Digiqole ad

Snowden yabashije kuva mu kibuga cy’indege

Edward Snowden yabonye ubuhungiro mu bu Russia mu gihe cy’umwaka umwe, ibi bitangazwa n’umuhagarariye mu mategeko, Anatoly Kucherena uhagarariye Showden yatangarije abanyamakuru ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka aribyo byahaye Showden ibyangombwa ariko by’igihe gito akabasha kuva mu kibuga cy’indege.

Edward Snowden yamennye amabanga ya NASA ku kugenzura ibivugwa na rubanda muri USA

Edward Snowden yamennye amabanga ya NASA ku kugenzura ibivugwa na rubanda muri USA

Showden yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow aho yari afungishijwe ijisho kuva muri Kamena 23 ubwo yavaga Hong Kong, uyu mugabo kandi yavuye aho ari uwumwe, Anotoly yatangaje ko Snowden azaba n’ahantu ha wenyine.

Uyu mugabo wakoreraga ikigo cy’abanyamerika cy’iby’ubutasi yashinjwe gutangariza abanyamakuru amwe mu mabanga y’icyo kigo ndetse n’imikorere ya NSA(National Security Agency).

Ibihugu 3 byo muri Amerika y’Amajyepfo byamuhaye ubuhungiro ariko ntiyabasha kujyayo kuko Leta ya Amerika (USA) yari yaratesheje agaciro passport ye.

Amakuru ahwihwiswa ni uko igihugu cy’u Burusiya gishobora kuba cyahaye akazi uyu mugabo wakoreraga ikigo cy’abatasi cya Amerika, kubera amabanga menshi yibitseho Leta ya Moscow ikeneye.

Edward Snowden yasabye ubuhungiro mu burusiya nyuma yo guhwiga na Amerika ngo aryozwe amabanga yamennye, ahawe ubuhungiro nyuma yaho ikigo cy’ubutasi cy’abarusiya Ria Novosti cyari giherutse gutangaza ko impapuro zo guha ubuhungiro Snowden zihari ariko zitarasohoka.

Snowden yatangaje ko NSA ifata amajwi buri muturage wa USA uvugira kuri telephone ariko ibi inzego za gisiviri zirabinenga, ikindi nuko yatangaje inzandiko zirimo amakuru y’ubutasi ya USA ikorera ku bayobozi bo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse n’abandi bakomeye kw’Isi hamwe n’umuryango w’uwumwe bw’I Burayi.

BBC

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish