Digiqole ad

Sindayiheba, Intwari y’i Nyange yatewe grenade iranaraswa irarokoka

Phanuel Sindayiheba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo tariki 18 Werurwe 1997 abacengezi binjiraga m ishuri saa mbili z’ijoro bari muri etudes, yatewe grenade ku mugongo anaraswa urutugu rw’imoso, ariko ararokoka.

Phanuel Sidanyiheba ari mu barokotse ubwicanyi bw'i Nyange bwakozwe n'abacengezi mu 1997
Phanuel Sidanyiheba ari mu barokotse ubwicanyi bw’i Nyange bwakozwe n’abacengezi mu 1997

Nyuma y’imyaka hafi 19, Sindayiheba ubu ni umugabo wubatse w’imyaka 39, afite umugore n’abana babiri, akora muri mu Muryango Nyafrica w’Ivugabutumwa, nka ‘regional coordinator’ mu mujyi wa Kigali, agendera mu modoka ya Toyota Rav4, umurebeye inyuma nta bumuga cyangwa igikomere, ni umugabo wiyubashye kandi w’imbaraga.

Aganira n’Umuseke.com kuri uyu wa 31 Mutarama bategura umunsi w’ejo aho mu hazazirikanwa harimo bagenzi be, yagize ati

Hoya wimbona utya ni uko hashize igihe. Umwaka wa 1997 wose nawumaze mu bitaro. Abacengezi tumaze kwanga kwitandukanya baduteyemo za grenade, baranaturasa. Njyewe Grenade yanzamukanye mu mugongo, barangije banandasa mu rutugu rw’ibumoso. Ubu ni uko ntakuramo agashatsi urebye inyuma wakumirwa.”

Ni bacye mu banyarwanda batumvise uko byagenze i Nyange, byanditswemo ibitabo, ndetse bikinwamo za cinema. Phanuel we si inkuru mbarirano.

birakomeye kwibuka ririya joro. Badusabye kwitandukanya ngo Abahutu hano Abatutsi hariya, turanga tubabwira ko turi abanyarwanda, baratwica.

Mu by’ukuri abacengezi bagenda basize bazi ko twese twapfuye kuko ntawutaragezweho, ariko twarasigaye bamwe ngo tubwire abana b’u Rwanda ko bagomba kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Batandatu muri bagenzi bacu bo baguye aho, ejo (1 Gashyantare) tuzabazirikana.”

muganira agerageza kutabigaragaza ariko mu maso ye haba harimo agahinda iyo avuga ku bya bagenzi be baguye i Nyange
muganira agerageza kutabigaragaza ariko mu maso ye haba harimo agahinda iyo avuga ku bya bagenzi be baguye i Nyange

Kuki banze kwitandukanya?

Sindayiheba avuga ko kutitandukanya byaturutse ku mpamvu eshatu; ikigo bigagaho, imibereho ku ishuri, ndetse na Leta y’u rwanda.

Yagize ati “ slogan y’ishuri ry’i Nyange haarimo kwanga ikibi no gushyira icyiza imbere, abayobozi bahoraga babigarukaho.

Ku ishuri twasengeraga hamwe ku mugoroba, abadive, abaporoso, abagatorika amadini menshi, byatumaga twumva turi umwe cyane.

Ikindi ni gahunda ya Leta icyo gihe yari ishishikajwe cyane no kumvisha abanyarwanda ko amacakubiri ariyo yoretse igihugu cyacu, ibashishikariza ubumwe.

Ibyo bintu nibyo twagendeyeho twanga kwitandukanya neza neza abacengezi turabananira n’ubwo twarebaga badutunze imbunda bafite n’ibyuma. Byari biteye ubwoba ariko twagize ubutwari tunesha ubwoba turanga turabananira.

Sindayiheba Phanuel yabwiye Umuseke.com ko ubutwari atari umwihariko w’abantu, avuga ko buri wese cyane cyane urubyiruko rukwiye kumva ko rukwiye gukunda icyiza no kucyifuriza mugenzi wawe, gukunda igihugu n’ubumwe bw’abagituye ari ubutwari bukwiye kuranga buri wese.

Nubwo bigaragara ko akomeye ariko yakomeretse umugongo anaraswa mu rutugu rw'ibumoso ariko Imana ikinga akaboko
Nubwo bigaragara ko akomeye ariko yakomeretse umugongo anaraswa mu rutugu rw’ibumoso ariko Imana ikinga akaboko

Abo mu mateka y’intwari z’u Rwanda bazahora bita “abana b’i Nyange” batandatu barapfuye, abandi basigaye baracitse amaguru, bamenetse amaso, bafite ibikomere bitandukanye bishyize hamwe mu ishyirahamwe ribahuza ryitwa “Komeza ubutwari Nyange” nkuko Phanuel yabitubwiye.

Phanuel yatubwiye ko iri shyirahamwe ryabo, rigamije kumvisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko bakwiye kugira umuco w’ubutwari, w’ubumwe, wo gukunda igihugu no kwanga ikibi.

Ku gicumbi cy'intwari z'imena bagenzi be baguye mu bwicanyi bw'i Nyange
Ku gicumbi cy’intwari z’Imena bagenzi be baguye mu bwicanyi bw’i Nyange

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish