Digiqole ad

Single Customs Territory, igisubizo kw’itinda ry’ibicuruzwa

Kuwa 30 Nyakanga ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) hatangarijwe gahunda nshya yo kwihutisha ubucuruzi ndetse no korohereza abakoresha za Gasutamo mu ngendo zabo aho ubu u Rwanda, Uganda na Kenya bamaze kwemeranya guhuza gahunda za Gasutamo byose bikazajya bikorerwa ku cyambu cya Mombasa.

Ben Kagarama Komiseri wa RRA ufite indangururamajwi,ndetse n'abagize itsinda rishinzwe kwihutisha Single Customs Territory
Ben Kagarama Komiseri wa RRA (wa kabiri uvuye ibumoso) n’abagize itsinda rishinzwe kwihutisha Single Customs Territory

Ibi bihugu uko ari bitatu byiyemeje  kwihutisha ibicuruzwa bizajya bigera ku cyambu ibijyanye naza gasutamo bikorerwe aho, ibicuruzwa byoye kugenda bihagarikwa ku ma bariyeri agana muri ibyo bihugu.

Ibi byemeranyijwe mu nama y’abakuru b’ibyo bihugu iherutse kubera  Entebbe muri Uganda.

Ikindi bemeranijwe n’uko n’ibijyanye no kugenzura ibicuruzwa ndetse no kwakira imisoro n’amahoro bizajya byakirwa ku cyambu cya Mombasa bitarinze guhagarikwa mu nzira zitandukanye, iyi ni gahunda niyo bise ‘Single Customs Territory’.

Impuguke zo muri ibi bihugu zari zimaze iminsi zinononsora uburyo iyi gahunda yatangira  gushyirwa mu bikorwa byihuse aho bemeza ko n’ubwo harimo imbogamizi nyinshi ariko uko iminsi izagenda ishira bizatanga umusaruro.

Komiseri mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Ben Kagarama yavuze ko bazabanza guhura n’imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa ariko uko iminsi izagenda ishira ariko iyi gahunda izagenda itanga umusaruro ku bihugu byayiyemeje.

Komiseri Kagarama yagize ati “Uku guhuza imipaka kuzongera imibanire hagati ya bino bihugu kandi bizanazamura ubushabitsi(business) muri bino bihugu.”

Abajijwe impamvu u Burundi na Tanzania bitari muri iyi gahunda yavuze ko ari ubushake bwabo kubamo.

Yagize ati “Kuba u Burundi na Tanzania bitarimo ntabwo ari izindi mpamvu ariko hari izindi gahunda nyinshi tugenda duhuriramo kandi zigamije kwihutisha iterambere.”

Abakozi bakoraga muri za gasutamo bakaba bazimurirwa ku cyambu cya Mombasa aho Kagarama avuga ko  u Rwanda rwamaze guhabwa ikibanza n’igihugu cya Kenya ku buryo mu minsi ya vuba bazaba bagezeyo.

BIRORI Eric
UM– USEKE .RW

en_USEnglish