Digiqole ad

“ Sina Jerome ubu ntari ku rwego rw’Amavubi” – Nshimiyimana

Kuri uyu wa 25 Gashyantare nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ari butangaze urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bagomba kuza kwitegura umukino wa gicuti n’ikipe y’u Burundi, umutoza Eric Nshimiyimana yemeje ko Sina Jerome atari mubo ari buhamagare.

Nshimiyimana Eric utoza Amavubi
Nshimiyimana Eric utoza Amavubi

Amavubi afite umukino wa gicuti n’Intamba ku rugamba z’u Burundi mu kwezi gutaha kwa gatatu tariki ya gatanu.

Nyuma yo kugaruka kw’umukinnyi Sina Jerome, ubundi ukomoka muri Congo Kinshasa wahoze ari muri Rayon Sports, abakunzi b’umupira bibazaga niba azahamagarwa mu ikipe y’igihugu nanone.

Eric Nshimiyimana utoza Amavubi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko mu mikino ibiri amaze kubonamo Sina Jerome kuva yagaruka yabonye atari ku rwego rw’Amavubi.

Ati “Sina namubonye ku mukino wa APR n’uwa Police FC, ntabwo duhamagara izina duhamagara ibikorwa, Sina ni umukinnyi mwiza ariko ntago ari kurwego rwo guhamagarwa mw’ikipe y’igihugu ubu

Sina Jerome waje kugirwa umunyarwanda ngo akinire Amavubi, yakiniye ikipe y’igihugu mbere y’uko atoroka ikipe ya Rayon Sports ayifitiye amasezerano akisubirira mu gihugu cye.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 yakiniraga ikipe ya FC Lupopo nyuma mu minsi yashize aza mw’ikipe ya Police FC mu ntangiriro z’igice cya kabiri cya shampiyona 2013/2014 muri ‘transfer’ yateje sakwe sakwe hagati ya Rayon Sports yamushinjaga ubuhemu na Police FC yamuguze.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko ikibazo nibaza ubu Sina Jerome ari gukina muri Police nk’umunyamahanga cg se nk’umunyarwanda?

    • @ Lionceau

      Sina Jérome ubu akina nk’Umunyarwanda muri Police FC! Ubanza politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa APR FC na POLICE FC itareba abanyamahanga “babatijwe” ubunyarwanda kubera impamvu zitandukanye, harimo n’iyo gukinira Amavubi!!!

  • iyo wabatijwe biba birangiye ntawakwaka icyo yaguhaye kereka atari inyangamugayo.
    Ahubwo kuki adahamagara BAKABURINDI nka Rutahizamu urusha abandi ibitego nibu areba ibikorwa aho kureba amazina???!!
    Uriya Kodo wagendeshaga umugongo muri cecafa ibikorwa bye nibihe muri iki gihe?? muzabeshye abahinde.

  • Ariko izo indisplines z’aba Congomen muba muzijyanahe ? iyo abonyeko bamwemera atangira kwigira igitangaza agakora ibyo ashaka!ntabwo uwo muco ari mwiza mu Rwanda. Congr.Eric, Ibyo wakoze ni ukuri

  • Ariko iri ni ISEBANYA, ubwo umuntu udafite niveau yo gukina mu mavubi ameze ate?
    nanjye udakina umupira, njyiyemo nziko umusaruro utahinduka!
    Ese amavubi twitoramyije 11 bakina ku wa gatandatu yadutsinda koko?
    Iriya nta kipe irimo

Comments are closed.

en_USEnglish