Silicon Valley bakoze amabere ari ‘smart’
Bayise ‘Willow’ ni amabere ya mbere y’ikoranabuhanga umugore yambara, ni ibikoresho bimeze nkayo bikoze mu buryo bikama umubyeyi wonsa mu buryo bwiza hadakoreshejwe uburyo busanzwe ababyeyi bamwe bakoresha ngo babone amashereka.
Buri gakoresho gateye nk’ibere karimo utuntu tujyamo amashereka n’imigozi yabugenewe ituma ibere ryikama mu gihe runaka kandi umubyeyi bitamubereye umuzigo.
John Chang wakoze aya mabere ari ‘smart’ yabwiye CNN ko yayakoze abihereye ku kibazo cy’umugore we n’abana be batatu.
Chang avuga ko yizeye ko aya mabere azafasha abagore benshi konsa kuko amashereka aboneka bitabavunnye wiyambariye aya mabere gusa ntagire ikindi ukora.
Abagore benshi ngo bavana abana ku ibere kubera kubura umwanya wo konsa n’amashereka agacika vuba kubera guhora barwana no kuyasubizayo mu gihe bahugiye mu mirimo batari kumwe n’abana. Ndetse igihe cyo kwikama ngo babasigire amashereka bikabagora cyane.
Ababyeyi ubundi bagirwa inama ikomeye y’ubuzima yo konsa abana nibura kugeza ku mezi 12, gusa nko muri USA ngo ku bana bavuka abagera kuri 50% nibo gusa bagira n’amahirwe yo konka amezi atandatu.
Ibi byatangiye no kuboneka mu miryango yo mu Rwanda irimo ababyeyi b’abakozi basabwa amasaha menshi mu kazi kandi badaturiye ingo zabo, aho igihe cyo konsa kiba gito n’abana bakanga ibere kare kubera kuribura.
Uburyo iyi Willow yubatsemo ifata amashereka yose mu ibere ku kigero gikwiriye kandi ibyibwirije bitewe n’ayo buri bere rifite ikayabika neza ku bushyuhe nk’ubwo mw’ibere umwana akayabona nk’akiva kuri nyina.
Aya mabere ari ‘smart’ najya ku isoko ngo azaba agira 430$ ari abiri.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iri niterambere kbsa bashiki bacu barasubijwe
Comments are closed.