Digiqole ad

Sinzi impamvu Gatsibo aritwe bashyize ku mwanya wa nyuma – Mayor Ruboneza

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika anenze uturere twa Gatsibo, Rwamagana na Gasabo twabaye utwa nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014 ndetse agasaba ko ikibazo kiri muri utu turere kitabwaho byihariye, Ambroise Ruboneza, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo kabaye aka nyuma avuga ko nawe atazi neza igituma abasuzuma imihigo ari Gatsibo bashyize ku mwanya wa nyuma n’amanota 70,7%.

RUBONEZA Ambroise, umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo.
RUBONEZA Ambroise, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Perezida yavuze ko kutagenda neza kw’imihigo Akarere kaba kasinye nta ruhare abaturage babigiramo kuko iyo abaturage bafite umuyobozi mwiza bitabira gahunda za Leta zose, ndetse avuga ko ahakenerwa impinduka hose n’iyo byaba ari uguhindura ubuyobozi mu turere dukomeje kuza mu myanya ya nyuma byakorwa.

Ambroise Ruboneza uyobora Gatsibo yabaye akanyuma nawe avuga ko ataveba abaturage be ariko kandi atanaveba abakozi be kuko bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo Akarere kabo gatere imbere, gusa ngo atazi impamvu banze bakaza inyuma y’utundi turere.

Yagize ati “Ibyavuye mu isuzuma ndabyemera, ariko kugeza ubu ndebye ibyo Akarere gakora, ibyo abaturage bakora, n’imbaraga dukoresha numva ntazi icyabiteye, sinumva aho ikibazo kiri.

Ntabwo navuga ngo abasuzuma uko imihigo yeshejwe (evaluators ) bakoze barabogamye, ibyo bakora twarabyemeye, igisigaye ni ugucukumbura tukareba aho bipfira.”

Ruboneza kandi avuga ko muri uyu mwaka bageze ku ntego z’ibyo bari b’iyemeje birimo kugeza amazi meza ku baturage, kubaka imihanda, na Hoteli bari biyemeje ngo igiye kurangira, kuzamura abaturage batishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, abaturage bishyuye Mutuelle neza, guhanga imirimo, ndetse by’umwihari ko ngo Akarere ka Gatsibo nta n’ikibazo cy’ibiryo gafite.

Akavuga ko n’ubwo ikinyuranyo cy’amanota atandatu ari hagati ye n’uwa mbere atari menshi, ngo umwanya wa nyuma nabo ubabangamiye kuko nta cyo batakoze.

Ati “Kuba uwa nyuma haba hari ikibazo, ababa bakoze igenzura bakadushyira kuri uwo mwanya baba bafite ibyo bashingiyeho. Ngiye gufata iya mbere negere n’izindi nzego zose dushake ahantu ikibazo kiri tugishakire umuti. Gusa kugeza ubu nishimiye iterambere Akarere kariho.”

Uyu muyobozi w’Akarere  avuga ko kuva aho afatiye ubuyobozi ntako atari yagize ngo amanota yako azamuke ndetse byatumye rimwe kaza ku mwanya wa cyenda kavuye ku myanya ya nyuma kahozeho mbere y’uko ajya ku buyobozi, agasezeranya Abanyagatsibo ko icyatumye kongeye gusubira ku mwanya wa nyuma agiye kugishakira umuti.

Igenzuro ry’uko imihigo yeshejwe risigaye rikorwa n’ikigo cyigenga gisanzwe kizobereye mu gukora ubushakashatsi “IPR” ku bufatanye n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Abayobozi b’uturere umunsi batangarizwa amanota bagize n’uko bakurikirana ni nabwo basinye ku mihigo y’umwaka wa 2014/2014. Ibyo bahize mu mvugo no mu nyandiko basinyiye Perezida ni ukubitega iminsi, mu mwaka utaha igihe nk’iki bakabimurikira rubanda bakorera.

 

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Gatsibo igira service mbi cyane cyane cyane!! kuva mu mudugudu kugera ku karere. Wari wabona aho mu gihe cy’akazi nta muyobozi n’umwe uri ku biro by’akarere kandi pause yarangiye? uziko muri Gatsibo ariho hasigaye abayobozi bagifata abaturage nk’abacakara. Mbega ukuntu umuturage wa Gatsibo akandamizwa? uziko ariho honyine mu gihugu bagikubira abaturage? imitangire ya service ni mibiiiiiii kabisa mayor rwose urebe muri ba gitifu bawe ni abirasi gusaaaa, nta jambo umuturage agira na mba. Jya ugera kuri terrain abaturage bakubwire uzumirwa. Perezida w’u Rwanda ni intangarugero kuko nawe ubwe yamenye ko Gatsibo nta kigenda. Hakenewe impinduka n’imyumvire mishya muri kariya karere nk’uko ahandi bimeze mu gihugu. HE rwose turamwemera akomeze imihigo kandi anakosore Gatsibo nk’uko u Rwanda rwose rutekanye kandi rukataje mu iterambere

    • Muribeshya HE wacu arashishoza cyane,azi aho gatsibo yavuye naho igeze cyane ko murimwe musakuza ntawahamutanze,ubwo rero mwimutamika umuyobozi wa gatsibo.

  • Buriya ikibazo gikomeye ni uko nyine atazi impamvu Akarere ayoboye kaza ku mwanya wa nyuma. Bivuga ngo nk’umuyobozi kumenya aho agomba gukosora bizamugora. Utazi aho ubabara muganga ntiyamenya aho ahera akuvura.

    URWISHE YA NKA
    Noneho kandi ngo anishimiye iterambere ryaho AKARERE Kageze . Nyumvira nawe. Ubwo imbaraga ni aho zigarukiye,ikindi wamubaza se kandi ni ikihe? AKARERE NI KUNGANIRWE RERO bikiri mu maguru mashya.

  • Ngayo nguko.
    Kutamenya aho bipfira n’icyo kibazo nyine.
    Byamenya nde se wundi usibye abayobora Akarere?
    Ntawutanga icyo adafite!

  • Uyu muyobozi bakwiye kumweguza mu maguru mashya kuko ntashobora kugira icyo akosora mu gihe atazi aho ikibazo kiri! Keretse niba uwanditse iyi nkuru yamuhimbiye naho ubundi byaba ari agahomamunwa mba ndoga Nkubitoyimanzi!

  • Ntacyo mfa n’umuyobozi w’akarere ka gatsibo,ariko arabeshye cyaneee kubyerekeranye n’ikibazo cy’amazi (akagali ka nyabisindu nta mazi bafite)

  • Nacyemure ikibazo cy’amazi mu kagali ka Nyabisindu,nahandi azi ayobora hatari amazi

  • Twabaye abanyuma nyine ,niyikosore kbs ,amazi niyo yambere m’ubuzima,cyemura ikibazo cy’amazi mu tugali uzi tudafite amazi

  • Ntacyo mfa n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo ariko arabeshye cyanee,birambabaje n’ukuntu mu kagali ka Nyabisindu nta mazi aharangwa kdi naho ahayobora.

  • ikishe gatsibo ni abayobozi beshi muri bo bakoramo bahawe akazi kubera technique nta bushobozi babifitiye

  • ahubwo njye mbona GATSIBO yaraje hafi na manota mirongo irindwi ni menshi ugererenije ni bikorwa remezo bihari uziko ntadushya tuhaba

  • MAYOR rwose ndumva ntakindi cyatumye buza kumwanya wa nyuma nuko hari ibitaragenze neza uko byakagombye , ntihakabayeho kuba hibazwa icyo wazize ahubwo hakabaye kureba ingamba zo kubicyemura ngo kwiminjirimo agafu ukareba ko wazamuka kuri uwo mwanya

  • icya mbere biragaragaza ko Mayor wa Gatsibo byamubabaje ni byiza rero kuko buriya umwaka utaha azaza imbere kuko imbaraga zo gukora zo arazifite naho kuba yaba uwanyuma ntawabishima ariko na none amanota babonye arashimishije ahubwo ni ugukora kugirango bazayongere.

  • NIBA BYAKUNANIYE BWANA MUYOBOZI, IRUHUKIRE UREKE ABASHOBOYE BAKORE!!!

  • Ariko se wowe uzafata umuntu wize indimi kuva mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza akiga indimi nurangiza umugire vice-mayor ushinzwe ubukungu n`imari uvunge ngo planning y`ako karere izagenda neza niba mayor ubwe nawe nta ka management, planning, economics cg se administration yize bicemo? Wasanga na gitifu w`Akarere yarize nk`imibare cyangwa se igiswahili muri kaminuza!!!!! naho baragerageje!

    • Uribeshye cyane, sizo diplome zibagira abantu. Naguha ingero nyinshi zabakora ibidafite aho bihuriye nizo diplome and are very successful!! Ukanatinyuka ngo wasanga hari uwize imibare… none se nshuti uyobewe ko imibare ari ishingiro rya byose. Ushobora kuba nawe utarize gukora analyse neza ariko!

    • Ibýamashuri ntaho bihuriye, HE ko akiyoboye neza bibereye urugero isi yose izo za management hari ibyo yize?

      • Rwema HE yize Leadership command. Niyo mpamvu nakomoje ku bungirije Mayor kuko afite leadership skills, abamwungirije bakaba ibijyanye na Planning, monitoring & evaluation babikamiritse izo leadership skills afite hamwe nabo bafatanya imihigo igakorwa neza kandi ikeswa neza. Naho wowe Umusaza burya ngo iyo bavuze ibigondoye umuhoro urarakara, ubwo wasanga naw eisanga muri abo.

      • Rwema HE yize Leadership command. Niyo mpamvu nakomoje ku bungirije Mayor kuko afite leadership skills, abamwungirije bakaba ibijyanye na Planning, monitoring & evaluation babikamiritse izo leadership skills afite hamwe nabo bafatanya imihigo igakorwa neza kandi ikeswa neza. Naho wowe Umusaza burya ngo iyo bavuze ibigondoye umuhoro urarakara, ubwo wasanga nawe wisanga muri abo.

  • yibe nawe werekanye amatakirangoyi yawe, naho uwa Rwamagana na Gasabo bo baruciye bararumira!Gasabo abayobozi birirwa mu matiku na ruswa baka abiyubakira amazu kdi barabahaye ibyangombwa, Rwmgna yo wagirango abayobozi ntibanahaba, imihanda yarasibamye, nta mazi, uzagere Nyagasambu urebe uburyo imihanda yacukutse n’ikibazo cy’amazi.Nibabavaneho bose ntacyo bamariye abaturage

  • Erega twebwe abanyagatsibo akamaro abayobozi bacu badufitiye turakazi,rero mwebwe abavuga ngo beguzwe sinzi aho mushingiye.Mureke mbabaje niryari Gatsibo yigeze kugira amazi,umuriro,Hotel igiye kuzura ivuriro ry’amatungo,amatara ku mihanda n’ibindi usibyeRuboneza amaze kuza.Ngewe nk’umuturage wa gatsibo ndabona barakoze ahubwo nuko habaho uwa mbere n’uwanyuma.

  • Oya mwokabyaramwe sinemerenya nabatanga amanota niba ari ukureba iterambere ry’abaturage Gatsibo niyo yambere rwose ariko byambabaje

  • GASABO MWUMVE NKOME.GUSA NIBITSEHO UDUSHYA TWINSHI

  • Erega uburiye mu kwe ntako aba atagize ariko abayobozi bakuru bakwiye no guhindura uburyo ba Mayors na v/ce bajyaho.
    Ese uza utazi akarere ukamenye igihe cy`amatora ukaza juguju ngo uje kuba mayor.
    Ruboneza yabaga he? V/C mayor minyoni yaje ate ? Iyo utazi iyo uva ntumenya iyo ujya.
    Ariko muri 2017 bazaba bamaze kumenya Gatsibo naho ubu baracyiga terrain.

    BIHANGANIRE AYO MANOTA NI YO YABO.

  • Luba utazi iki ago gat sibs finite nta n umurimo bivuze NGO Eurasia.hamwe na gasabo. Turabirambiwe

  • Abanya gatsibo mumbabarire uyu muyobozi wanyu mixi mu itangazanakuru ariko mbona nta gahunda abafitiye usibye kwinyuramo gusa. Karongi ba 11 biriwe mu ngamba ngo bawuveho naho we ngo ntacyo atakoze nka habyara? Niba abona yaragerageje bikarangira ari uwanyuma abamukuriye bakwiye kumutabara cg se gutabara abaturage bakabaha umuyobozi.

  • Ese ubwo uwo muyobozi avuga ngo abaturage bose bafite amazi ngo n’imihanda yarubatswe, mubyukuri yatekereje kubyo yavuze cg se ni ukwivugira gusa bya binyoma byabanyapolitike bamwe nabamwe. Mayor niba uri umunyakuri, nawe uzi neza ikibazo abaturage benshi bo muri ako Karere bafite cya mazi, guhera za Kiramuruzi kuzamuka za Bugarura, Gasange, Muhura na handi ntavuze muri rusange abaturage bakunze kugira ikibazo cya mazi. Amashanyarazi yego ugereranyije na handi musa naho muri imbere, ariko ku mihanda muri abanyuma rwose, dore uriya muhanda uva ndatemwa uzamuka Bugarura, Muhura ukomeza i Gicumbi ukuntu umeze nabi cyane. Reba uriya Remera. Nahandi mwikosore, mwibuke urugendo abaturage bamwe nabamwe bakora kugira ngo babone amazi. Ikindi isuku nke irangwa mu Mirenge yose muri rusange. Umva n’ibyinshi, mukwiriye kugira icyo mukora.

  • Wowe wavuze ngo Muzehe wacu izo za management ntazo yize,nawe ndakubonye ntuzi aho igihugu kigeze jya umenya amakuru neza kandi Ku gihe.
    Muzehe wacu afite PhD yavanye muri kaminuza ya Scotland(Ecosse) mu ishami ry’amategeko n’imiyoborere.
    Akagira kandi PhD yavanye muri Indian muby’ubukungu icyo gihe yananditse igitabo k’ubukungu bwa Africa.
    Ikiyongereyeho ni Genaral

  • Muyobozi kubeshya ,ugukuriye n’abo uyobora c’est pas vrai,ayo manota twabonye nayo ni menshi,wowe jya kuri terrain urebe ba executifs mwungurane ibitekerezo,tumenye niba kuba nta mihanda ikoze neza,nta mazi meza dufite,bituruka kubagukuriye(intara),reba umuhanda Kiramuruzi-nyabisindu,ukuntu wabaye nabi.

  • Ayo wabonye ni menshi,reba umuhanda Kiramuruzi-Nyabisindu uko wangiritse

  • wazigarikiye muri douane ko ariho batabonaga ubuswa bwawe.

  • Ayobora neza kdi nta n umwe mubagaye wagaye meya ubwo ahibwo bagaye abamwubgirije so abavuga ngo aveho sinzi…services mbi si muri gatsibo gusa uwakwereka mu murenge wa remera wakumirwa ari no muri kigaki!

  • HE rwose ko wakoze byinshi kandi byiza, watubabariye ukadukuriraho abayobozi bose b’uturere twa Gasabo, Rwamagana na Gatsibo tukareba ko hagira iterambere abaturage bageraho, ko impamvu ntagikorwa ari uko birirwa bihigira amafaranga yo kwibeshaho n’imiryango yabo.Urugero Gasabo muzabaze uwitwa Rutinywa wirirwa ajujubya abaturage bubaka amazu kandi bafite ibyangombwa ngo yatumwe n’akarere, abaturage babaza ibye ubuyobozi bukamukingira ikibaba kuko ayo asaruye bayagabana.Rwmagana ho barasinziriye n’amanota babonye sinzi aho bayakuye.message yanjye muyitambutse kuko ibyo mvuga ni ukuri si ukubeshya

Comments are closed.

en_USEnglish