Komeza ubushakashatsi , ushobora kuzavamo umuhanga.good

  • thanks a lot

  • merci

  • muzatubwire no ku gifu

  • courage

  • komereza aho

  • komeza utugira inama zimaze guhindura ubuzima bwacu neza cyane

  • kabisa merci

  • turabashimira cyane

  • mukomeze

  • Ibibintu ningirakamaro rwose,komeza ubushakashatsi

  • MURAKOZE KUTWUBAKA.

  • mukomereze who kuko ibibintu byubaka benshi

Comments are closed.

en_USEnglish