Digiqole ad

Simbikangwa niwe France igiye guheraho iburanisha Genocide

Capt Pascal Simbikangwa wahoze ashinzwe ubutasi mu 1994 Parquet ya Paris yasabye ko ibye byatangira kurebwaho ngo aburanishwe uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Simbikangwa wavukiye i Karago (Iburengerazuba) afunze kuva mu 2009
Simbikangwa wavukiye i Karago (Iburengerazuba) afunze kuva mu 2009

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rubanza ruramutse rutangiye rwaba ari rwo rwa mbere Ubufaransa buburanishije icyaha cya genocide yo mu Rwanda nubwo iki gihugu gishinjwa n’u Rwanda gucumbikira bamwe mu bagize uruhare muri Genocide.

Uyu mugabo ngo agomba kujya imbere y’ubutabera kuri ‘Tribunal de grande instance (TGI) de Paris’ ngo asomerwe bimwe mu byaha aregwa, nubwo hatatangajwe itariki nyayo ibi bizabera.

Uyu mugabo w’imyaka 53, yatawe muri yombi mu 2009 mu birwa by’abafaransa bya Mayotte aho yageze mu 2005 avuye mubirwa bya Comores agendera ku mpapuro mpimbano.

Simbikangwa ugendera mu igare ry’abamugaye, yamaze igihe afungiye muri gereza ya Saint-Denis kukirwa cya Réunion.

Mu 1994 akekwaho kuba ubwo we n’abandi benshi bari barahungiye i Nairobi yarafashije abantu barenga 3000 kubona passports z’impimbano zerekeza mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi.

Uyu mugabo yari yarashakanye na mushiki wa colonel Elie Sagatwa, bakaba bari abo hafi cyane na Agatha Kanziga, ndetse ngo inama zikomeye cyane zo kuyobora ubwicanyi bw’Interahamwe zaberaga iwe.

Uyu mugabo yari ku rutonde rw’ikubitiro rw’abashakishwaga na Interpol kubera ubwicanyi ku batutsi mu Rwanda

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Eh? Simbikangwa ni uyu? Sinari muzi ariko ibigwi bye narabyumvise ngo muri genocide si ukwica yarabagaga ngirango ahari yaranabaryaga. Nibura se aremera icyaha nk’abandi mwe mwakurikiye?

    • Muravuga muzi ndi umwana
      Niga muri camp kigali yari
      Afite umutwe w%bicanyi wit
      wa escadlon de la mort

      • Uyu Simbikangwa yari yaratandukanye n umugore we amuziza ko yari asigaye akundana n umushoferi we bakaza no kubyarana . uwo mushoferiwe yaje kwicwa na Simbikangwa en personne imbere ya bantu ,ariko nubundi akaba yarashatse kumurasa kesnshi akamuhusha.
        Yakubise cyangwa atwika ibirenge ibirenge abanyamakuru ba opposition .

  • Yebabawee!!simbikangwa yicishije abatutsi benshi b’abashoferi b’ama taxi minibus!yajyaga ayobora ibitero by’interahamwe bakajya muri gare ya Kigali bagakora ikintu kimeze nk’imyigaragambyo maze ubundi Abatutsi si ugubitwa,kwicwa,gutwikirwa amamodoka,n’ibindi!bakoresha terme”kukayenza”cg “kukameza”mbese iyo yabaga yageze muri gare muri kariya kagare agenderamo babaga baziko ibihanga by’abatutsi biboneka!”Mana we genda Rwanda abana bawe bariwe n’imbwa”

  • Muravuga ibyo mutazi uyu mugabo yacocaguye abahutu mbere y’uko intambara yubura.kWICA URUBOZO.Ntiyarebaga umuhutu cyangwa umututsi ,utavuga rumwe n’ubutegetsi iyo yamushyikiraga kabaga kabaye.Uwajyaga kwa Simbikangwa batangiraga kurira.

    • Ndamwibuka yica abantu ateje accident aho bita Ku Kivumu tuva muri meeting i Gitarama, aho yabonye imodoka zishoreranye akazitega ikamyo zigeze mw’ikorosi ku Kivumu maze abari imbere barahatikirira kabisa. Ndibuka abategarugori nasanze baterura ari imirambo,ako karozi bahoze bavuga ko akje kuneka meeting ya MDR Gitarama, dore ko yari ihafite abayoboke benshi. Twageze Kamuhanda tugasanga kuri bariere yari ihari kiganirira n’abasirikare, turagakoba ariko kakaduseka ngo ngaho niba muri abagabo nihagire ugakoraho yirebere.Twaratashye ariko ntibizava mumutwe.

  • Erega nta mutuzo utangwa no kugira nabi. Ariko se na kera yari ikimuga kigendera mu kagare ?

  • ok rwose nahanwe kdi agire umutima wo gusaba imbabazi.kuko yahekuye u rwanda.kdi umutima we ujye uhora umucira urubanza kuko umutu nkuriya ntiyarakwiye kwica abantu nkuwica inyamaswa mbega umuntu wari ufite umutima nkuwinyamaswa.

  • Imana niyo nkuru!

  • Erega icyaha aho kiva kikagera si cyiza! Uretse ko uruvuga undi(…),ahaa bantu ba KATONDA! Nimushake mwitonde

  • @kalisa, ngo yakoze accident y’imodoka kera

  • Nabambwe. ubugome bwe burarenze

  • NABAMBWEV NABAMBWE USIBYE KO NUKO AMEZE NTA GIHANO GISUMBA ICYO

  • Simbikangwa yansanze Kwa Martin kuri goma aho nakoraga turamucumbikira kuko yari amugaye tutamuzi. Mugitondo abasirikare b’inzirabwoba bazinduka rimwe baza kumuha report ko ngo abatutsi barikubarogera mumandazi, batazi ko bafashwe na Macinya. Ewana yarubahwaga cyane, icyo ntashoboye kumenya ni uko yari afite escort

Comments are closed.

en_USEnglish