Digiqole ad

Siporo yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Hamenyerewe ko imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro ku mubiri wacu, ndetse hari n’abo kwa muganga bayirangiramo umuti. Ntibigarukira aho gusa rero kuko sport ngo igira n’uruhare rukomeye mu gutuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kora imyitozo ngororamubiri ugirire neza ubuzima bwawe
Kora imyitozo ngororamubiri ugirire neza ubuzima bwawe/photo 123rf

Urubuga tasante.com ruvuga ko abashakashatsi bemeje ko  hari imitsi y’umubiri w’umuntu iba igomba kwitabwaho kugira ngo n’ubushake bwiyongere harimo iyo bita Perinee iba hagati y’amaguru ahagana ku gitsina ndetse n’imitsi yo ku magufwa y’urukenyerero.

Iyi mitsi iba ikora kimwe ku bahungu ndetse no ku bakobwa aho usanga inagira uruhare rukomeye mu gukora neza no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo mitsi ngo ituma umugabo agira akabaraga mu gihe cyo gutera akabariro ndetse igatuma yongera kubishaka vuba mu gihe yari arangije umubyizi umwe.

Ku bagore/abakobwa nabo ngo nta tandukaniro cyane kuko iyi mitsi yitwa Perinee ifasha cyane mu kugira icyo bakora nabo ndetse no kugira ibyishimo.

Uretse iyi mitsi iboneka hariya gusa, imyakura yose iyo yabonye umwuka mwiza ukunda guturuka ku mikorere yayo ngo iba yumva cyane (sensibilité) kurusha ibisanzwe.

Kugirango iyi mitsi ibashe kugira umumaro wayo ni uko iba yakoreshejwe ikarambuka ikamera neza, imyitozo ngororamubiri idakabije ni ryo banga.

Indi mitsi ikenera gukoreshwa siporo harimo imitsi y’amatako, imitsi yo ku nda (abdominaux) n’imitsi y’umugongo. Imyitozo ngororamubiri yitaye kuri ibi bice byose ngo ni ingenzi mu kubaka urugo.

Imyitozo irimo nko kwiruka, gukora ‘gym’ n’ibindi ngo byongerera cyane umubiri ibyiyumviro by’umubiri bigafasha cyane mu gukora neza no kunogerwa n’iriya gahunda.

Nyamara nanone kandi buri gihe imyitozo ngororamubiri isaba akaruhuko buri gihe cyose hari umwakura ukoze nk’uko bigenda bitangazwa n’abahanga bagiye batandukanye bazoboreye imikorere ya Sport.

Imyitozo ikozwe neza usanga itongera ubushake gusa ahubwo yongera n’imbaraga, ubuzima bwiza, icyizere, no gukangura imisemburo imwe n’imwe ifasha ubuzima kugenda neza.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • sha reka ngabanye tizi dore umushyukwe wari umaze iminsi warandmbeje mbonye impamvu

  • Ohhhhhhh, ntureba sha!!! Ntabwo nari inzi impamvu mporana ubushake naho burya ni sport nyinshi nkora. Hahahahah

  • Yooo!!niyo mpamvu urushinge rwanjye rwaryamye nuko nta sport mwa!

  • yewe niyo mpamvi ibijoueurs birya abana cyane pepepepepepe

  • Yago sha aba “sportifs”batera akabariro neza pe,bamara ipfa rwose kandi ntigwa.

  • namwe mwabonye ibiganiro murumva sport ntakindi mwayivugaho usibye kuvuga ngo yongera akabaraga ko gutera akabariro, mushake na topic zindi zigaragza ko abantu bashobora kubaho badasambana kandi ari bazima…maze muzarebe ko m ubura abasomyi….niba ari inkuru muba mushaka ko zisomwa cyane…

    • Ntimukavanjye ibintu ,imibonano mpuzabitsina no gusambana nibintu bibiri bitandukanye kd iyi nama irareba nabashakanye bapfubyanya,ndumva ushaka kwigira pasteur kandi kuva kumuporoso kugera kumusiramu bose ari inshingano iyo bashinze ingo

  • sport ifite akamaro kenshi ntabwo ari akabariro gusa

Comments are closed.

en_USEnglish