Digiqole ad

Simbikangwa mu rubanza ati “Nta murambo nigeze mbona mu 1994”

Imbere y’urukiko i Paris kuwa 26 Gashyantare, Simbikangwa yavuze ko nta murambo n’umwe yigeze abona muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abamushinja ariko bo bavuga ko ariwe ahubwo watangaga intwaro zo kwica ku nterahamwe.

Igishushanyo cya Simbikangwa imbere y'ubutabera
Igishushanyo cya Simbikangwa imbere y’ubutabera

Avuga ko ngo yasohokaga gacye mu cyumba cye. Ko ntacyo yabonye. Ati “Navuze ko nta mirambo nabonye, sinavuze ko nta mirambo yari iriho.” Aha yari abajijwe niba ahakana ubwicanyi bwabaye nkuko byatangajwe na AFP.

Nubwo avuga ko nta murambo n’umwe yigeze abona, ubuhamya bwa Gen Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo za ONU mu Rwanda icyo gihe buvuga ko hari bariyeri nibura kuri metero 200 uvuye ku rugo rwa Pascal Simbikangwa. Aha ngo niho bajonjoraga abicwa bakanahicirwa.

“Kuri izo bariyeri hari imirambo myinshi y’abagabo, abagore n’abana.” Ni ubuhamya bw’umunyacanada  Gen Romeo Dallaire.

Kuri ubu buhamya bwa Dallaire, Simbikangwa yagize ati “uwo ni Dallaire, si njyewe. We yenda yanyuraga mu ma ‘coins’

Akomeza gusobanura uburyo nta murambo yigeze abona, Simbikangwa yavuze ko kubera ikibazo cy’umugongo we (yaramugaye) iyo yasohokaga mu rugo ngo mu modoka ye yicaraga inyuma aryamye mu modoka.

Yavuze kandi ko ngo “Ministeri y’imirimo ya Leta yari ishinzwe kwegeranya imirambo y’abashoboraga kuba bishwe” aho yari atuye mu Kiyovu (cy’abakire).

Umukuru w’urukiko yamubajije ati “ i Kigali wakoraga iki icyo gihe?” Simbikangwa ati “Narandikaga, nagumaga mu cyumba cyanjye kuko muri salon hari abahahungiye benshi.”

Yemeza ko ngo yakijije imiryango myinshi y’Abatutsi bari baturanye nawe.

Muri uru rubanza yavuze ko ngo inshuro nke yasohokaga yabaga agiye gutabara cyangwa gushaka abantu bamuhamagaraga ngo abakize.

Diogène Nyirishema na Salomon Habiyakare, bari abarinzi b’amazu y’abanyamahanga yari hafi yo kwa Simbikangwa mu Kiyovu bavuguruje ibyo uregwa avuga.

Bavuze ahubwo ibyo babonye by’ubugome bw’indengakamere.

Nyirishema ati “nabonaga barasaba abantu (Abatutsi) n’imodoka zikaza gutwara imirambo buri munsi.”

Aba babiri bemeza ko basabwe n’abasirikare kubafasha gushyira bariyeri mu mihanda kandi ko Pascal Simbikangwa yari umuyobozi watangaga imbunda ebyiri kuri buri bariyeri akababwira ko “Nta nyenzi n’imwe igomba kubacika.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uranyumvura uyu murezi di? ubwo se ikindi kimenyetso bakeneye ni ikihe kirenze guhakana bigeze aho? noneho kuri we nta jenoside yabaye mu Rwanda? cg abatutsi ntibishwe? mbona uyu mugabo akwiye guhanwa bikabije kuko yagize uruhare rufatika muri jenoside.

  • erega uyu muhanya ntamutima wa kimuntu akigira kandi nta remords nanke agira zibyo yakoze , ntago rero ibyo byantungura, ibintu byose azabihakana kuko ntacyo yikanga, gusa ibi nugukomeza gutoneka imitima yabo yamariye imiryango kandi ibi byose arabifashamo n’abafaransa , ariko ndatekereza aramutse agejejwe mugihugu ndatekereza ko haribyo atahakana abonye abo yashatse kumaraho bakaba bakiriho, ndatekereza ko agatima kagaruka , ariko aba bafaransabigize amagufa badashaka kohereza izi nkoramaraso.

  • Ariko ubu rwoe Simbikangwa waretse gushinyagura, ibyo mbona ari nko guhakana Genocide.

  • Ariko ko mutavuze ko yafashe abagore kungufu byo mwabyibagiwe mute ra!!!!jenocide yakorewe abatutsi yarabaye ariko haraho murengera muyipfobya ngo muri mumanyungu!niyo mpamvu nabayikoze bataja babyemera nukubera bamwe muri twe,ibyo bayifashishamo onc yabaye nk’intwaro.

  • KIGALI ntimugatukane nkabantu batarezwe simbikangwa ntabwo ahakana ko jenoside yabaye. nonese ushaka kumusubiriza muri 1994 mwari kumwe ?

  • Uyu mutera sesemi muracyamwandikamo ibiki asyiii wee .

  • Mujye muvuga ibyo mushaka, Imana niyo nkuru.

  • Ahakane yemere ,urubanza bari mbirimbiripe.
    nibanamurekura akaba umwere ,ibyobiramenyerewe azaba abaye ,inyange nkazimwe ziherutse kurekurwa Arusha.
    Imana izarwicira,kuko ihora ihoze.

  • Gusa ndabona bazamurekura kuko ntawocir’urubanza uwutarwemera.ubwose wamuhana gute ntamakosa yemera wabiherahe kiretse umuhaniy’ikosa ryo kutemera.gusa ndamuhanura yo kwemera kuko yarabikoze.

  • birasekeje kubona umunyarwanda jenocide yabaye aba mu rwanda ntabone umurambo…hahahaha…iyo umuntu yiyemeje kubeshya ageraho akabeshya ibintu bitanashoboka, kuko icyo kinyoma nta wakenemera ubanza n’abazungu

  • Erega aho bahungiye muri ayo mahanga wagirango bigaga igisubizo kimwe bahuriyeho bose cyo “GUHAKANA”. None se Mugesera we kugeza ubu hari ubwo yari yemera ibikorwa yakoze by’ubwicanyi cyangwa ya magambo yavuze ku mugaragaro? Yabaye byashobokaga guhita babacira urubanza badatesheje abantu igihe gusa cyangwa ngo bakomeretse imitima y’abantu.

  • yuy mugabo ni interahamwe butwi mumureke n’ibindi azabivuga

  • uwiyise simba, ndabona icyo ugamije ari ukumushigikira kugira ukomeretse benshi hano, urarushywa n’ubusa baca umugani NGO WIRUKANA UMUGABO CYANE UKAMUMARA UBWOBA , burya si buno, byabaye rimwe kandi ntibizongera. naho simbikanga we ntagitangaje hano mbona mubyo yavuze we yiyemeje guhakana buri kimwe mwibuko ko kumunsi wambere w’urubanza rwe yahakanye n’amazina ye, he is completely heartless.

Comments are closed.

en_USEnglish